• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Kampala: Umuryango wa Claude Iyakaremye uratabaza nyuma yaho uyu munyarwanda ashimutiwe na CMI, ashinjwa kuba intasi no gutunga imbunda

Kampala: Umuryango wa Claude Iyakaremye uratabaza nyuma yaho uyu munyarwanda ashimutiwe na CMI, ashinjwa kuba intasi no gutunga imbunda

Ubwanditsi 21 Apr 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umuryango wa Claude Iyakaremye uratabaza nyuma y’aho uyu Munyarwanda bivugwa ko akora akazi k’ubumotari muri Kampala aterewe muri yombi mu buryo budasobanutse muri Werurwe n’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI aho ari gushinjwa kuba intasi y’u Rwanda no gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Umunyamategeko ukurikirana ibibazo by’uburenganzira bwa muntu, Eron Kiiza yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa gatanu, itariki 20 Mata 2018, ko umukiriya we yatwawe ku cyumweru, itariki 25 Werurwe 2018 akuwe muri gare ya Kisenyi muri Kampala rwagati aho yakoreraga.

Umugore wa Iyakaremye, Beatrice Nyirahabimana, umubyeyi w’abana babiri, avuga ko amaranye n’umugabo we imyaka 8 kandi ngo nta kindi cyaha yari yarigeze ashinjwa n’abayobozi cyangwa abo bakorana. Nyirahabimana aragira ati: “Nahamagawe nka saa mbiri (8:00PM) mbwirwa ko umugabo wanjye yatawe muri yombi ku manywa n’abantu bamusanze aho aparika bakamuhamagara nk’aho ari abakiriya.”

Yongeyeho ko umugabo we yagiye umugabo akamufata agahuruza ari nabyo byatumye bagenzi be bamenya ko afashwe.

Yongeyeho ko ubwo abantu bambaye imyenda ya gisirikare bahise bahagera baturutse mu modoka yari hafi aho yo mu bwoko bwa Toyota Noah, bakamusunikiramo nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Nyirahabimana akomeza avuga ko yabimenyesheje polisi, ikamubwira ko igisirikare cyabamenyesheje ko gikora umukwabu muri icyo gice cyegereye gare ya Kisenyi, bakamugira inama yo kujya ku kigo cya gisirikare cya Mbuya.

Uyu mugore uvuga ko yagiye Mbuya inshuro nyinshi  ariko akangirwa kubonana n’umugabo we, abibafishijwe n’abanyamategeko Urukiko Rukuru rwasabye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare, CMI, kugaragaza Iyakaremye.

Avuga ko ariko yaje gutungurwa no kumva yoherejwe ku kigo cya gisirikare cya Makindye .

Kuwa 18 Mata, Nyirahabimana avuga ko ari bwo yabashije kubonana n’umugabo we, Claude Iyakaremye akamubwira ko yari afungiye Mbuya kandi yakorewe iyicarubozo.

Umunyamategeko Cyiza akaba avuga ko kuri ubu uyu Munyarwanda ashinjwa gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati: “Umuntu CMI yataye muri yombi mu maso y’abantu ari aho yaparikaga kuri gare ya Kisenyi nta kintu afite, ubu arabeshyerwa ko afite imbunda, nta no gushakisha mu rugo rwe kuraba.”

Uyu munyamategeko yakomeje abwira itangazamakuru ko aho yari afungiye yabajijwe ibibazo byinshi ku Rwanda na ambasade y’u Rwanda, ndetse agashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.

Ubwo umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire yabazwaga, yemeje ko Iyakaremye yatawe muri yombi, yongeraho ko hari ibyaha akurikiranweho ariko ntiyabitangaza.

Umunyamategeko Kiiza akaba yakomeje agaragaza ko nubwo abakuru b’ibihugu byombi baherutse kugirana ibiganiro Abanyarwanda baba muri Uganda bakomeje gutabwa muri yombi bakanashimutwa n’inzego z’umutekano.

Yavuze ko muri Kanama 2017 yakiriye ibirego 11 by’Abanyarwanda bafunze barimo 9 birukanwe ku butaka bwa Uganda, mu gihe abandi babiri barimo gushinjwa mu rukiko rwa gisirikare.

Yasabye CMI kurekura Iyakaremye avuga ko ari umumotari usanzwe udafite amateka y’ubugizi bwa nabi.

2018-04-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida mushya wa Congo-Kinshasa , Felix Tshisekedi arasura u Rwanda mu byumweru bibiri

Perezida mushya wa Congo-Kinshasa , Felix Tshisekedi arasura u Rwanda mu byumweru bibiri

Ubwanditsi 13 Mar 2019
Perezida  Museveni yahaye amabwiriza Brigadier Abel Kandiho yo kunga Kayumba Nyamwasa wa  RNC na Sankara wa  FLN

Perezida  Museveni yahaye amabwiriza Brigadier Abel Kandiho yo kunga Kayumba Nyamwasa wa  RNC na Sankara wa  FLN

Ubwanditsi 02 Apr 2019
Uko Perezida Kagame yagiriye impuhwe Kizito, Ingabire na Bizimungu

Uko Perezida Kagame yagiriye impuhwe Kizito, Ingabire na Bizimungu

Ubwanditsi 17 Sep 2018
Abicanyi bari bahitanye Gen Katumba Wamala Imana ikinga akaboko ariko umukobwa we n’umushoferi bahasiga ubuzima

Abicanyi bari bahitanye Gen Katumba Wamala Imana ikinga akaboko ariko umukobwa we n’umushoferi bahasiga ubuzima

Ubwanditsi 01 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Rwanda : Ibiciro bya Essence na Mazutu byongeye kuzamuka
Mu Mahanga

Mu Rwanda : Ibiciro bya Essence na Mazutu byongeye kuzamuka

Ubwanditsi 04 Jan 2017
Munyakazi Sadate na Bagenzi Be Bari Abayobozi Ba Rayon Sport FC Bambuwe Ububasha bwo Gukomeza Kuyiyobora
Amakuru

Munyakazi Sadate na Bagenzi Be Bari Abayobozi Ba Rayon Sport FC Bambuwe Ububasha bwo Gukomeza Kuyiyobora

Ubwanditsi 22 Sep 2020
Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana  bakiriwe n’abaturage mbarwa aho bagiye kwiyamamariza
POLITIKI

Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n’abaturage mbarwa aho bagiye kwiyamamariza

Ubwanditsi 14 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru