• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyagatare: Umuntu yarakubiswe arapfa undi atemwa ugutwi gucikaho

Nyagatare: Umuntu yarakubiswe arapfa undi atemwa ugutwi gucikaho

Ubwanditsi 04 Jan 2016 Mu Mahanga

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Mutarama, Ngaruye Jean Baptiste yakubiswe ahita apfa naho Twizerimana Emmanuel acibwa ugutwi

Saa Moya na 45 z’ijoro, Ngaruye Jean Baptiste w’imyaka 30 wari utuye mu Mudugudu wa Gitovu Akagari ka Nyamikamba Umurenge wa Gatunda yakubiswe inkoni, ibipfunsi n’imigere n’abantu 4 ahita yitaba Imana.

Nkuko bitangazwa n’umunyamakuru wa Kigalitoday ukorera mu karere ka Nyagatare, avuga ko abakekwaho guhohotera nyakwigendera kugeza ashizemo umwuka, ari abagabo 4 bose bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatunda.

Twizerimana Emmanuel wo mu Murenge wa Mimuli we yatemwe n’umuntu usanzwe ari umujura amuca ugutwi, akaba akivurirwa ku kigo nderabuzima cya Mimuli.

Ukekwaho kumuca ugutwi akoresheje umuhoro we ntarafatwa kuko n’ubwo abaturage bahuruye batinye kumwegera kubera gutinya gutemwa.

Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu buvuga ko ibi byaha byavuyemo n’ubwicanyi bitakwitirirwa iminsi mikuru.

Inspector Emmanuel Kayigi umuvugizi wa Polisi y’igihugu ikorera mu ntara y’iburasirazuba, avuga ko ari ibyaha byatewe n’ubusinzi atari ibyishimo by’iminsi mikuru.

Asaba abaturage kwirinda kunywa ibiyobyabwenge cyane inzoga nka Kanyanga n’amashahi kuko akenshi aribyo ntandaro yo gukora ibyaha by’urugomo.

Ati “ Batanyoye ibiyobyabwenge ntabwo bakubita umuntu kugeza apfuye kabone n’ubwo yaba yabakoshereje. Ahubwo bakwiyambaza ubuyobozi bukabafasha gukemura ibibazo.”

Akomeza akangurira abaturage kwirinda kwihanira kuko inzego z’ubuyobozi zihari kandi zibafasha gukemura amakimbirane aba yabaye.

Kamurase Hassani

2016-01-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urwibutso rwa Paris ruzarinda ukuri kwa Jenoside kwibagirana no kubungabunga amateka, kurinda ukuri kutazimira uko imyaka izagenda ishira

Urwibutso rwa Paris ruzarinda ukuri kwa Jenoside kwibagirana no kubungabunga amateka, kurinda ukuri kutazimira uko imyaka izagenda ishira

RUSHYASHYA 02 Jun 2026
Ibisa birasabirana:Urupfu rw’umugome Tewonesiti Bagosora rwatamaje n’ababeshyaga ko bababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibisa birasabirana:Urupfu rw’umugome Tewonesiti Bagosora rwatamaje n’ababeshyaga ko bababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 26 Sep 2021
Polisi iributsa abatwara abantu n’ibintu kutarenza igihe  cyo gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka

Polisi iributsa abatwara abantu n’ibintu kutarenza igihe cyo gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka

Ubwanditsi 29 Jan 2016
Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside

Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside

Ubwanditsi 10 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – APR FC yatsinze US Monastir 1-0 mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye kuri Sitade ya Huye
Amakuru

Amafoto – APR FC yatsinze US Monastir 1-0 mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye kuri Sitade ya Huye

Ubwanditsi 10 Sep 2022
Uganda:Abakobwa batari baryamana n’ Abasore (Amasugi) bagiye kujya bahembwa
HIRYA NO HINO

Uganda:Abakobwa batari baryamana n’ Abasore (Amasugi) bagiye kujya bahembwa

Ubwanditsi 27 Jan 2017
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakiriye abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro
Mu Mahanga

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakiriye abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro

Ubwanditsi 26 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru