• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo na tike ya Miliyoni 2 ku mukino Rayon Sports izahuramo na Yanga SC kuri Rayon Day   |   22 Jul 2025

  • Police FC yatangiye umwiherero w’icyumweru kimwe mu karere ka Rubavu hitegurwa umwaka w’imikino wa 2025-2026   |   21 Jul 2025

  • Abadiplomate ba Tshisekedi bakomeje gufatirwa muri magendu y’ibiyobyabwenge   |   21 Jul 2025

  • Ibihe bizirikanwa by’Ivuka ry’u Rwanda rushya rwa bose rwubatswe na FPR Uhereye 1994   |   20 Jul 2025

  • Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara   |   18 Jul 2025

  • Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunya-Kenya, Brian Melly, yasinye muri Police Volleyball Club   |   17 Jul 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Amayeri yo gutunda ibiyobyabwenge akomeje gutegurwa: I Nyabihu umumotari yafatanwe blue sky azambariyeho

Amayeri yo gutunda ibiyobyabwenge akomeje gutegurwa: I Nyabihu umumotari yafatanwe blue sky azambariyeho

Editorial 12 Mar 2017 Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu, ku itariki ya 10 Werurwe ahagana saa yine z’amanywa, yafashe umumotari witwa Nturanyenabo Jean Bosco w’imyaka 25 ahetse mu mugongo we amapaki 360 y’inzoga itemewe ya blue sky. Ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Mukamira. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’u Burengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yagize ati:”

“uyu mumotari yari avuye mu karere ka Rubavu yerekeza mu karere ka Musanze, ageze mu karere ka Nyabihu niho yafatiwe na Polisi ihakorera nyuma, y’uko umuturage ahaye Polisi amakuru ko hari umumotari uhetse blue sky mu mugongo we ndetse yarengejeho umwambaro we w’akazi” .

CIP Kanamugire yakomeje avuga ko Polisi ikimara kumuhagarika yasanze uyu mumotari koko ahetse izo blue sky mu mugongo we ameze nk’uhetse umwana w’uruhinja, yarengejeho imyenda isanzwe ye ndetse inyuma ashyiraho umwambaro w’akazi ko gutwara moto.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’I Burengerazuba yavuze ko muri ako gace nanone mu cyumweru gishize hari harafatiwe umugabo wari mu modoka afite amapaki 600 y’iyo nzoga ya Blue sky itemewe nyuma y’uko umuturage amutungiye agatoki Polisi.

CIP Kanamugire yakomeje avuga ko atari ubwa mbere abacuruzi n’abatunda ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi bafatwa bakoresheje amayeri anyuranye. Yagize ati: hari ababizengurutsa umubiri wabo bakabyambariraho imyenda, hari ababiheka mu mugongo bakarenzaho imyenda ukagira ngo ni abana bahetse, hari n’uwo twafashe abitwaye mu cyansi cy’amata, hari umugore twafashe mu kwezi kwa mbere arutwaye mu gihaza yarupfunyitsemo imbere neza, undi nawe twamufashe arutwaye mu mapine y’igare”.

Yakomeje avuga ko hani n’abafatwa babitwaye mu nkweto, mu ngofero ndetse n’abakoresha abana bato mu kubitwara.

CIP Kanamugire yagize ati:” amayeri yose bakoresha turayazi kandi twiteguye kubafata no kubashyikiriza inzego zibishinzwe kugira ngo amategeko akurikizwe.

Yibukije ko ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge ari nyinshi kuko zitera ababikoresha gukora ibyaha bitandukanye nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubujura, gukubita no gukomeretsa n’ibindi.

Yasabye abantu kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya cyane cyane batanga amakuru atuma hafatwa ababitunda n’ababikoresha. Yakomeje ashima uruhare rw’abaturage mu kubirwanya agira ati:”ubu abaturage bazi neza kandi basobanukiwe ibyiza by’ubufatanye n’imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda, izindi nzego n’abaturage mu kurwanya no gukumira ibyaha. Turabashima cyane kandi turifuza ko iyi mikoranire yakomeza kurushaho”.

-6078.jpg

Gukoresha ibiyobyabwenge bihanwa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho igira iti:” Umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000). Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

2017-03-12
Editorial

IZINDI NKURU

Kuki Amerika n’Uburayi bagarukira gusa ku guhungisha Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, aho gufasha mu kurandura igituma bahunga?

Kuki Amerika n’Uburayi bagarukira gusa ku guhungisha Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, aho gufasha mu kurandura igituma bahunga?

Editorial 10 Jan 2023
Abantu batanu baguye mu mirwano hagati y’ingabo za Congo n’u Burundi

Abantu batanu baguye mu mirwano hagati y’ingabo za Congo n’u Burundi

Editorial 23 Dec 2016
Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.

Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.

Editorial 11 Mar 2024
Asinah yatangaje umukunzi mushya yasimbuje Riderman wamubenze

Asinah yatangaje umukunzi mushya yasimbuje Riderman wamubenze

Editorial 23 Aug 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

17 Jul 2025
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru