• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Rwanda Day Yasize Amasomo menshi mu Rwanda no Mu Mahanga

Rwanda Day Yasize Amasomo menshi mu Rwanda no Mu Mahanga

Ubwanditsi 05 Feb 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Perezida w’u Rwanda, Ndakubahwa Paul Kagame ati “Uko wava mu Rwanda kose ukajya aho ushaka, ntabwo u Rwanda rukuvamo, rugumana nawe.

Birashoboka ko iyo ugumanye na rwo mu buryo runaka, ari byiza kuri twese. Ni byiza ku Rwanda ni byiza kuri wowe ndetse birashoboka, bitwibutsa ubundi rimwe ntabwo yigeze kubabwira ugenda ukigira uko ushaka lose ariko kurenga umurongo Ari byo bibi cyane kandi ko ari ukwihemukira no kwihekura kuko bisoza bigukozeho kuko iyo ukubiswe ari wowe uboroga ariko niba kubeshyera igihugu no kumusebya bituma urya komereza abo

Muri Rwanda day yabereye I Washington DC, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko iyi ari yo mpamvu buri gihe iyo abonye umwanya, hategurwa ibi birori bya Rwanda Day, agaragaza ko byagiye bibera mu bice bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada u Burayi n’ahandi, ndetse ashimangira ko bizakomeza gutegurwa.

Perezida Kagame yeretse abitabiriye Rwanda Day 2024 ko nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, abenshi bari bitabiriye Rwanda Day, muri ibyo bihe bari bafite imyaka iri hafi cyangwa irengaho gato kuri 30, akagaragaza ko ibyo bibafasha kumva neza ko ejo hazaza h’u Rwanda n’Abanyarwanda hari mu biganza byabo.

Perezida Kagame kandi yahaye umukoro urubyiruko rw’u Rwanda, arwereka ko ari rwo igihugu cyishingikirijeho ndetse kirwizeramo ubushobozi, ndetse kikumva ko rwarezwe mu buryo buzagira umumaro kandi bugashyira u Rwanda aho rukwiriye kuba

Perezida Kagame yavuze ko “mu myaka 30 ishize, mu gihugu cyacu habaye ibyago ariko twarizeye. Twashakaga kubaho ubuzima bwacu nubwo abenshi babuze ubuzima bwabo. Ntabwo inkuba ikubita ahantu hamwe inshuro ebyiri. U Rwanda rwakubiswe nabi mu 1994, ntabwo bizasubira.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba gukora bishoboka byose u Rwanda ntiruzongere guterwa ukundi ndetse agaragaza ko bishoboka ariko bigasaba kwitegura no kubaka ubwirinzi bukomye.

Yagarutse kuri ya nkuba yatanzeho urugero, agaragaza ko ishobora kurwanywa byimazeyo n’umurindankuba umwe ushyirwa ku nzu, mu gihe ya nkuba yaza ibintu bikagenda neza ntihagire ibyangirika.

Mu bindi byaranze Rwanda Day kuva yatangira, yabaye inzira nziza ihuza abashoramari, ba Rwiyemezamirimo, abacuruzi, abafite imishinga itaragera ku isoko n’abandi bantu b’ingeri zose bakagira umwanya wo kuganira n’umukuru w’igihugu akabereka aho kigeze, icyerekezo n’uruhare rwabo mu kugishyigikira mu iterambere.

Icyiciro cy’urubyiruko kandi gihabwa umwanya munini kuko aribo bahanzwe amaso mu gukomeza inzira yo kubaka iterambere rirambye ry’igihugu.

Nigarukire kuri Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Washington (USA) tariki ya 2-3 Gashyantare 2024, ubu ni yo ntero n’inyikirizo mu bikorwa bitandukanye bihuza Banyarwanda. Buri wese aba agira ati “ Watashye ubukwe bwabereye i Washington?”

Bamwe mu Banyarwanda bari barasabye ko Rwanda Day yagirwa iminsi ibiri aho kuba umwe, icyifuzo cyubahirijwe muri iyi Rwanda Day yabereye  i Washington DC.

2024-02-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Intwali : Amashirakinyoma ku rupfu rwa General Fred Rwigema

Intwali : Amashirakinyoma ku rupfu rwa General Fred Rwigema

Ubwanditsi 29 Jan 2017
Ese ibyananiranye kugeza ubu Uhuru azabishobora ?

Ese ibyananiranye kugeza ubu Uhuru azabishobora ?

Ubwanditsi 12 Mar 2019
Amavubi yakoreye umwitozo umwe mu Rwanda, yerekeje muri Nigeria

Amavubi yakoreye umwitozo umwe mu Rwanda, yerekeje muri Nigeria

Ubwanditsi 02 Sep 2025
PS Imberakuri ishobora kurega Ntaganda wayiyitiriye mu kibazo cya Ingabire Victoire

PS Imberakuri ishobora kurega Ntaganda wayiyitiriye mu kibazo cya Ingabire Victoire

Ubwanditsi 20 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inkomoko y’ishoramari rya RPF
Mu Rwanda

Inkomoko y’ishoramari rya RPF

Ubwanditsi 01 Jul 2017
U Rwanda rwagukanye umwanya wa 3 muri Basketball, Amavubi mu bagore basezerewe na Uganda
Amakuru

U Rwanda rwagukanye umwanya wa 3 muri Basketball, Amavubi mu bagore basezerewe na Uganda

Ubwanditsi 17 Jul 2023
Inama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano muri Afurika yasojwe hafashwe ingamba zo guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Mu Mahanga

Inama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano muri Afurika yasojwe hafashwe ingamba zo guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ubwanditsi 30 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru