• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Imikino Olimpiki yasojwe ikipe y’igihugu ya Brazil yegukanye umudali wa zahabu itsinze Esipanye ku mukino wa nyuma mu bagabo

Imikino Olimpiki yasojwe ikipe y’igihugu ya Brazil yegukanye umudali wa zahabu itsinze Esipanye ku mukino wa nyuma mu bagabo

Ubwanditsi 08 Aug 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Mu mukino wa nyuma mu mupira w’amaguru mu mikino Olimpiki mu bagabo yaberaga mu gihugu cy’u Buyapani, yasojwe ikipe y’igihugu ya Brazil yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Esipanye ibitego bibiri kuri kimwe hitabajwe iminota 120, ni nyuma yaho amakipe yombi yari yasoje iminota 90 y’umukino ari igitego kimwe kuri kimwe.

Muri uyu mukino watangiye ikipe y’igihugu ya Brazil niyo yafunguye amazamu ya Esipanye ubwo hari ku munota wa 45 w’umkinom ni igitego cya mbere cyatsinzwe na Santos Carneiro Da Cunha bityo amakipe yombi ajya ku ruhuka ari igitego kimwe ku busa.

Bavuye ku ruhuka ni ukuvuga mu gice cya kabiri cy’umukinom ikipe ya Esipanye yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe ku munota wa 61 gitsinzwe na Oyarzabalm iki gitego cyagejeje aya makipe yombi ku munota wa 90 amakipe anganya igitego kimwe kuri kimwe bityo hongerwaga iminota 30 y’inyongera kugirango haboneke ikipe yageukana itsinzi yo kuri uyu wa gatandatu.

Amakipe yombi yinjiye muri iyo minota 30 ya nyuma n’ishyaka ryinshi, gusa iyi minota yaje guhirwa n’ikipe ya Brazil yegukanye intsinzi kuko ubwo hari ku munota wa 108 nibwo Malcom yaboneye igitego cyayihesheje umudali wa Zahabu Brazil itsinze ibitego bibiri kuri kimwe cya Esipanye.

Mu mupira w’amaguru hahuriye amakipe atandukanye mu gihugu cy’u Buyapani ariko abakinnyi bakaba ari abatarengeje imyaka 23 y’amavuko gusa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA yemeje ko buri kipe yemerewe kongeramo abakinnyi batatu barengeje iyo myaka.

Mu bagabo, iri rushanwa ry’umupira w’amaguru risojwe ikipe ya Brazil yegukanye umwanya wa mbere ibi binatumye itwara iki gikombe incuro ebyiri z’ikurikiranya, ikipe y’igihugu ya Esipanye yo yegukanye umwanya wa gatatu naho ikipe yari ihagarariye igihugu cya Mexique yo yegukana umwana wa Kane.

Mu mikino 32 yakinwe mu kiciro cy’abagabo habonetsemo ibitego 93, aha usoje iri rushanwa atsinze ibitego byinshi ni Richarlisson watsinze ibitego bitanu wenyine akaba yanahawe igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi.

Mu kiciro cy’abagore umwanya wa mbere wegukanywe na Canada itsinze ikipe Suwede ku mukino wa nyuma itsinze kuri penaliti 3 kuri 2 nyuma yaho amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe, ni mugihe ikipe y’igihugu ya Leta z’unze Ubumwe z’Amerika yegukanye umwanya wa gatatu.

2021-08-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunsi w’abakundana  ‘Valentine’s Day’  wijihijwe gitore

Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Ubwanditsi 14 Feb 2017
Kagame na Magufuli batangiye guhana amasomo

Kagame na Magufuli batangiye guhana amasomo

Ubwanditsi 16 Mar 2016
“Muri kamere yacu ntawe dushotora, turwana intambara zo gukumira ibibazo dukururwaho n’abandi” – Perezida Kagame

“Muri kamere yacu ntawe dushotora, turwana intambara zo gukumira ibibazo dukururwaho n’abandi” – Perezida Kagame

Ubwanditsi 04 Jul 2024
Amafoto – I Kigali hafunguwe iduka ry’imyenda n’ibikoresho by’ikipe ya Rayon Sports ryiswe “Gikundiro Shop”

Amafoto – I Kigali hafunguwe iduka ry’imyenda n’ibikoresho by’ikipe ya Rayon Sports ryiswe “Gikundiro Shop”

Ubwanditsi 23 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igihugu cy’Ubwongereza gishishikajwe no gukomeza gufatanya n’u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Coronavirus
Amakuru

Igihugu cy’Ubwongereza gishishikajwe no gukomeza gufatanya n’u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Coronavirus

Ubwanditsi 10 Dec 2020
Burundi: Habonetse umurambo w’uwahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’umuco wari waburiwe irengero
HIRYA NO HINO

Burundi: Habonetse umurambo w’uwahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’umuco wari waburiwe irengero

Ubwanditsi 04 Oct 2019
Kenya :Raila Odinga yatangaje ko atemera ibyavuye mu matora akomeje gutsindwamo na Kenyatta
Mu Rwanda

Kenya :Raila Odinga yatangaje ko atemera ibyavuye mu matora akomeje gutsindwamo na Kenyatta

Ubwanditsi 09 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru