• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ange Kagame yagaragaje ishema aterwa no kwitwa izina rya se

Ange Kagame yagaragaje ishema aterwa no kwitwa izina rya se

Ubwanditsi 24 Oct 2017 Mu Rwanda

Ejo kuwa mbere tariki 23 Ukwakira 2017, wari umunsi udasanzwe mu muryango wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kuko ari isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko kuri Paul Kagame washakanye na Jeannette Kagame.

Mu butumwa bwacicikanye ku mbuga nkoranyambaga na mpuzabantu abanyarwanda n’abanyamahanga bifuriza Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame isabukuru nziza y’amavuko harimo n’ubutumwa bw’abo mu muryango we ; Umufasha we, Jeannette Kagame na Ange Ingabire Kagame wahamije ko aterwa ishema no kwitwa izina rya Se, Kagame.

Kuri uyu wa mbere 23 Ukwakira 2017 Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 60. Madamu Jeannette Kagame umufasha we bafitanye abana bane yamwifurije isabukuru nziza yongera kugaragaza ko ari umugabo ukunda umuryango we.

Kuva mu ijoro ryo kuwa mbere kugeza mangingo aya ,abantu batandukanye bakomeje kwifuriza Paul Kagame isabukuru nziza y’amavuko,barashima kandi ibyiza yagejeje ku banyarwanda birimo gahunda zitandukanye zahinduye ubuzima bwa benshi.

Muri aba harimo abo mu muryango we harimo, ubuheta bwe Ange Kagame wagaragaje ko aterwa ishema no kwitwa umwana we by’umwihariko akitwa izina rye.

Ange akaba ari nawe mukobwa rukumbi uba muri uyu muryango w’abana bane wavukiye i Burussels mu Bubiligi tariki 8 Nzeri 1993.

Ange, yagize ati “Ku muntu w’ingirakamaro cyane mu buzima bwanjye, Isabukuru nziza y’imyaka 60 Papa ! Ni iby’agaciro kadasanzwe kwitwa izina ryawe.”

Jeannette Kagame ntiyahishe amarangamutima ye, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yanditse ku rubuga rwa Twitter maze avuga ko, Perezida Kagame ari umugabo ugira urukundo kandi wita ku muryango we.

Jeannette Nyiramongi wavutse tariki 10 Kanama 1962 nyuma y’igihe gito cyane u Rwanda rubonye ubwigenge rukava mu maboko y’abakiloni b’ababiligi,ati “Nifurije isabukuru nziza y’amavuko umugabo wanjye. Mwarakoze kuba umubyeyi mwiza, wuje urukundo, wita ku muryango ndetse ukaba n’umufasha mwiza mu buzima bwacu bwose.”

Tariki 10 Kamena 1989, nibwo Paul Kagame yashakanye na Jeanette Nyiramongi wari warahungiye i Nairobi muri Kenya we n’umuryango we. Ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

2017-10-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyo mutamenye ku buzima bwa Ingabire Victoire Umuhoza n’umuryango we

Ibyo mutamenye ku buzima bwa Ingabire Victoire Umuhoza n’umuryango we

Ubwanditsi 07 Jun 2021
Col. Chance Ndagano  wari Umucamanza mu rukiko  rwa gisilikare niwe wagizwe umuyobozi mushya wa Rwandair

Col. Chance Ndagano wari Umucamanza mu rukiko rwa gisilikare niwe wagizwe umuyobozi mushya wa Rwandair

Ubwanditsi 07 Apr 2017
” Tuzabavuna” ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere?

” Tuzabavuna” ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere?

Ubwanditsi 02 Jul 2024
Nyuma y’ibyumweru bitatu byari bishize agize imvune, Ruboneka Bosco ukinira APR FC yatangiye imyitozo

Nyuma y’ibyumweru bitatu byari bishize agize imvune, Ruboneka Bosco ukinira APR FC yatangiye imyitozo

Ubwanditsi 27 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mashami Vincent yagizwe umutoza wa Police FC, ACP Yahaya Kamunuga aba umuyozi wayo naho SP Ruzindana Regis aba ushinzwe kugura abakinnyi
Amakuru

Mashami Vincent yagizwe umutoza wa Police FC, ACP Yahaya Kamunuga aba umuyozi wayo naho SP Ruzindana Regis aba ushinzwe kugura abakinnyi

Ubwanditsi 21 Jul 2022
Isange Mobile Clinic yasuye abaturage ba Rwamagana
Mu Mahanga

Isange Mobile Clinic yasuye abaturage ba Rwamagana

Ubwanditsi 23 Mar 2016
Perezida Tshisekedi umaze amezi arindwi ayobora RDC yatangaje Guverinoma yiganjemo amasura mashya
POLITIKI

Perezida Tshisekedi umaze amezi arindwi ayobora RDC yatangaje Guverinoma yiganjemo amasura mashya

Ubwanditsi 26 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru