• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»UK : RNC mu nama yo kuburizamo kandidature ya Mushikiwabo

UK : RNC mu nama yo kuburizamo kandidature ya Mushikiwabo

Ubwanditsi 08 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kuva Col. Patrick Karegeya yahitanwa na maraya imutsinze muri Hotel, ku italiki ya 31 Ukuboza 2013 ariko umurambo we uboneka ku italiki ya 1 Mutarama 2014 muri Hotel MichelAngelo yo mu mujyi wa Jonnesbourg muri Afrika, ishyaka rye RNC yari  afatiye runini ryahise ricika intege ndetse bamwe mu bayoboke baryo bacikamo ibice abandi baratatana kuburyo kuri ubu bameze nk’ingabo zitagira umutware ninama ziba zikabura ubwitabire kubera guhuzagurika .

Abakurikirana ibya RNC, bavuga ko isigaye ku izina gusa ndetse n’abayoboke baryo bameza ko imeze nka rwa  rurondwe rwasigaye k’uruhu inka yarariwe kera, ejo bundi muri UK. habereye igisa n’inama ariko habura ubwitabire. Uwahaye amakuru rushyashya yavuze ko iyi nama yari igamije kureba uko Kayumba Nyamwasa yavanwa muri Afrika y’Epfo akaba yajya gutura Entebbe muri Uganda mu nyubako umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweli Kaguta Museveni yamugeneye iri hafi y’ingoro ye.

Ikindi ngo kwari ugeterateranya amafaranga yo kureba uko hakoherezwa  intumwa za RNC zakwinjirira ibihugu bigize Francophonie mu rwego rwo kubirizamo Kandidature ya Louise Mushikiwabo kubuyobozi bwa OIF.Ariko mu byukuri ngo habonetse amafaranga make cyane atagura na ticket y’indege  y’umuntu umwe yamugeza ahazabera  amatora mu Mujyi wa Everan, Umurwa mukuru wa Armenia.

Uyu mugambi mubisha RNC iwushyigikiwemo na bamwe mu bayobozi b’Ubufaransa nka Alain Juppé wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa hagati ya 1993 kugeza 1995, aba na Minisitiri w’Intebe kuva mu 1995 kugeza 1997, ibihe bikomeye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Uganda  ikaba ku isonga mu batibifuza ko Louise Mushikiwabo yatorerwa kuyobora Francophonie kuko  yaba intambwe u Rwanda rwaba ruteye muri Politiki mpuzamahanga kandi ikaba imwe mu mpamvu zatuma ikibazo cy’indege ya Habyarimana  cyabaye iturufu y’abagize uruhare mu ihanurwa ryayo bahora bakangisha u Rwanda cyaba kirimo kujya kwiherezo.

Bamwe mu bayobozi b’u Bufaransa  batifuza ko Louise Mushikiwabo yayobora OIF  ni abagize uruhare kandi mu ishyirwaho rya Opération Turquoise mu Rwanda yabayeho kuva kuwa 22 Kamena kugeza kuwa 22 Kanama 1994. Yakurikiranwaga n’akanama karimo Edouard Balladur, Alain Juppé, François Léotard, Bruno Delaye na Général Quesnot. Ako kanama kakoreraga i Paris  kaje gufata umwanzuro wo kutambura intwaro Interahamwe no kureka zigakomeza ubwicanyi zakoreraga Abatutsi.

Alain Juppé yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa hagati ya 1993 kugeza 1995

Alain Juppé yatanze itegeko ryo kurinda abagize guverinoma y’abatabazi, bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside, ndetse kuwa 13 Nyakanga 1994, Général Jean-Claude Lafourcade abimenyesha abamwungirije binyuze mu nyandiko.

Ngabo abakorana n’umunyemari w’umunyarwanda Rujugiro Tribert na Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo gushaka kuburizamo Kandidature ya Mushikiwabo ari nacyo iriya nama yabereye muri UK. yari igamije.

U Rwanda rero kuba rwayobora Francophinie biratuma bamwe mu banzi barwo  barara rwantambi  kuko intsinzi ya Mushikiwabo yaba ari  ugutsindwa kwa  abahezanguni b’u Bufaransa bashoye akayabo ko kwica amajwi y’u Rwanda, abo kandi nibabandi bahora   bakangisha u Rwanda iperereza ku ndege ya Habyarimana.

Cyiza D.

2018-10-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ndayishimiye yazanye imikorere mibi mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika

Ndayishimiye yazanye imikorere mibi mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika

RUSHYASHYA 28 Mar 2026
Ese umutwe w’iterabwoba wa RNC muri Uganda nturebwa n’amabwiriza yo kurwanya Virusi ya Corona yashyizweho na Museveni ubwe? 

Ese umutwe w’iterabwoba wa RNC muri Uganda nturebwa n’amabwiriza yo kurwanya Virusi ya Corona yashyizweho na Museveni ubwe? 

Ubwanditsi 19 Apr 2020
Perezida Kagame yemeje ko ibya FDLR na Jenoside ari amateka mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi

Perezida Kagame yemeje ko ibya FDLR na Jenoside ari amateka mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi

Ubwanditsi 10 Feb 2023
Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa

Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa

RUSHYASHYA 18 Jul 2026

Igitekerezo kimwe

  1. Lille
    October 8, 20187:19 pm -

    Yatorwa atatorwa ni hahandi!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Nyuma yaho abagore babujijwe kuvuza ingoma, Noneho Ababana batarasezeranye bahawe itariki ntarengwa
POLITIKI

Burundi: Nyuma yaho abagore babujijwe kuvuza ingoma, Noneho Ababana batarasezeranye bahawe itariki ntarengwa

Ubwanditsi 09 Nov 2017
U Rwanda mu bihugu bine byiyemeje kugenzura telefoni zihamagara mu mahanga
Mu Rwanda

U Rwanda mu bihugu bine byiyemeje kugenzura telefoni zihamagara mu mahanga

Ubwanditsi 29 Apr 2016
Mkapa wigeze kuyobora Tanzania ageze i Musanze
UBUKERARUGENDO

Mkapa wigeze kuyobora Tanzania ageze i Musanze

Ubwanditsi 10 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru