• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi irihanangiriza abakoresha “Banque Lambert” kuyireka kuko itemewe n’amategeko

Polisi irihanangiriza abakoresha “Banque Lambert” kuyireka kuko itemewe n’amategeko

Ubwanditsi 18 Apr 2016 Mu Mahanga

Vuba aha, Polisi yakiriye ikirego cy’umuntu wavugaga ko ahozwa ku nkeke n’umwe mu nshuti ze umwishyuza miliyoni 7 z’amafaranga , yagombye kuba yaramwishyuye mu mezi abiri hariho inyungu ya miliyoni 4 n’ibihumbi 200.

Uwazigujije yari yatanzeho ingwate inzu ye y’agaciro ka miliyoni 150, akaba yarabikoze kugirango yikemurire ikibazo cyihutirwaga cy’amafaranga yari afite n’ubwo yari aziko ari mu nzira zitemewe, ariko akaba yarananiwe kwishyura uko bari bumvikanye, ari nako amerewe nabi na mugenzi we.

Uru ni rumwe mu ngero nyinshi zo kwamburana Polisi igenda yakira kandi, nk’uko bitangazwa na Polisi, buri sitasiyo ya Polisi yegereye udusantere tw’ubucuruzi cyangwa imigi mito mu gihugu hose, yakira nibura ikirego kimwe cy’ubu bwoko buri munsi.

Iri hanahana ry’amafaranga rizwi ku izina rya “Banque Lambert”, ni uburyo habaho ihanahana ry’amafaranga hagati y’umuntu n’undi cyangwa hagati y’umuntu n’itsinda ry’abantu , aho ukeneye amafaranga bayamutiza akazayishyura mu gihe gito, akenshi ku nyungu ziri hejuru ziba zitandukanye n’izemewe zashyizweho na Banki nkuru y’igihugu.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rirwanya ibyaha bimunga umutungo wa Leta, Superintendent of Police (SP) Jean Claude Karasira avuga ko iri gurizanya ritemewe risenya imiryango, ubucuti hagati y’abantu kandi rituma habaho umutekano muke kuko bivamo guhigana hagati y’abahemukiranye.

Nk’uko itegeko rigenga ishirwaho ry’amabanki n’ibigo by’imari mu Rwanda, uretse banki z’ubucuruzi n’ibyo bigo by’imari ziciriritse nizo zemerewe gutanga inguzanyo.
“SP Karasira agira ati:”Abakora ubu bucuruzi bagomba kumenya ko ibyo bakora bitemewe n’amategeko kandi itegeko ntacyo ryabafasha mu kwishyuza igihe bambuwe kuko ridateganyiriza ibihano uwahemukira undi muri ubu bucuruzi.”

Yongeyeho ati:” Ubu bucuruzi busa n’ubwabaye hagati y’abantu , aho umwe yakopye undi ibiro 50 by’ikiyobyabwenge cya cocaine maze amwambuye undi atanga ikirego mu rukiko asaba kwishyurizwa,…ibi ntibyashobokaga.”

Ingingo ya 324y’igitabo cy’amategeko ahana ivuga ku kubonerana undi kubera intege nke ivuga ko umuntu wese ubonerana undi, kubera intege nke, irari, ubukene cyangwa ubujiji bwe, akamukoresha, abyigiriye cyangwa abigiriye undi, amasezerano y‟urwunguko cyangwa y‟indi yezandonke birengeje urwunguko rusanzwe, ashingiye ku mwenda amuhaye, cyangwa ku masezerano yandi arebana n‟umutungo utimukanwa cyangwa wimukanwa amuhaye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

SP Karasira yarangije avuga ko iri hanahana ry’amafaranga kandi riha icyuho inyerezwa ry’imisoro akaba ahamagarira abaturage kubireka kuko bitemewe kandi bakagaragariza ababikora Polisi ibegereye.

RNP

2016-04-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mupende wihishe urugamba yitwaza ko yarashwe ubugabo niwe wigize umuvuzi w’amacumu ku mbuga nkoranyambaga

Mupende wihishe urugamba yitwaza ko yarashwe ubugabo niwe wigize umuvuzi w’amacumu ku mbuga nkoranyambaga

RUSHYASHYA 30 Jun 2026
Nyagatare: Umugabo w’imyaka 33 yatawe muri yombi azira gutanga ruswa

Nyagatare: Umugabo w’imyaka 33 yatawe muri yombi azira gutanga ruswa

Ubwanditsi 23 Feb 2016
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Ubwanditsi 16 Jan 2017
Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Ubwanditsi 08 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amateka ya Col. Muammar Gaddafi ndetse nuko yakojeje agati mu ntozi aca umurongo utukura mu nyanja ngo ahangane na Amerika
HIRYA NO HINO

Amateka ya Col. Muammar Gaddafi ndetse nuko yakojeje agati mu ntozi aca umurongo utukura mu nyanja ngo ahangane na Amerika

Ubwanditsi 22 Jan 2018
Apôtre Paul Gitwaza  yatinye gukandagiza ikirenge mu muhango wo gushyingura umuvandimwe we washyinguwe n’Abapasiteri barenga 100.
Mu Rwanda

Apôtre Paul Gitwaza yatinye gukandagiza ikirenge mu muhango wo gushyingura umuvandimwe we washyinguwe n’Abapasiteri barenga 100.

Ubwanditsi 25 Mar 2016
CHAN2018: Amavubi asezerewe na Uganda Cranes
Mu Rwanda

CHAN2018: Amavubi asezerewe na Uganda Cranes

Ubwanditsi 20 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru