• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame ntakigiye i Kampala mu mwiherero w’abakuru bibihugu bya EAC

Perezida Kagame ntakigiye i Kampala mu mwiherero w’abakuru bibihugu bya EAC

Ubwanditsi 22 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Abakuru b’Ibihugu byo mu muryango w’Ibihugu bya Afrika y’u Burasirazuba, batangiye kugera i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda ahagomba kubera  umwiherero  w’abakuru b’ibihugu bya EAC  kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2018. Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, we byamaze kwemezwa ko atazitabira iyo nama.

Ibi byemejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, wabwiye The East African ko Perezida Kagame arimo kwakira mugenzi we Edgar Lungu wa Zambia uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda. Yongeyeho ko ku ruhande rw’u Rwanda, uzitabira ari Minisitiri w’Ibikorwa remezo, James Musoni.

Perezida wa Tanzania John Magufuli yageze i Kampala kuri uyu wa Gatatu ndetse akomeje kugirana ibiganiro bitandukanye na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda. Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya nawe aragera i Kampala kuri uyu wa Kane, nk’uko byamaze kwemezwa n’ibiro bya Perezidansi ya Kenya.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda no mu karere, guhera mu ntangiro z’iki Cyumweru byagaragazaga ko abakurikira cyane ibya Politiki yo mu karere, byiteze uburyo Perezida Kagame azakirwa i Kampala niyitabira iyi nama, bitewe n’amakuru y’ubushyamirane bw’ibihugu byombi yavuzwe cyane kuva mu minsi ishize. Aho Uganda yakomeje gufasha abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda bayobowe na Gen. Kayumba Nyamwasa, aba barimo Rugema Kayumba,  wakomeje gukorana na CMI mugishimuta abanyarwanda no kubakorera iyicarubozo iki kibazo n’ubu kitarabonerwa igisubizo kumpande zombi.

2018-02-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ethiopia: Perezida Kagame mu bayobozi baza gufata ijambo mu kwizihiza Umunsi wa Afurika (Africa Day 2018)

Ethiopia: Perezida Kagame mu bayobozi baza gufata ijambo mu kwizihiza Umunsi wa Afurika (Africa Day 2018)

Ubwanditsi 25 May 2018
Kampala : Urubanza rwa Troy ukekwaho kwica Radio rwasubitswe

Kampala : Urubanza rwa Troy ukekwaho kwica Radio rwasubitswe

Ubwanditsi 07 Feb 2018
U Rwanda rurasaba Uganda guhagarika mu maguru mashya imikoranire na RNC ya Kayumba Nyamwasa, amazi atararenga inkombe

U Rwanda rurasaba Uganda guhagarika mu maguru mashya imikoranire na RNC ya Kayumba Nyamwasa, amazi atararenga inkombe

Ubwanditsi 13 Jun 2019
Madame Jeannette Kagame yagizwe umudamu w’indashyikirwa muri Afurika

Madame Jeannette Kagame yagizwe umudamu w’indashyikirwa muri Afurika

Ubwanditsi 30 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Caporal Rucyahintare Cyprien ngo wafatiwe i Burundi ntabaho muri RDF – Brig Gen.  Nzabamwita
Mu Rwanda

Caporal Rucyahintare Cyprien ngo wafatiwe i Burundi ntabaho muri RDF – Brig Gen. Nzabamwita

Ubwanditsi 16 Mar 2016
Amafoto – Sir Lewis Hamilton uzwi mu gusiganwa ku mamodoka arishimira ibihe byiza yagiriye mu Rwanda ubwo yasuraga Ingagi
Uncategorized

Amafoto – Sir Lewis Hamilton uzwi mu gusiganwa ku mamodoka arishimira ibihe byiza yagiriye mu Rwanda ubwo yasuraga Ingagi

Ubwanditsi 12 Aug 2022
Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique
Amakuru

Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique

RUSHYASHYA 18 Aug 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru