• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»SoftPower igikoresho cy’abanzi b’u Rwanda

SoftPower igikoresho cy’abanzi b’u Rwanda

Ubwanditsi 12 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

SoftPower.com ni igitangazamakuru cyandikirwa muri Uganda ariko kimaze kwigaragaza ku buryo budafifitse yuko ari igikoresho cy’abanzi b’u Rwanda !

Ibi bya SoftPower kuba igikoresho cy’abanzi b’u Rwanda ntabwo ariko bizana gusa umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda ahubwo bigomba no kuzateza umwuka mubi muri Uganda ubwayo !

Ubusanzwe bizwi yuko iki gitangazamakuru SoftPower ari icy’umudamu wahoze ashinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Museveni ariko mu by’ukuri ntabwo ari byo! Nubwo uwo mudamu, Sarah Kagingo agikorera akitwa yuko anagikuriye ariko SoftPower.com ni igitangazamakuru gishinzwe propaganda z’inzego z’iperereza muri Uganda (CMI)  na ISO. Ariko by’umwihariko SoftPower igakoreshwa na Minisitiri w’umutekano muri Uganda, General Henry Tumukunde na murumuna wa Perezida w’icyo gihugu, General Salim Saleh.

Undi ugaragara cyane muri SoftPower ni umunyarwanda witwa Rugema Kayumba  ukorera umutwe wa RNC wa ba Kayumba Nyamwasa na Ayabatwa Rujugiro, uyu mutwe ukaba uzwiho kuba uterwa inkunga na CMI mu bikorwa byawo byo gushyira abantu mu gisirikare ngo bazatere u Rwanda. Muri Uganda Rujugiro asigaye afatwa nk’umushoramari w’imena akaba ari n’umwe mu baterankunga ba SoftPower. Com !

Rujugiro Tribert

SoftPower niyo yakomeje gukwirakwiza Propagaganda z’uko leta y’u Rwanda yohereza abantu muri Uganda guhungabanya umutekano w’abatavuga rumwe nayo, ariko nibura ntipfe no kuvuga yuko abo batavugarumwe nayo ari abari muri bya bikorwa byo gukora imyitozo yo gutera u Rwanda kandi babishyigikiwemo na CMI na ISO (Internal Security Organisation) iyobowe na Frank Bagyenda Kaka.

Urugero rwa hafi n’urw’abanyarwanda 43 baherutse gufatirwa na polisi ya Uganda ahitwa Gikakati bagiye mu ngabo za RNC, naho SoftPower ikandika yuko ngo bari bagiriye mu masengesho mu Burundi.

Aho hantu Gikagati ntaho hahuriye n’inzira ijya i Burundi. Ni ku mupaka wa Uganda na Tanzania, kandi hakaba kure cyane n’igihugu cy’u Burundi.

Iyo abo bantu baza kuba nta yindi gahunda mbi ku Rwanda bari bafite bari kwicira mu Rwanda bakajya mu Burundi kuko ariyo nzira ya hafi, aho gufata inzira igoranye ya Karagwe na Ngara !

Amakuru dufite ni uko ubu CMI irimo gukoresha inzira zose zishoboka ngo abo bantu barekurwe kugira ngo hatazavamo uwamena amabanga ! SoftPower yo igashaka guteranya urwego rwa polisi n’urwa gisirikare muri Uganda yandika yuko ngo Polisi yafashe abo bantu ngo kubera yuko umuyobozi wayo, Kale Kayihura akorera u Rwanda kurusha uko akorera Uganda.

Icyo gitangazamakuru cyakomeje kinasabira Gen. Kayihura gukurwaho akanafungwa, ngo ahubwo hakagororerwa abo muri CMI cyangwa Kaka wa ISO bagambanira ubutegetsi buriho mu Rwanda.

SoftPower ititondewe ishobora kuzateza ibibazo Uganda kurusha n’ibyo ubona yifuza kuba yateza u Rwanda ! Rwanda na Uganda bigiye mu mirwano ntawahungukira nk’uko Polisi ya Uganda ihanganishijwe na CMI na ISO nta nyungu Uganda yaba ikuramo !

Umwanditsi wacu

2018-01-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”

I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”

Ubwanditsi 03 Sep 2024
U Rwanda rugiye gusaba Uganda ibisobanuro ku magambo ya ba minisitiri bavuze ko rumeze nk’igikombe cy’igikoma

U Rwanda rugiye gusaba Uganda ibisobanuro ku magambo ya ba minisitiri bavuze ko rumeze nk’igikombe cy’igikoma

Ubwanditsi 26 Nov 2018
Rebero : Abanyapolitiki barimo Kameya Andre, Ndasingwa Lando, Kavaruganda…bibutswe

Rebero : Abanyapolitiki barimo Kameya Andre, Ndasingwa Lando, Kavaruganda…bibutswe

Ubwanditsi 13 Apr 2018
Umusazi-mwenge Karasira Aimable yanze kuburana ngo afite uburwayi bwo mu mutwe, none asohoye igitabo. Niwe wacyanditse, cyangwa aracyitirirwa?

Umusazi-mwenge Karasira Aimable yanze kuburana ngo afite uburwayi bwo mu mutwe, none asohoye igitabo. Niwe wacyanditse, cyangwa aracyitirirwa?

Ubwanditsi 14 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu MASHAMI Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha mu mukino wa Mali
Amakuru

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu MASHAMI Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha mu mukino wa Mali

Ubwanditsi 28 Aug 2021
Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri
Amakuru

Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri

RUSHYASHYA 01 Dec 2025
Kansinge yasubiye Canada aciye mu Bufaransa
ITOHOZA

Kansinge yasubiye Canada aciye mu Bufaransa

Ubwanditsi 25 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru