• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ingengo y’imari ya 2017/2018 yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw

Ingengo y’imari ya 2017/2018 yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw

Ubwanditsi 08 Jun 2017 Mu Rwanda

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, yamurikiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2017/18 aho yasobanuye ko yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw ugereranyije n’iy’umwaka wa 2016/2017.

Ingengo y’imari ivuguruye y’Umwaka wa 2016/2017 yari yemejwe muri Mutarama ingana na miliyari 1954.2 Frw. Mu ngengo y’Imari nshya, hibanzwe ku guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no guteza imbere ibikorwa remezo.

Muri rusange ingengo y’imari ya 2017/18 ingana na miliyari 2,094.9 z’amafaranga y’u Rwanda, aho amafaranga ava imbere mu gihugu ndetse n’inguzanyo angana na Miliyari 1,738.2 bingana na 83%.

Amafaranga aturuka ku nguzanyo zo hanze y’igihugu ateganyijwe kugera kuri Miliyari 362.8 bingana na 17.3% by’ingengo y’imari yose. Muri iyi ngengo y’imari, imisoro izaba ingana na miliyari 1200.3.

Minisitiri Gatete yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ko ubukungu bw’u Rwanda bwageze ku gipimo cya 5.9% mu 2016 mu gihe hari hateganyijwe ko bugera ku gipimo cya 6%. Imwe mu mpamvu zatumye intego yari yihawe itagerwaho, yavuze ko ahanini ari ibibazo byagaragaye mu rwego rw’ubuhinzi aho umusaruro utagenze neza nkuko byifuzwaga.

Ni mu gihe ubukungu rusange bw’igihugu bwitezweho kuzamuka ku kigero cya 6.2% mu 2017 na 6.8% mu 2018.

Muri uyu mwaka wa 2017, Minisitiri Gatete yasobanuye ko ibiciro ku masoko bizakomeza kuzamuka bikagera ku kigero cya 7% bitewe n’izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri peteroli n’ibiribwa.

-6863.jpg

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb.Claver Gatete, ubwo yageraga mu Nteko Ishinga Amategeko agiye kumirika umushinga w’Ingengo y’Imari ya 2017/18

Source :IGIHE

2017-06-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango

Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango

Ubwanditsi 06 May 2025
Burundi : Lt. Col  Darius IKURAKURE,yarasiwe muri Etat Major na mugenzi we w’umusilikare ahasiga ubuzima.

Burundi : Lt. Col Darius IKURAKURE,yarasiwe muri Etat Major na mugenzi we w’umusilikare ahasiga ubuzima.

Ubwanditsi 22 Mar 2016
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Ubwanditsi 01 Oct 2024
Kuri Manda ya II P. Kagame yesheje imihigo yahize mu bikorwa remezo?

Kuri Manda ya II P. Kagame yesheje imihigo yahize mu bikorwa remezo?

Ubwanditsi 22 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 10 )
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 10 )

Ubwanditsi 26 Mar 2016
Amerika yirukanye umudiplomate wa Ambasade ya Uganda
INKURU NYAMUKURU

Amerika yirukanye umudiplomate wa Ambasade ya Uganda

Ubwanditsi 11 Jan 2018
Perezida Kagame ashima uruhare rw’Abanyamakuru mu matora yegukanyemo Intsinzi
Mu Rwanda

Perezida Kagame ashima uruhare rw’Abanyamakuru mu matora yegukanyemo Intsinzi

Ubwanditsi 07 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru