• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Uganda yarenze umurongo

Uganda yarenze umurongo

Ubwanditsi 29 May 2019 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ku mpamvu zishingiye ku mpagarara hagati ya Uganda n’U Rwanda, hari ibyari bisanzwe byemezwa n’abaturage b’ibihugu byombi yuko nta ntambara ishobora kurota.

Ndi umwe muri abo bibwiraga ko ibintu bishobora guhosha, mbere yuko bigera ku rwego rw’intambara. Ariko kandi, ibiherutse kuba bigaragaza ko nta kitashoboka.

Naje kugera kuri uyu mwanzuro udashimishije njye nk’abandi benshi, ubwo narebaga umurambo w’umunyarwanda ukinirwaho nk’umupira w’amaguru mu rwego rwa politike n’inzego za Uganda kuburyo bari banatumiye abadipolomati mu muhango wo gushyikiriza umurambo URwanda, byari bigamije gucisha bugufi URwanda.

Igihe kinini nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994,  kumvikana guke hagati ya Uganda n’URwanda ntibyigeze bihosha, aho byaje guhumira ku mirari igihe habagaho gukozanyaho muri Kisangani mu mpera ya za 1990, kubera uko kutumvikana, byatumye habaho gushyigikira ababaga batavuga rumwe n’ubutegetsi icyari intambara mucyayenge mu ntangiriro ya za 2000.

Ibi bikaba byaraje guhoshwa mu mishyikirano yaje kwemeza ko impande zombi, ko abarwanyaga za guverinoma z’ibihugu byombi bimurirwa mu bindi bihugu

Kuva icyo gihe, haje kubaho agahenge. Mu byukuri, ibyabagaho byose byarirengagizwaga.

Urugero ni nkuko Uganda yafashaga ku mugaragaro itozwa ry’abarwanyi ba Patrick Karegeya na Kayumba Nyamwasa, bajyaga bakirwa n’inzego z’umutekano zo hejuru za Uganda, mu gihe babaga bamaze kwambuka umupaka – ubwo Koloneli Leopold Kyanda yarabakirag nyuma yaho bakacyirwa Salim Saleh.

Ahagana muri 2016, byaje kugaragara ko Rwanda National Congress (RNC) ya Kayumba Nyamwasa yakiraga ikanatoza abarwanyi ibifashishijwemo n’inzego z’umutekano za Uganda, cyane cyane, Chieftaincy of Military Intelligence (CMI

Ikindi kandi, nuko ibyinshi muri ibi, bitamenyekanaga. Mu byukuri, mu Ugushyingo 2017, hari imodoka yo mu bwoko bwa bisi yafatiwe ku mu paka w’ahitwa Kikagati, nyuma biza kugaragara ko abasore  46 bari muri yo bisi bari baroroherejwe muri icyo gikorwa binyuze mu kubaha ibyangombwa byibihimbano, kugirango bajye mu nkambi zaho RNC itoreza abarwanyi bayo hitwa Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya  Congo

Aba bakaba bari abagiye gutozwa igisirikare ba RNC, kandi ibyo byangombwa bakaba bari barabihawe na Chieftaincy of Millitary Intelligence, baje no kubigisha uko bazajya babeshya inze go zishinzwe  abinjira n’abasohoka bageze Kikagati.

Nyamara kandi icyatumye banavumburwa, ni byo bavugaga binyuranye byatumye inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zibatahura, kuko hari icyari cyidasobanutse cyarimo gukorwa

Bahise boherezwa mu rukiko, bahita barekurwa, kubera gutinya ko bashobora kuba bamena amabanga akomeye, mu gihe barim, guhatwa ibibazo.

Amezi yakurikiyeho nyuma, ku wa 28 Werurwe 2018, mu kiganiro n’itangazamakuru. Entebbe, Perezida Museveni yemeye ko inzego ze z’umutekano zafashije bariya basore, “Agatsiko k’Abanyarwanda karimo kwinjizwa mu gisirikare muri Tanzania n’UBurundi, kugirango bajye muri  Congo Kinshasa. Bavuze ko barimo kujya gukora umurimo  w’Itorero, ariko mu gihe barimo guhatwa ibibazo, byaje kugaragara ko mu byukuri, uwo murimo utari uwidini.  Byari ikintu gihabanye,’’ Museveni abwira ababnyamakuru.

Kuba Museveni yarabyiyemereye ubwe, byari bihagije kugirango yisubireho mu rwego rwo gutera inkunga RNC sibyo se? Ikosa. Ahubwo yakoze ibihabanye nabyo. Museveni yaje kwijandika.

Ku wa 14-15 Ukuboza Minisitiri we ushinzwe ubutwererane mu Karere, Philemon Mateke yakoresheje inama Kampala, iyo nama ikaba yari igamije kunoza ihuzabikorwa no kongerera RNC ubushobozi RNC na FDLR, umutwe w’inyeshyamba ubarizwa muri DRC, bashishikajwe no kurangiza umushinga wabo wa Jenoside  yakorewe Abatutsi muri  1994.

Laforge Fils Bazeye na Theophile Abega, muri iyo nama bahagarariye  FDLR, ubwo bafatirwaga Bunagana bakubutse mu nama. Abayobozi bo muri Congo babamaranye igihe gito mbere y’uko bashyikirizwa URwanda kugirango bashyikirizwe ubutabera.

Mu gihe bari muri gereza byaje gucyekwa ko bazavuga ibyigiwe muri iyo  nama ya Kampala, harimo n’icyifuzo cya Museveni cyuko bagomba guhuza imbaraga bagasenya Guverinoma y’URwanda n’ibikorwaremezo by’umutekano.

Ku wa 31 Ukuboza 2018, Loni yemeje ibya Kikagati n’ibindi bikorwa bijya gusa nkacyo, ubwo raporo y’impuguke kuri Congo yagaragazaga Uganda n’UBurundi, ko ibyo bihugu nabyo bifite uruhare mu iyinjizwamugisirikare ku ruhande rw’inyeshyamba z’ihuriro “P5”, ziyobowe na Kayumba Nyamwasa, nk’uko iyo raporo ibigaragaza.

Umwe muri abo banyamuryango ba P.5 ni Paul ni MRCD ya Rusesabagina, ufite abitwaje ibirwanisho, witwa FLN, kugeza ubwo Kizigenza wayo yatabwaga muri yombi agashyikorizwa URwanda vuba aha, wayoboraga  FLN , Callixte Nsabimana, uzwi nka “Majoro Sankara.”

Nka bariya ba FDLR bari muri gereza, Callixte nawe  yatanze amakuru yari akenewe kandi azagira ibyo avuga byinshi ku ruhare rw’inkunga ingabo ze zibona kuva mu nzego zo hejuru zo mu nzego nkuru z’umutekano zo muri Uganda.

Ubwo Uganda yabaga yafatanywe igihanga, yarushagaho kongera umurego, aho kugirango yisubireho. Nyuma yo kugaragaza raporo ya LONI mu Ukuboza  ubuyobozi bwo muri Uganda bwafashe umugambi wo kwifashisha itangazamakuru, aho Lea Karegeya , Kayumba Nyamwasa, Trbert Rujugiro, na Himbara ushinzwe kumwamamaza (Rujugiro), bahawe rugari nkaho bari batangije ubufatanye n’abaturage ba Uganda.

Kayumba yaje kugaragazwa nk’umuntu w’igitangaza naho Rujugiro nk’umugiraneza ufite ishoramari muri Uganda ku bufatanye na Salim Saleh, k’umufatanyabikorwa mu bucuruzi, kandi ko barimo gufasha abakene , abaturage ba Aruwa [ bibagiwe cyera na Guverinoma yabo, baza kwibukwa n’ urwego rw’ishoramari rwa RNC, kandi koko niko bimeze ].

Noneho kandi byaje no gukaza umurego ubwo byaje kumenyekana ko intumwa nkuru za RNC, Mukankusi Charlotte, Eugene Gasana bagiranye inama na Museveni mu  rugo iwe, kandi ko banahawe impapuro z’inzira z’igihugu cya Uganda kugirango bakomeze kuzajya bajya gushakira RNC amaboko n ‘inkunga.

Nko mu rwego rwo kugabanya ubukana, Museveni yandikiye Kagame, ibaruwa yahawe itangazamakuru, aho yemeraga ko yagiranye inama n’intumwa za RNC ariko ngo mu buryo bw’impanuka.

Nta na rimwe Uganda yigeze igaragaza ubushake bwo gukemura ibyo URwanda rutishimira, cyane cyane kugirira nabi abaturage barwo iyo bageze muri Uganda ndetse n ‘inkunga  Uganda iha  RNC !

Icyangombwa cyane  mugomba kumva basomyi bacu ni ikirundo cy’ibimenyetso bigaragara hose, harimo ni inkunga igenerwa RNC nk’uko byigeze kugaragazwa haruguru (ubuhamya bwatanzwe n’umwe mu bari bafunzwe na CMI, baje gusubizwa iwabo bafite ubuhamya bwuko bakorewe iyicarubozo ndetse nabagenzi babo basigaye mu buroko bwa CMI. Uyu ati : “ Naramukanyije na Satani “- Ubuhamya bw’umuvugabutumwa watoterejwe muri Gereza ya CMI.

Bikaba bigaragara ko Uganda ishishikajwe no gukoza isoni URwanda aho kugirango ikemure ibi bibazo. Urugero, ubwo URwanda rwafungaga umupaka wa Gatuna, kubera impamvu z’ubwubatsi, inzego za Uganda zahisemo kutabimenyesha abaturage babo babacuruzi, bityo ikomeza kubemerera kuzana ibicuruzwa byabo ku mu paka, ari nako irimo gucura intambara y’itangazamakuru isiga ikinyoma URwanda ngo rwafunze umupaka. Mu byukuri, nubwo umupaka ugifunzwe nanubu, kugeza ubwo ibikorwa by’ubwubatsi bizaba byarangiriye.

Icyemezo cyo guherekeza umurambo w’Umunyarwanda kugera Gatuna, na za kamera ndetse n’abadipolomate bifitanye isano no  kudashaka kumvikana ugendeye no ku kuri kubigaragaza.

Umuhango wo kwerekana umurambo w’umuturage w’URwanda, mu gihe kandi hari amagana akomejwe gukorerwa iyicarubozo mu magereza ya Uganda, ibi bigaragaza ko Uganda yarenze umurongo, ugaragaza uko imyitwarire myiza yakabaye imeze.

Mu gihe Abanyarwanda barimo kugirirwa nabi no gukorerwa iyicarubozo bikihanganirwa, gukina politike ku mirambo yarwo bishobora gukoma imbarutso y’ikintu cyitatekerezwaga ko cyabaho.

Biragenda birushaho kugaragara ko intambara ariyo yabikemura, uko bucya bukira, kuko bigaragara ko Uganda aribwo buryo isigaranye.

Src : The new times

2019-05-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, Winston Duke wamamaye muri Black Panther yahuye n’ubuyobozi bwa RDB

Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, Winston Duke wamamaye muri Black Panther yahuye n’ubuyobozi bwa RDB

Ubwanditsi 05 Sep 2023
Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.

Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.

Ubwanditsi 02 Sep 2024
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 08 Dec 2022
Ese iyo Kongo iza kuba ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR, Amerika n’Uburayi byari kubirenza ingohe?

Ese iyo Kongo iza kuba ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR, Amerika n’Uburayi byari kubirenza ingohe?

Ubwanditsi 09 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame Ni Umwe Mu Bakuru B’ibihugu Bitabiriye Umuhango W’irahira Rya Perezida Mnangagwa – Amafoto
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame Ni Umwe Mu Bakuru B’ibihugu Bitabiriye Umuhango W’irahira Rya Perezida Mnangagwa – Amafoto

Ubwanditsi 26 Aug 2018
Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia
Amakuru

Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia

RUSHYASHYA 06 Aug 2026
Abanyarwanda hirya no hino  bitabiriye amatora
Mu Rwanda

Abanyarwanda hirya no hino bitabiriye amatora

Ubwanditsi 04 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru