• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Tariki 22 Ugushyingo 2021, i Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Tariki 22 Ugushyingo 2021, i Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 22 Nov 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Uyu Claude Muhayimana aregwa ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ari naho akomoka.

Claude Muhayimana yari umushoferi wa Hoteli Guest House, imodoka yatwaraga akaba yarayikoresheje ajyana Interahamwe mu bitero byahitanye Abatutsi benshi cyane mu mujyi wa Kibuye no mu nkengerio zawo.

Nyuma ya Jenosaide yakorewe Abatutsi, Claude Muhayimana w’imyaka 60, yahungiye ahitwa Rouen mu Bufaransa, ndetse mu mwaka wa 2010 ahabwa ubwenegihugu bw’uBufaransa.

Impuzamashyirahamwe Aharanira Ubutabera n’Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, CPCR, yahise itanga ikirego, maze muw’2014 Claude Muhayimana ahita afungwa, aza kurekurwa nyuma y’umwaka.

CPCR ntiyacitse intege, kuko yakomeje kugaragariza ubucamanza bwo mu Bufaransa ibimenyetso simusiga bihamya ibyaha Claude Muhayimana, kugeza hafashwe icyemezo ko urubanza rwe rutangira kuri uyu wa mbere tariki 22 Ugushyingo 2021, mu rukiko rw’i Paris, rusanzwe ruburanisha ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Muri uru rubanza ruzasozwa tariki 17 Ukuboza uyu mwaka, biteganyijwe ko urukiko ruzumva abatangabuhamya 50, barimo 15 bazava mu Rwanda. Claude Muhayimana aramutse ahamwe n’ibyaha, yahanishwa igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’amategeko yo mu Bufaransa.

Uru ni urubanza rwa gatatu rugiye kuburanishirizwa mu Bufaranza Abanyarwanda baregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu zindi ebyiri zabanjirije uru, abagabo 2 bahoze ari ba Burugumesitiri mu Rwanda bahanishijwe igifungo cya burundu, naho Pascal Simbikangwa wari Kapiteni mu ngabo zatsinzwe ahanishwa gufungwa imyaka 25.

Mu ruzinduko Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yagiriye mu Rwanda mu mpera za Gicurasi uyu mwaka, yasezeranyije Abanyarwanda ko igihugu cye kitazakomeza kuba indiri y’abicanyi, ko rero igihe kigeze ngo bashyikirizwe inkiko. Abajenosideri baba mu Bufaransa rero bamenye ko ari ikibazo cy’igihe gusa, ko amaherezo bazaryozwa ubugome bwabatumye guhekura igihugu cyababyaye.

Bamwe mu bajenosideri bari aho mu Bufaransa ni Agatha Kanziga, umugore wa Yuvenali Habyarimana, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Col Laurent Serubuga, Gen. Aloys Ntiwiragabo, Laurent Bucyibaruta, n’abandi bihishahisha mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

2021-11-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Burundi bwasabwe gusaba Loni imbabazi

U Burundi bwasabwe gusaba Loni imbabazi

Ubwanditsi 29 Oct 2018
Uganda: NRM inyuma y’ibiganiro mu nteko byo kongera manda y’Abadepite

Uganda: NRM inyuma y’ibiganiro mu nteko byo kongera manda y’Abadepite

Ubwanditsi 20 Dec 2017
Amafoto- Héritier Luvumbu wakiniye ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali aho aje gukinira iyi kipe ku nshuro ye ya Kabiri

Amafoto- Héritier Luvumbu wakiniye ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali aho aje gukinira iyi kipe ku nshuro ye ya Kabiri

Ubwanditsi 29 Dec 2022
Perezida Kagame yagaragaje aho ibibazo  by’umubano w’u Rwanda na Uganda bituruka

Perezida Kagame yagaragaje aho ibibazo by’umubano w’u Rwanda na Uganda bituruka

Ubwanditsi 18 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubutekamutwe bwa Mugenzi bumukozeho
ITOHOZA

Ubutekamutwe bwa Mugenzi bumukozeho

Ubwanditsi 07 Nov 2016
Uganda yijeje gukurikirana urupfu rw’Umunyarwanda witabye Imana kubera iyicarubozo
Mu Mahanga

Uganda yijeje gukurikirana urupfu rw’Umunyarwanda witabye Imana kubera iyicarubozo

Ubwanditsi 19 Sep 2019
Amavubi yahagurukanye abakinnyi 18 yerekeje muri Madagascar  gukina imikino ibiri ya gicuti
Amakuru

Amavubi yahagurukanye abakinnyi 18 yerekeje muri Madagascar gukina imikino ibiri ya gicuti

Ubwanditsi 18 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru