• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa ryasuye u Rwanda mu rwego rwo kungurana ibitekerezo na [ RPF-Inkotanyi ]

Ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa ryasuye u Rwanda mu rwego rwo kungurana ibitekerezo na [ RPF-Inkotanyi ]

Ubwanditsi 20 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Itsinda ry’ayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa ryitwa ‘Communist Party of China(CPC) bayobowe na Dr.Ji Zihye kuri uyu wa kane tariki ya 19 Mata 2018, bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu rwego rwo kungurana ibitekerezo n’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, Rwanda Patriotic Front(RPF-Inkotanyi) ku bijyanye n’imiyoborere.

Mu biganiro byabereye ku cyicaro cy’ishyaka rya RPF-Inkotanyi giherereye i Rusororo mu mujyi wa Kigali, Umuyobozi w’ir’itsinda Dr.Ji Zihye akaba n’Umuyobozi w’ishuri ry’Ubushakashatsi ku miyoborere ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko uru ruzinduko ahanini rugamije gukomeza kunoza umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse na Afurika muri rusange.
Uyu muyobozi yagize ati”Turi mu Rwanda mu rwego rwo kunoza no kubyaza umusaruro umubano usanzwe uriho hagati y’u Rwanda n’Ubushinwa na Afurika muri rusange”

Dr.Ji Zihye yongeyeho ko uru ruzinduko ari amahirwe bagize yo kungurana ibitekerezo na perezida Paul Kagame nk’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU) muri iyi minsi mu rwego rwo kunoza umubano hagati ya Afurika n’u Bushinwa.

“Ikindi ni ukwita ku mikoranire na Afurika mu gihe turimo kwitegura kwakira inama yitwa “Focus Summit”muri uyu mwaka. Dushaka kungurana ibitekerezo na Perezida Kagame nk’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe kuri iyi ngingo”

Komiseri muri RPF-Inkotanyi ushinzwe ubukangurambaga rusange, Wellars Gasamagera yavuze ko uruzinduko rwa bamwe mu bayobozi ba CPC ari uburyo busanzwe buriho hagati y’amashyaka yombi mu rwego rwo kungurana ibitekerezo k’ubunararibonye ku ngingo zinyuranye by’umwihariko ibijyanye n’imiyoborere.

“CPC ni ishyaka risanzwe rifitanye umubano wihariye na RPF-Inkotanyi kuva kera, duhora dusurana, twungurana ubunararibonye ku ngingo zinyuranye cyane cyane urw’imiyoborere. Aba baje muri urwo rwego,tugenda tuganira kuri ‘theme’ nyinshi hashingiwe k’ubwubahane bw’amashyaka yombi ndetse ariko noneho tugasangira ibyo duhuje mu nyungu ziteganyijwe za buri ruhande”

Wellars Gasamagera , Komiseri muri RPF-Inkotanyi ushinzwe ubukangurambaga rusange

Abajijwe niba hari amasomo RPF-Inkotanyi yakwigira kuri CPC yatumye u Bushinwa bugera ku rwego bugezeho mu iterambere , uyu muyobozi yavuze ko hari byinshi bitandukanye bigira muri uyu mubano.

“Ah, ni byinshi cyane, bagira ikintu bita ‘socialisme’ ishingiye ku bitekerezo bwite by’Abashinwa ubwabo, gusangira n’isi yose ejo hazaza mu bwubahane no kubaha ibitekerezo bya buri wese. Ibi bintu uko ari bibiri usanga tubisangiye bijya guhura n’umuco wacu wo kwigira,gushaka ibisubizo mu muco wacu”

Uru ruziduko rubaye nyuma y’aho kuwa 25 Nzeri 2017 irindi tsinda ry’abayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa bari bayobowe na Xia Shujun bagiriye uruzinduko mu Rwanda mu rwego rwo gushyira imbaraga mu mubano uri hagati y’aya mashyaka yombi no gusangira ubunararibonye mu miyoborere.

Ishyaka ‘Communist Party of China (CPC) ryashinzwe mu mwaka w’1921 na Chen Duxiu afatanyije na Li Dazhao, ubu rikaba riyobowe na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping.

2018-04-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame i Dakar mu nama yiga ku mahoro n’umutekano

Perezida Kagame i Dakar mu nama yiga ku mahoro n’umutekano

Ubwanditsi 13 Nov 2017
UBurundi burarega Martin Ngoga, mugihe buvugwaho kunyereza asaga amadolari ibihumbi  ($200,000)  bukoresheje Mfumukeko [Umunyamabanga Mukuru Wa EAC]

UBurundi burarega Martin Ngoga, mugihe buvugwaho kunyereza asaga amadolari ibihumbi  ($200,000)  bukoresheje Mfumukeko [Umunyamabanga Mukuru Wa EAC]

Ubwanditsi 07 Mar 2018
Uganda: ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi bakomeye

Uganda: ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi bakomeye

Ubwanditsi 21 Nov 2017
Biratangaje, biranababaje kubona hari abahisemo kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, nyamara ntibagire icyo bavuga ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda” -Perezida Kagame

Biratangaje, biranababaje kubona hari abahisemo kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, nyamara ntibagire icyo bavuga ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda” -Perezida Kagame

Ubwanditsi 09 Jul 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyabugogo, Bugesera na Kicukiro  ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame byari  ‘ Ibirori ‘
Mu Rwanda

Nyabugogo, Bugesera na Kicukiro ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame byari ‘ Ibirori ‘

Ubwanditsi 19 Jul 2017
RWANDA: NATION BRANDING AND STATE CRAFT
Mu Mahanga

RWANDA: NATION BRANDING AND STATE CRAFT

Ubwanditsi 19 Jan 2016
FERWAFA yemeje ko amakipe ya Al Merrikh, Al Hilal S.C na El Ahli SC Wad Medani yo muri Sudani atangira gukina shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

FERWAFA yemeje ko amakipe ya Al Merrikh, Al Hilal S.C na El Ahli SC Wad Medani yo muri Sudani atangira gukina shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 24 Oct 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru