• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»CNLG yamaganye Umunyamideli Kate Bashabe umaze iminsi akusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu

CNLG yamaganye Umunyamideli Kate Bashabe umaze iminsi akusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu

Ubwanditsi 10 Apr 2018 ITOHOZA

Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside[CNLG] yamaganye umunyamideli witwa Bashabe Catherine[wiyita Kate] umaze iminsi akora ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu batishoboye.

Bashabe Catherine amaze hafi ibyumweru bibiri atangije ubukangurambaga yise Kabash Cares bugamije gukusanya amafaranga avuga ko azifashisha mu bikorwa azakorera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Uyu mukobwa uzwi cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda yamamazaga igikorwa cye akavuga ko agifatanyije na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside[CNLG]. Yakanguriraga abamukurikira n’Abanyarwanda muri rusange kugura imipira acuruza mu iduka rye bityo amafaranga azavamo yose akayakoresha afasha abacitse ku icumu rya Jenoside.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Mata 2018, Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside yasohoye itangazo ryamagana Kate Bashabe ndetse ishimangira ko nta masezerano cyangwa imikorere yihariye yagiranye n’uyu mukobwa.

Iri tangazo riragira riti “CNLG irabeshyuza amakuru aca ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yagiranye ubufatanye na Kabash Cares ihagarariwe n’umunyamideli Kate Bashabe bugamije gukusanya inkunga (fundraising) igenewe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, binyuze mu kugurisha imipira cyangwa ikindi gikorwa icyo ari cyo cyose cy’ubucuruzi.”

CNLG yashimangiye ko abafite umutima wo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe twibuka ku nshuro ya 24, bakwiye gukomeza umurego mu kongera guha icyizere abavandimwe basizwe iheruheru n’icuraburindi ryo muri Mata 1994.

Bashabe Catherine mu gukora ubukangurambaga bwe, yavugaga ko kugira ngo abone amafaranga yo gufasha bisaba ko abanyarwanda bagura imipira mu iduka rye bityo akabasha gusana inzu z’abarokotse ndetse akabaha igishoro cy’ubucuruzi. Ibi byose yavugaga ko ari kubikora abifashijwemo na CNLG.

Uyu mukobwa yavugaga ko afitanye imikoranire na CNLG

Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa bazwi ku mbuga nkoranyambaga

Uyu mukobwa yamaganwe na CNLG nyuma y’uko yavugaga ko bafatanyije ubukangurambaga bukusanya amafaranga yo gufasha abarokotse

Bashabe mu iduka rye rya Kabash Fashion House

Iyi mipira niyo arimo gushishikariza abantu kugura

2018-04-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Haribazwa byinshi nyuma y’ipfuba ry’umugambi w’abarwanya Leta y’u Rwanda bari muri Uganda

Haribazwa byinshi nyuma y’ipfuba ry’umugambi w’abarwanya Leta y’u Rwanda bari muri Uganda

Ubwanditsi 01 Dec 2017
Uganda: Abarundi batatu mu bantu basaga 100 bafatiwe mu mukwabu ku Musigiti wa Usafi

Uganda: Abarundi batatu mu bantu basaga 100 bafatiwe mu mukwabu ku Musigiti wa Usafi

Ubwanditsi 07 May 2018
Isi Himbara David asigaye yiberamo yabaye amayobera!

Isi Himbara David asigaye yiberamo yabaye amayobera!

Ubwanditsi 29 Apr 2018
Nyuma ya Bomboli-Bomboli muri RNC : Museveni yashyizeho ushinzwe guhuza impande zitavuga rumwe, Kayumba n’agatsiko kamwigometseho

Nyuma ya Bomboli-Bomboli muri RNC : Museveni yashyizeho ushinzwe guhuza impande zitavuga rumwe, Kayumba n’agatsiko kamwigometseho

Ubwanditsi 17 Oct 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Gruec
    April 11, 20181:45 pm -

    UMUVUGO UVUGA AKARIHO Umutego w’umushibuka Uteze mu nkumi “BASHABE GATARLINA” Waje nk’inkuba itagira amazi, Inkundura n’ibinyamakuru, ngo byandike izina rye Ahari icyubahiro Ku gicaniro cy’amahoro y’abatashye, Ubu hagizwe umuhora W’ibicuruzwa n’ibyomanzi. Yikomanga ngo mwugurure, Mumwime urwakwe Abure aho akwirwa Hamwe n’isazi zimwinuba. Ni umutumba utagira ituze Utazi agaciro ko mu nda y’isi Iyo yisize agasilimuka Yibwira ko azatura nk’isi. TWIBUKE ABACU TUNIYUBAKA.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Ingabo za Uganda ziyobowe na Maj Gen. Muhoozi ziritegura igitero simusiga kuri ADF
HIRYA NO HINO

RDC: Ingabo za Uganda ziyobowe na Maj Gen. Muhoozi ziritegura igitero simusiga kuri ADF

Ubwanditsi 17 Dec 2017
Amateka ku Rwanda rugiye kujya rwamamazwa na Arsenal
IMIKINO

Amateka ku Rwanda rugiye kujya rwamamazwa na Arsenal

Ubwanditsi 23 May 2018
Uko mu bihugu bigize EAC Uganda n’u Burundi byahinduranyije ubutegetsi kenshi kurusha ibindi
Mu Rwanda

Uko mu bihugu bigize EAC Uganda n’u Burundi byahinduranyije ubutegetsi kenshi kurusha ibindi

Ubwanditsi 21 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru