• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Tariki 22 Ugushyingo 2021, i Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Tariki 22 Ugushyingo 2021, i Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 22 Nov 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Uyu Claude Muhayimana aregwa ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ari naho akomoka.

Claude Muhayimana yari umushoferi wa Hoteli Guest House, imodoka yatwaraga akaba yarayikoresheje ajyana Interahamwe mu bitero byahitanye Abatutsi benshi cyane mu mujyi wa Kibuye no mu nkengerio zawo.

Nyuma ya Jenosaide yakorewe Abatutsi, Claude Muhayimana w’imyaka 60, yahungiye ahitwa Rouen mu Bufaransa, ndetse mu mwaka wa 2010 ahabwa ubwenegihugu bw’uBufaransa.

Impuzamashyirahamwe Aharanira Ubutabera n’Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, CPCR, yahise itanga ikirego, maze muw’2014 Claude Muhayimana ahita afungwa, aza kurekurwa nyuma y’umwaka.

CPCR ntiyacitse intege, kuko yakomeje kugaragariza ubucamanza bwo mu Bufaransa ibimenyetso simusiga bihamya ibyaha Claude Muhayimana, kugeza hafashwe icyemezo ko urubanza rwe rutangira kuri uyu wa mbere tariki 22 Ugushyingo 2021, mu rukiko rw’i Paris, rusanzwe ruburanisha ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Muri uru rubanza ruzasozwa tariki 17 Ukuboza uyu mwaka, biteganyijwe ko urukiko ruzumva abatangabuhamya 50, barimo 15 bazava mu Rwanda. Claude Muhayimana aramutse ahamwe n’ibyaha, yahanishwa igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’amategeko yo mu Bufaransa.

Uru ni urubanza rwa gatatu rugiye kuburanishirizwa mu Bufaranza Abanyarwanda baregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu zindi ebyiri zabanjirije uru, abagabo 2 bahoze ari ba Burugumesitiri mu Rwanda bahanishijwe igifungo cya burundu, naho Pascal Simbikangwa wari Kapiteni mu ngabo zatsinzwe ahanishwa gufungwa imyaka 25.

Mu ruzinduko Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yagiriye mu Rwanda mu mpera za Gicurasi uyu mwaka, yasezeranyije Abanyarwanda ko igihugu cye kitazakomeza kuba indiri y’abicanyi, ko rero igihe kigeze ngo bashyikirizwe inkiko. Abajenosideri baba mu Bufaransa rero bamenye ko ari ikibazo cy’igihe gusa, ko amaherezo bazaryozwa ubugome bwabatumye guhekura igihugu cyababyaye.

Bamwe mu bajenosideri bari aho mu Bufaransa ni Agatha Kanziga, umugore wa Yuvenali Habyarimana, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Col Laurent Serubuga, Gen. Aloys Ntiwiragabo, Laurent Bucyibaruta, n’abandi bihishahisha mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

2021-11-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Washington DC : Perezida Kagame yagaragaje aho u Rwanda rugeze rwubaka ubushobozi bw’abaturage

Washington DC : Perezida Kagame yagaragaje aho u Rwanda rugeze rwubaka ubushobozi bw’abaturage

Ubwanditsi 14 Oct 2017
Lt Col Mpakaniye yamaze imyaka 12 arinda abayobozi ba FDLR yanabaye umuvugabutumwa muri ADEPR

Lt Col Mpakaniye yamaze imyaka 12 arinda abayobozi ba FDLR yanabaye umuvugabutumwa muri ADEPR

RUSHYASHYA 26 Nov 2025
Ingabo z’u Rwanda n’iza DRCongo zarasaniye mu birunga

Ingabo z’u Rwanda n’iza DRCongo zarasaniye mu birunga

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Abasenateri ba Amerika barasabira ibihano leta ya Uganda kubera kutubahiriza uburenganzira bwa muntu no kwica amasezerano mpuzamahanga

Abasenateri ba Amerika barasabira ibihano leta ya Uganda kubera kutubahiriza uburenganzira bwa muntu no kwica amasezerano mpuzamahanga

Ubwanditsi 17 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Ikigo cy’itangazamakuru cya leta cyaciwe miliyoni Shs 80 kuko cyanze kwamamaza Besigye
Mu Mahanga

Uganda: Ikigo cy’itangazamakuru cya leta cyaciwe miliyoni Shs 80 kuko cyanze kwamamaza Besigye

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Motsepe uyobora CAF, yasabye Sénégal kujurira niba itemera icyemezo cyo kuyambura igikombe cya Afurika
Amakuru

Motsepe uyobora CAF, yasabye Sénégal kujurira niba itemera icyemezo cyo kuyambura igikombe cya Afurika

RUSHYASHYA 19 Mar 2026
Umubiligi yangiwe kuba intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri aka karere kubera politiki mbi y’igihugu cye
Amakuru

Umubiligi yangiwe kuba intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri aka karere kubera politiki mbi y’igihugu cye

Ubwanditsi 24 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru