• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Uko Moise Katumbi yafashije Kabila kugera ku butegetsi n’uko yahemukiwe nyuma

Uko Moise Katumbi yafashije Kabila kugera ku butegetsi n’uko yahemukiwe nyuma

Ubwanditsi 18 Apr 2019 POLITIKI

Uwahoze akuriye inzego z’ubutasi za Zambia, Xavier Chungu, aremeza ko umunyapolitiki Moise Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga, yatanze inkunga y’asaga miliyoni 20 z’amadolari mu rugamba rwo gukura Congo mu butegetsi bwa Mobutu Sese Seko yari amazeho imyaka 32.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Diamond Tv, Chungu (uri ku ifoto na Katumbi) yavuze ko Katumbi, icyo gihe wari umucuruzi ukorera Zambia yateye inkunga ibikorwa by’inyeshyamba za Laurent Desire Kabila. Uyu akaba yaraje gukura Mobutu ku butegetsi muri Nyakanga 1997 nyuma yo kuyobora inyeshyamba zatangiriye imirwano mu burasirazuba bwa Congo nyuma y’igihe kirekire abarizwa mu buhungiro muri Tanzania.

Laurent Desire Kabila yaje kwicwa ku itariki 16 Mutarama 2001 arashwe n’umwe mu barinzi be.

Xavier Chungu avuga ko perezida Frederick Chiluba wahoze ayobora Zambia yagize uruhare rukomeye mu gukangurira Katumbi gushyigikira urugamba rwa Kabila rwo kubohora Congo.

Ati: “Njyewe n’uwahoze ari perezida Chiluba twumvishije Moise, wabaga icyo gihe muri Zambia kugerageza no gushyigikira gusunika kwa Kabila ngo agree ku butegetsi. Bo (Kabila n’inyeshyamba) nta kintu bari bafite. Kandi Moise yari afite buri kimwe bari bakeneye mu bubiko muri Lubumbashi.”

Yakomeje avuga ko basabye Moise katumbi kwitanga agashyigikira urugamba rwa kabila rwo kubohoza Congo, akizezwa ko azishyurwa nirurangira.

Ati: “Nibyo kandi yahaye Laurent Desire Kabila buri kimwe bashakaga. Turavuga ibikoresho bibarirwa mu yasaga miliyoni 20 z’amadolari, ariko yagombaga kwemera kubera ko Perezida Chiluba yari afite ijambo rikomeye kuri Moise,”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko ari we muntu wabara igice cy’amateka y’ihinduka ry’ubutegetsi muri Congo mu mpera ya za 90 kubera ko yabibayemo.

Chungu akaba atatinye kuvuga ko bibabaje kubona Joseph Kabila, uherutse kuva ku buyobozi bwa Congo, yarasebeje katumbi nk’uko yabigenje n’ubufasha yahaye se (L.D. Kabila) kugirango agere ku butegetsi.

Ati: “Ndatekereza ko Perezida kabila azi neza Moise. Azi aho bavuye na Moise. Arabizi ko Moise yari umuhungu mukuru. Yari afite amafaranga menshi. Arabizi ko Moise yababungabunze we na se.”

Yavuze ko Moise Katumbi atagize uruhare mu kubohoza igihugu gusa, ahubwo yanagize uruhare mu kwamamaza izina rya Joseph Kabila nyuma y’urupfu rwa se. ngo iyo hataba Moise Katumbi, Chungu yizera ko Kabila yari guhura n’imbogamizi mu bice bimwe.

Yakomeje avuga kandi ko Moise Katumbi atasubijwe amafaranga yose yatanze mu rugamba rwo kubohora Congo. Yibuka ko ari we woherejwe I Kinshasa kwishyuza amafaranga ya Katumbi kuko uyu yari yabinyujije kuri Perezida Chiluba asaba kumufasha gusubizwa amafaranga ye agahabwa amafaranga makeya.

Ati: “Dr Chiluba yanyohereje kureba Laurent Desire kabila. Kandi nari zijejwe ko agiye guhabwa amafaranga ye yose. Yahawe makeya, makeya cyane kuri uwo munsi ariko ayasigaye Moise yambwiye ko atigeze ayishyurwa.”

Moise Katumbi rero yaje kugirana ubwumvikane bucye na Joseph Kabila mu 2016 nyuma yo kugaragaza igitekerezo cyo gushaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yasubitswe imyaka 3 amaze kubona ko Katumbi ashyigikiwe cyane, bituma ahimbirwa ibyaha birangira agiye mu buhungiro, aho yagerageje kugaruka mu gihugu mu 2018 ashaka guhatana mu matora akangirwa kwinjira na n’ubu akaba abarizwa hanze y’igihugu.

2019-04-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kwirahiza  kwa Odinga nka Perezida wa Kenya  guteye amakenga

Kwirahiza  kwa Odinga nka Perezida wa Kenya  guteye amakenga

Ubwanditsi 02 Feb 2018
Congo Brazzaville: Perezida Kagame asanga Afurika itatera imbere abaturage batagenderana

Congo Brazzaville: Perezida Kagame asanga Afurika itatera imbere abaturage batagenderana

Ubwanditsi 11 Sep 2019
Perezida Trump mu mazi abira

Perezida Trump mu mazi abira

Ubwanditsi 25 Sep 2019
Bukavu: Perezida Tshisekedi yatangaje ko yiteguye no gupfa ariko amahoro akaganza

Bukavu: Perezida Tshisekedi yatangaje ko yiteguye no gupfa ariko amahoro akaganza

Ubwanditsi 08 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AU ikomeje gutinza raporo ku iperereza ryasabwe na Perezida Kagame ku ivangura riyivugwamo
INKURU NYAMUKURU

AU ikomeje gutinza raporo ku iperereza ryasabwe na Perezida Kagame ku ivangura riyivugwamo

Ubwanditsi 30 Sep 2018
Knowless na Clement  Itorero ryanze kubasezeranya bitabaza Pasiteri wigenga
IMIKINO

Knowless na Clement Itorero ryanze kubasezeranya bitabaza Pasiteri wigenga

Ubwanditsi 07 Aug 2016
Ethiopia igiye gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya usimbura Desalegn weguye
POLITIKI

Ethiopia igiye gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya usimbura Desalegn weguye

Ubwanditsi 06 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru