• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni yeretswe isura ye nyakuri imbere y’amahanga: Umukandida we yabonye amajwi akojeje isoni mu matora y’icyegera cya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe.

Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni yeretswe isura ye nyakuri imbere y’amahanga: Umukandida we yabonye amajwi akojeje isoni mu matora y’icyegera cya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe.

Ubwanditsi 08 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ubundi gutsindwa mu matora si igitangaza, cyane cyane iyo utsinzwe n’uwo bigaragara ko akurusha ububasha. Gutsindwa biba ikibazo iyo washoye imbaraga z’umurengera mu kwiyamamaza, ugashyiramo no gusebya uwo muhanganye, ariko mu matora ntubone n’ icya cumi cy’ingufu wakoresheje.

Ni uko byagendekeye Prof Pamela Mbabazi Kasabiti, umukandida bwite wa Perezida Museveni, wahataniraga kuba icyegera cya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe, akaza kubona amajwi 10 gusa ku majwi 55 y’abatoye. Ni mu matora yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Gashyantare 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho, aho Abakuru b’Ibihugu n’ aba za Guverinoma bigize uwo muryango bagombaga gutora umukandida umwe muri 3 biyamamazaga, maze amajwi bayahundagaza ku umukandida w’u Rwanda, Dr Nsanzabaganwa Monique, wari usanze ari Visi-Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR.

Dr Nsanzabaganwa rero yegukanye amajwi 42 kuri 55, mu gihe yari akeneye gusa amajwi 37 ngo atsindire umwanya wa “Deputy Chairperson” w’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe. Uretse Umunyarwandakazi, Dr Monique Nsanzabaganwa (watowe), Umugandekazi Prof Pamela Mbabazi (watsinzwe), hari n’umunya Djibouti, Hasna Barkat Daoud we wabonye amajwi 2 gusa, ariko uyu we akaba yaraje byo kurangiza umuhango ugereranyije n’abo bari bahanganye.

Ubundi abazi Prof Pamela Mbabazi bamuvuga nk’umugore w’umuhanga, intyoza mu kwiyamamaza. Kuba yaratsinzwe rero kariya kageni, byatumye abasesenguzi babigarukaho cyane. Ibitangazamakuru byo muri Uganda ndetse n’impuguke mu bya politiki, baravuga ko atari Uganda na Prof Mbabazi batsinzwe, ko ahubwo handagajwe Pereziga Museveni ubwe, ngo iyi ikaba ari isura nyayo y’icyizere afitiwe ku rwego mpuzamahanga, ariko cyane cyane uko Abakuru b’Ibihugu bya Afrika bagenzi be bamufata.

Abo basesenguzi bagaragaza ko gutsindwa na Dr Monique Nsanzabaganwa atari igitangaza, ariko nibura umukandida wa Museveni yari kumuyingayinga mu majwi, bikagaragara ko ari ibihangange 2 byahatanye. Siko byagenze kuko Prof Mbabazi yakojejwe n’isoni. Abo bahanga basanga akaga Prof Mbabazi na Perezida Museveni bahuye nako, byaba bifitanye isano ya hafi n’ibyaranze amatora aheruka kuba muri Uganda. Ibihugu byinshi bisanzwe binafasha Uganda, nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubwongereza, byagaye ihutazwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’uburiganya bwaranze ayo matora.

N’ikimenyimenyi, nyuma y’aho komisiyo y’amatora itangarije ko Yoweri K. Museveni ariwe watsinze, abaperezida 5 gusa ku isi yose nibo bandikiye Yoweri Museveni ubutumwa bw’ishimwe, barimo na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, we wahise anabusiba ku rubuga rwe rwa twitter, bivuze ko ashobora kuba yarasanze yari yibeshye. Si ubwa mbere umukandida wa Perezia Museveni asebera imbere y’amahanga, kuko no mu nama y’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali mu mwaka wa 2018, Madamu Specioza Kaziibwe, wigeze kuba Visi-Perezida wa Uganda, nawe yatsinzwe bikomeye ubwo yahataniraga kuyobora Komisiyo y’uyu  Muryamgo.

Ubu bwo ariko noneho bibaye agahomamunwa ndetse n’akababaro gakomeye kuri Perezida Museveni n’ibyegera bye, kuko gutsindwa n’umukandida w’uRwanda biza kubabuza ibitotsi amajoro menshi. Abazi neza Museveni bakomeje kumugayira ishyari afitiye intambwe u Rwanda  rugenda rutera.

Ijabo n’ijambo rufite mu ruhando mpuzamahanga bimushengura umutima, kugeza n’aho afatirwa mu bikorwa byo kurugirira nabi. Ubu noneho amahanga yatangiye no kwamagana amahano ya Museveni wohereje abasirikari gushyigikira inyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Santafrika, no guhangana n’ingabo za Loni zigerageza gutsinsura izo nyeshyamba. Iyi nayo ni indi dosiye idahesha icyubahiro Perezida wa Uganda mu maso y’umuryango mpuzamahanga, ikirunga gishobora kumuturikana mu gihe kiri imbere.

2021-02-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urubanza rwa Col Byabagamba na Gen Rusagara rwapfundikiwe batsemba ibyaha byose

Urubanza rwa Col Byabagamba na Gen Rusagara rwapfundikiwe batsemba ibyaha byose

Ubwanditsi 08 Mar 2016
Perezida Kagame yasobanuye  ku mugaragaro ibyo abaminisitiri batatu baheruka kwegura bazize harimo Ruswa no kumubeshya ku myiteguro yo kurwanya Coronavirus

Perezida Kagame yasobanuye  ku mugaragaro ibyo abaminisitiri batatu baheruka kwegura bazize harimo Ruswa no kumubeshya ku myiteguro yo kurwanya Coronavirus

Ubwanditsi 16 Feb 2020
Burundi: Imbonerakure ziratungwa agatoki mu rupfu rwa René Pacifique Ntwari, w’imyaka 20 wishwe ateraguwe ibyuma

Burundi: Imbonerakure ziratungwa agatoki mu rupfu rwa René Pacifique Ntwari, w’imyaka 20 wishwe ateraguwe ibyuma

Ubwanditsi 01 Mar 2018
Umugore wa Ben Rutabana aremeza ko RNC izi aho umugabo we ari

Umugore wa Ben Rutabana aremeza ko RNC izi aho umugabo we ari

Ubwanditsi 08 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta ya Kongo yongeye gusinya amasezerano yo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, ibizi neza itazayashyira mu bikorwa.
Amakuru

Leta ya Kongo yongeye gusinya amasezerano yo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, ibizi neza itazayashyira mu bikorwa.

Ubwanditsi 16 May 2023
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 02 Mar 2023
Perezida Kagame yatembereje Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani wa Qatar muri Pariki y’Akagera
UBUKERARUGENDO

Perezida Kagame yatembereje Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani wa Qatar muri Pariki y’Akagera

Ubwanditsi 22 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru