• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?

Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?

Ubwanditsi 20 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Iyo usuye imbuga nkoranyambaga zitandukanye cyangwa ibinyamakuru bitandukanye usanga bikunda guhuza umubare 1510 na Perezida Museveni.

Byagiye bwa mbere mu binyamakuru mu kwezi k’Ukuboza 2018 ubwo Urukiko rwa New York muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika rwahamije Perezida Museveni icyaha cy’ubufatanyacyaha mu kwakira ruswa.

Urwo rubanza rwari rukuriwe n’Umucamanza  Loretta A. Preska rwahamije icyaha umugabo ukomoka mu gihugu cya Hong Kong witwa Chi Ping Patrick Ho icyaha cyo guha abayobozi batandukanye bo mu bihugu by’Afurika cyane cyane Uganda na Tchad ngo bahe amasoko sosiyeti yo mu Bushinwa yitwa China Energy Company Limited (CEFC China)”.

Inyandiko zirambuye z’urubanza zerekana ko Perezida Museveni yahawe amadorali 500.000 naho Minisitiri we w’Ububanyi n’amahanga, akaba na muramu we, Sam Kutesa nawe yahawe amadorali 500.000. Kutesa, ariwe soko yiyi ruswa yasabye kandi  yakira aya mafaranga mu gihe yari Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro kw’isi.

Nk’umufatanyacyaha, ifoto ya Perezida Museveni yerekanywe mu rukiko ifite numero 1510 (Exhibit 1510) naho Sam Kutesa ifoto ye ifite numero 1015.

Urukiko rwagaragaje ko ayo mafaranga bayahawe mu mpapuro zipfunyika impano akaba yarayakiriye nuko agaha amasoko Sosiyeti yo mu Bushinwa. Uburyo Museveni yakiriyemo amafanga bukoreshwa kenshi na mafiya iba idashaka kugaragaza amafaranga kuri compte ngo batamenya imvo n’imvano yayo ndetse no kubererekera imisoro.

Inkuru bifitanye isano: Museveni Na Kutesa Bongeye Kugarukwaho Mu Rubanza Baregwamo Ruswa

Bamwe mu bagande bagaragaje uburyo batishimiye umuyobozi wabo uburyo ariwe ntangarugero muri ruswa bahurira ku mbuga Nkoranyambaga bakazajya bandika #Exhibit1510Museveni kugirango bahuze ibiganiro. Bahita bongeraho ingero nyinshi zitandukanye aho Museveni n’akazu ke barangwa na ruswa.

N’abayobozi ntibatanzwe. Intumwa ya rubanda ihagarariye Akarere ka Kyadondo East akaba n’umucuranzi Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bob Wine we yakoresheje amagambo akarishye ati “Turasaba Imana ize idukize ibi byanira”. Aha yagereranyaga Museveni n’akazu ke n’ibyanira kuko iyo bije birakukumba bigatwara ibyo bihuye nabyo byose.

Yongeye agira ati “Nyakubahwa Perezida, ntabwo uri umuntu wavuga ku kurwanya ruswa, kuko niwowe shingiro ry’ikibazo kubera kurangwa na ruswa, ikimenyane no kwangiza umutungo w’igihugu”

Perezida Museveni yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1986, avuga ko azanye amahoro no kurwanya akarengane ariko ku myaka 33 amaze ku butegetsi, igihugu cye cyamunzwe na ruswa ku buryo kiza mu byambere kw’isi. Kuko nawe arangwa na ruswa, Museveni ntajya ahana abanyabyaha, ubwo uwari Minisitiri w’Intebe Amama Mbabazi yaregwaga ruswa,  aho yagurishije ubutaka ikigo gishinjwe ubwiteganyirize (National Social Security Fund), Perezida Museveni yamugumishijeho ubudahangarwa bityo ntiyakurikiranwa n’ubutabera. Nabwo bwamunzwe na ruswa.  Abanyarwanda bafatwa bagafungwa, bakanakorerwa iyicwarubozo, batangaza uburyo bo n’imiryango yabo, batanga amafaranga menshi mu nkiko bizezwa ubutabera.

2019-06-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyamamare ku Isi byokeje igitutu Perezida Museveni kubera ifungwa rya Bobi Wine

Ibyamamare ku Isi byokeje igitutu Perezida Museveni kubera ifungwa rya Bobi Wine

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Perezida Kagame yashyikirije ubuyobozi Abdel Fattah el-Sisi,  anashimira Félix Tshisekedi wa RD-Congo

Perezida Kagame yashyikirije ubuyobozi Abdel Fattah el-Sisi, anashimira Félix Tshisekedi wa RD-Congo

Ubwanditsi 10 Feb 2019
Tabitha Gwiza yemeje uruhare rwa Kayumba Nyamwasa mu kurigisa Ben Rutabana asaba abagize RNC kureka gushinyagurira umuryango we

Tabitha Gwiza yemeje uruhare rwa Kayumba Nyamwasa mu kurigisa Ben Rutabana asaba abagize RNC kureka gushinyagurira umuryango we

Ubwanditsi 04 Aug 2020
Umubano wa Kigali na Kampala, abakabaye bavugisha ukuri muri Uganda bahindutse abateje ikibazo

Umubano wa Kigali na Kampala, abakabaye bavugisha ukuri muri Uganda bahindutse abateje ikibazo

Ubwanditsi 26 Nov 2019

2 Ibitekerezo

  1. Henry Ndengejeho
    June 20, 20193:13 pm -

    Iby’isi ni amayobera pe! Muri Uganda hari ibyanira naho mu Rwanda ngo ni isiha rusahuzi! Gusa Museveni ntaxyo ruswa yamumariye yuko atabarirwa mu baperezida bakize muri Afurika. Ashobora kuba agirira perezida wacu ishyari yuko we ahagaze neza mubafite agatubutse kuri iyi si.

    Subiza
  2. Dieudonne Hakizayezu
    June 22, 20199:06 am -

    Yewe si twe twaseka M7 ngo arya ruswa.

    Ubu se urugomero rwa Rukarara rwatumariye iki?

    Ntirwariwemo miliyoni 20 z’amadolari, abadepite babivumbura commission yayo igaseswa, bashyiraho indi irimo Hon Nkusi igasanga ibivugwa ari impamo koko?

    None se iyo rapport yigeze isohoka?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ruhango: Gucunga nabi imali y’Akarere byirukanishije ku kazi Meya n’abamwungirije
Mu Rwanda

Ruhango: Gucunga nabi imali y’Akarere byirukanishije ku kazi Meya n’abamwungirije

Ubwanditsi 07 Mar 2018
Ibyemezo bya Trump ku kubungabunga ibidukikije bizahombya Amerika miliyari $500 ku mwaka
POLITIKI

Ibyemezo bya Trump ku kubungabunga ibidukikije bizahombya Amerika miliyari $500 ku mwaka

Ubwanditsi 26 Nov 2018
Waba ushaka kwigarurira umutima w’umukobwa mukundana ? Kora ibi bintu wirebere ukuntu akwimariramo wese
HIRYA NO HINO

Waba ushaka kwigarurira umutima w’umukobwa mukundana ? Kora ibi bintu wirebere ukuntu akwimariramo wese

Ubwanditsi 25 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru