• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Ringtone Apoko uririmba indirimbo zihimbaza Imana yakamejeje yegeranyije inkwano ngo mpaka arongoye Zari

Ringtone Apoko uririmba indirimbo zihimbaza Imana yakamejeje yegeranyije inkwano ngo mpaka arongoye Zari

Ubwanditsi 22 Feb 2018 HIRYA NO HINO

Umunyamideli Zari Hassan aherutse gushyira indunduro ku rukundo rwe na Diamond Platnumz rwari rumaze imyaka itatu, yiyemeje guca inzira ze no kurera abana babyaranye ibindi akabishyira ku ruhande.

Ku mugoroba wo kuwa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundana[Saint Valentin] nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko ‘ibye na Diamond byarangiye’.

Icyumweru kirashize Zari The Boss Lady atandukanye byeruye na Diamond Platnumz. Yahise ajya kubana n’abana be muri Afurika y’Epfo no gutangira ubuzima bushya atari kumwe n’umugabo.

Nubwo Zari aherutse kugaragaza ko yazinutswe iby’urukundo, hari umuririmbyi ukomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Kenya wakajije umurego avuga ko agomba kumwegukana akamuhoza amarira yarize kubera Diamond.

Uyu muhanzi witwa Ringtone Apoko amaze iminsi yandika ku mbuga nkoranyambaga ze abwira abafana be ko yiteguye gukundana na Zari The Boss Lady ndetse Imana yabiha umugisha akamwegukana bakibanira ubuziraherezo.

Ringtone Apoko uzwi mu ndirimbo ‘Pamela’, yavuze ko umugabo Zari akeneye ari ‘usenga kandi akaba azi Yesu’. Yagize ati “Zari Hassan akeneye umugabo wamuyobora mu nzu y’Imana no kuri Yesu. Diamond ibyo ntiyabibasha […] Umugabo ni uzi Yesu kandi ufite ubutunzi, abo rero muri Kenya barahari benshi.”

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2018, Rington Apoko yongeye kwandika abwira abafana be ko noneho yamaze kugura inka 42 mu buryo bwo kwitegura inkwano umuryango wa Zari uzamusaba.

Yagize ati “Uyu munsi naguze inka 42, turateganya kuzazijyana muri Uganda iwabo wa Zari igihe nikigera. Ndashaka ko byumvikana neza, umugabo utaratanga inkwano ntagatekereze ko uwo mukobwa bari kumwe ari uwe. Nimubwire Diamond ntate umwanya aririmbira Zari ahubwo agende atange inkwano nk’abandi bose badashidikanya. Kuri twebwe twiteguye kujya muri Uganda dutange inkwano…”

Uyu mugore ukomoka muri Uganda yakundanye na Diamond ndetse bahita batangira kubana mu mpera z’umwaka wa 2014, icyo gihe uyu muyobozi wa Wasafi Classic Baby[WCB] yari amaze gutandukana na Wema Sepetu.

Diamond na Zari batandukanye nyuma y’iminsi mike uyu muhanzi agejejwe mu nkiko aburana na Hamisa Mobeto babyaranye. Hamisa Mobeto yasabye ko Diamond yacibwa amashilingi ya Tanzania miliyoni eshanu buri kwezi nk’indezo y’umwana undi avuga ko adashobora kubona amafaranga angana atya kuko ‘nta kazi afite’.

Aba bombi bari bamaze kubyarana abana babiri ari bo Nillan Dangote na Latifah Dangote. Kuri Zari hiyongeraho batatu yabyaranye na nyakwigendera Ssemwanga ari bo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy. Diamond afite abandi ku ruhande gusa yemera umwe witwa Abdoul yabyaranye na Hamisa Mobeto.

2018-02-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tanzaniya: Abantu 30 batawe muri yombi baryozwa ishimutwa ry’umuherwe

Tanzaniya: Abantu 30 batawe muri yombi baryozwa ishimutwa ry’umuherwe

Ubwanditsi 12 Oct 2018
Rwanda Day izabera mu Budage yahawe itariki nshya

Rwanda Day izabera mu Budage yahawe itariki nshya

Ubwanditsi 17 Aug 2019
Umurambo wa Radio washyinguwe  iwabo mu cyaro i Wakiso

Umurambo wa Radio washyinguwe iwabo mu cyaro i Wakiso

Ubwanditsi 03 Feb 2018
U Buyapani: Abasaga 100 bishwe n’umwuzure, abandi benshi baburirwa irengero

U Buyapani: Abasaga 100 bishwe n’umwuzure, abandi benshi baburirwa irengero

Ubwanditsi 09 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingengo y’imari ya 2017/2018 yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw
Mu Rwanda

Ingengo y’imari ya 2017/2018 yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw

Ubwanditsi 08 Jun 2017
Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bwatumye hari abafatanwa amafaranga y’amahimbano
Mu Mahanga

Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bwatumye hari abafatanwa amafaranga y’amahimbano

Ubwanditsi 04 Jan 2016
Nina Mu Ijwi ry’ ikiniga kinshi yatangaje byinshi kubyo ashinjwa ko yabyaranye n’ Umuhanzi Mako Nikoshwa
HIRYA NO HINO

Nina Mu Ijwi ry’ ikiniga kinshi yatangaje byinshi kubyo ashinjwa ko yabyaranye n’ Umuhanzi Mako Nikoshwa

Ubwanditsi 09 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru