• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»“He attacked me and my family. ” Rusagara

“He attacked me and my family. ” Rusagara

Ubwanditsi 11 Jan 2016 Mu Mahanga

*‘Our guy is finished’ ntabyo navuze

*N’iyo umuntu akekwaho icyaha, mu cyubahiro cye birakwiye ko hatazamo family ye.

*Kwivuguruza, gutegura ubuhamya nibyo Rusagara n’avoka we ngo biri mubyo ashinjwe n’abasirikare bakomeye

Kanombe – Ibi ni bimwe mu byo Frank Rusagara na Me Buhuru P. Celestin umwunganira mu mategeko kuri uyu wa gatatu bavuze mu Rukiko rukuru rwa gisiriare banenga ubuhamya bwatanzwe n’abasirikare n’abahoze ari bo nka Col Camile Karege, Col Mulisa, Brg Gn Kalyango na Brg Gen (rtd) Geofrew Byegeka. Uregwa yari ahawe umwanya ngo akomereze aho yasubikiye mu iburanisha ry’ejo avuga ku buhamya bw’abamushinje.

Uyu musirikare wigeze kuba umuyobozi w’uru rukiko, araregwa ibyaha byo gukangurira rubanda kwanga ubutegetsi buriho abicishije mu magambo yagiye atangaza, ndetse no gusebya umukuru w’igihugu kandi ari umuyobozi.

Agendeye ku nyandiko mvugo z’aba basirikare, Rusagara yavuze ko aba bagiye bavuguruzanya ndetse ko ibyo bavuze ko yavuze bitigeze bimusohoka mu kanwa.

Uyu musirikare (Rusagara) wasezerewe mu ngabo avuga ko yababajwe no kuba muri ubu buhamya hari uwagarutse ku muryango we awusebya ndetse anamusebya, we ubwe.

Yifashishije inyandiko mvugo ikubiyemo ubuhamya bwatanzwe na Col Camile Karege, Rusagara yabwiye umucamanza ko ubwo uyu mutangabuhamya yabazwaga icyo yongera ku buhamya bwe yavuze ko “Akurikije uko Rusagara yagiriwe inama akabyanga bishoboka ko agira (Rusagara) indwara yo mu mutwe cyane cyane ko no mu muryango w’iwabo bagira icyo kibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe”

Mu mvugo yuzuye amarangamutima, Rusagara yagize ati “n’iyo umuntu akekwaho icyaha, mu cyubahiro cye birakwiye ko hatazanwamo umuryango we… my family should be protected, no mu mibereho y’abantu my family is protected.”

Rusagara yakomeje abwira Umucamanza ko no mahame mpuzamaganga areba uburenganzira bwa muntu umuryango we ukwiye icyubahiro ndetse ko imvugo zakoreshejwe n’uyu musirikare zidakwiye haba mu muryango mugari no mu mvugo za RDF.

We n’umwunganizi we babwiye Umucamanza ko aya magambo yavuzwe na Col Camile bumva ntacyo yamarira Urukiko uretse gusebya umuryango w’uregwa. Rusagara ati “He attacked me and my family. ”

2016-01-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uburyo 10 bwo gukunda igihugu cyawe

Uburyo 10 bwo gukunda igihugu cyawe

Ubwanditsi 21 Sep 2016
Abagabo babiri bo muri Uganda bashinjwa kubangamira umudendezo w’ u Rwanda

Abagabo babiri bo muri Uganda bashinjwa kubangamira umudendezo w’ u Rwanda

Ubwanditsi 02 Oct 2017
Emmanuel Neretse, reka kwigira impuguke muri politiki y’akarere kandi ntayo uzi

Emmanuel Neretse, reka kwigira impuguke muri politiki y’akarere kandi ntayo uzi

Ubwanditsi 18 Nov 2022
Mu Burundi imyitozo ya gisirikari yakuwe kumezi 9 ishyirwa kumezi 3, ngo haboneke abasirikare bajya kurwana muri Congo

Mu Burundi imyitozo ya gisirikari yakuwe kumezi 9 ishyirwa kumezi 3, ngo haboneke abasirikare bajya kurwana muri Congo

Ubwanditsi 15 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

ADEPR: Zahinduye imirishyo. Hatowe Rev.Karuranga Euphrem, naho Rev.Rurangirwa Emmanuel akama ikimasa.
ITOHOZA

ADEPR: Zahinduye imirishyo. Hatowe Rev.Karuranga Euphrem, naho Rev.Rurangirwa Emmanuel akama ikimasa.

Ubwanditsi 30 May 2017
Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa 7, umukino wa Police FC na Gicumbi FC wahinduriwe amasaha
Amakuru

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa 7, umukino wa Police FC na Gicumbi FC wahinduriwe amasaha

Ubwanditsi 04 Dec 2021
Abayoboke b’idini ya Isilamu bo mu karere ka Ruhango bakanguriwe kugira uruhare mu kubumbatira umutekano
Mu Mahanga

Abayoboke b’idini ya Isilamu bo mu karere ka Ruhango bakanguriwe kugira uruhare mu kubumbatira umutekano

Ubwanditsi 17 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru