• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Hagiye gusohoka ikiganiro Perezida Kagame agaragaramo atwaye igare na ‘Jet Ski’ mu Kivu (Video)

Hagiye gusohoka ikiganiro Perezida Kagame agaragaramo atwaye igare na ‘Jet Ski’ mu Kivu (Video)

Ubwanditsi 04 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Peter Greenberg, umunyamakuru uzwi cyane kubera gukora inkuru zishamikiye ku gucukumbura imibereho y’abakomeye binyuze mu bukerarugendo, agiye gusohora amashusho ku rugendo rudasanzwe yagiranye na Perezida Kagame ubwo aheruka mu Rwanda.

Uyu mugabo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amaze gukora ibiganiro mbarankuru n’abakuru b’ibihugu n’abayobozi batandukanye ku Isi mu ngendo akora agamije gucukumbura no kwerekana amakuru yimbitse ku buzima bwihariye bw’abenegihugu.

Urugendo rwe mu Rwanda yarukoze muri Nzeri mu 2017, yazengurutse ibice bitandukanye ari kumwe na Perezida Kagame. Kuva ahabumbatiye ubwiza nyaburanga kugeza ahagaragaza intera y’iterambere igihugu cyagezeho ni bimwe mu bikubiye mu mashusho mbarankuru amara isaha yuzuye yafashe mu Rwanda agiye gusohoka.

Perezida Kagame yatemberanye na Peter Greenberg ahantu hatandukanye, ni muri icyo gihe Umukuru w’Igihugu yagaragaye atwaye igare i Rubavu ndetse no mu Kivu ari kuri ‘Jet Ski’; amafoto ye yagarutsweho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse yishimirwa by’ikirenga n’abamubonye imbonankubone muri ibyo bikorwa by’ubukerarugendo.

Batembereye muri Pariki y’Ibirunga basura ingagi; banyura mu Kiyaga cya Kivu; bakoze urugendo muri Nyungwe ahari ‘Canopy Walkway’ ndetse banasura Pariki y’Akagera icumbikiye zimwe mu nyamaswa zifite ubuzima bwihariye n’iz’inkazi muri Afurika.

Iki kiganiro mbarankuru mu mashusho Greenberg yise “Rwanda: The Royal Tour”, kizasohoka ku wa 26 Mata 2018 kuri televiziyo ya PBS ikorera i Arlington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mashusho y’incamake Peter Greenberg yasohoye kuri iki kiganiro yakoze aragaragaza ibitandukanye ku buzima n’imibereho y’Abanyarwanda kuva rirashe kugeza rirenze.

Yavuze ko kizerekana ibice by’umujyi n’icyaro muri iki gihugu cyanyuze mu mateka mabi ariko kuri ubu kikaba “kirangwa n’amahoro ndetse ari hamwe mu duce twiyubashye duteye imbere muri Afurika.”

Yongeyeho ko urangaje imbere abandi muri “uru rugendo rw’umwihariko” ari Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame; “umugabo uzi iki gihugu bishoboka kurusha undi uwo ari we wese.”

Ati “Yavukiye aha biba ngombwa ko ahunga nyuma byatumye agaruka hano kugira ngo agarure umudendezo, ubutabera n’ubwiyunge kuri ubu butaka bwanyuze mu makuba.”

Incamake y’iki kiganiro

Abandi bayobozi bakuru Peter Greenberg yaganiriye na bo bakanamufasha gutembera bamugaragariza ibyiza nyaburanga by’ibihugu bayobora barimo uwahoze ari Perezida wa Mexique, Felipe de Jesús Calderón Hinojosa, wamwakiriye mu 2010; Rafael Vicente Correa Delgado wigeze kuyobora Equateur; mu 2012 yakiriwe n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein; mu 2014 muri Israel yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu; mu 2016 ahura na Perezida wa Peru, Alejandro Toledo.

Peter usanzwe ari n’Umwanditsi w’Amakuru ajyanye n’Ubukerarugendo, ntabwo ari ubwa mbere akora ibyegeranyo ku Rwanda kuko ku rubuga rwe rwa internet hagaragaraho ikivuga ku rwagwa rw’ibitoki. Iyo nkuru yo mu 2015 igaragaza ko abasura u Rwanda bishimira ingagi zo mu Birunga n’ibiribwa bya gakondo bihagaragara bikaba akarusho iyo bigeze ku binyobwa.

Uyu munyamakuru w’inzobere mu by’ubukerarugendo unafite igihembo cya Emmy Award mu mwuga we, ni n’umwe mu bitabiriye ibirori byatangiwemo ibihembo byitwa Los Angeles Travel & Adventure Show, byabaye ku itariki ya 24 na 25 Gashyantare uyu mwaka, aho u Rwanda rwegukanyemo igihembo cya ’Best African Exhibitor Award’.

Icyo gihe mu ijambo yatanze ku bitabiriye ibyo birori, yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bine biri imbere y’ibindi muri Afurika byo gusura mu 2018.

Perezida Kagame ari kuri Jet Ski mu mazi y’i Kivu i Rubavu

Perezida Kagame ari kumwe na Peter Greenberg batwaye amagare mu ifatwa ry’amashusho y’ikiganiro ‘The Royal Tour’

Perezida Kagame yafotowe yitegereza Umujyi wa Kigali

Muri aya mashusho, Perezida Kagame azagaragaramo yitegereza imiturirwa imwe n’imwe iri kuzamurwa mu Mujyi wa Kigali

Amashusho mbarankuru ku Rwanda agiye gusohorwa na Peter Greenberg azagaragaza imibereho n’umuco wihariye w’abenegihugu

Amashusho amwe yayo yafatiwe mu nyubako ya Ubumwe Grande Hotel iherereye mu Mujyi rwagati

Amwe mu mashusho Peter Greenberg yafashe agaragaza Perezida Kagame ahagaze ku gasongero k’inyubako ya Ubumwe Grande Hotel

Perezida Kagame na Peter Greenberg batembereye muri Nyungwe banyura no kiraro cya ‘Canopy Walkway’

Perezida Kagame yitegeye Umujyi wa Kigali

Reba amashusho y’ikiganiro ’The Royal Tour’ cyafatiwe muri Mexique

Ikiganiro The Royal Tour hamwe na Netanyahu

 

2018-04-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Intambara y’ubutita hagati y’ubuyobozi bwa Museveni na Leta zunze ubumwe za Amerika- USA

Intambara y’ubutita hagati y’ubuyobozi bwa Museveni na Leta zunze ubumwe za Amerika- USA

Ubwanditsi 01 Oct 2019
Ingabire Victoire Umuhoza Yongeye Gukubitirwa Ahareba Inzega

Ingabire Victoire Umuhoza Yongeye Gukubitirwa Ahareba Inzega

RUSHYASHYA 27 Mar 2026
Perezida Kenyatta si umuhuza w’u Rwanda na Uganda – Minisitiri Nduhungirehe

Perezida Kenyatta si umuhuza w’u Rwanda na Uganda – Minisitiri Nduhungirehe

Ubwanditsi 12 Mar 2019
Uko umushinga w’itegeko wamaganywe cyane n’Abanyamakuru Abadepite bawanze

Uko umushinga w’itegeko wamaganywe cyane n’Abanyamakuru Abadepite bawanze

Ubwanditsi 29 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Muri kamere yacu ntawe dushotora, turwana intambara zo gukumira ibibazo dukururwaho n’abandi” – Perezida Kagame
Amakuru

“Muri kamere yacu ntawe dushotora, turwana intambara zo gukumira ibibazo dukururwaho n’abandi” – Perezida Kagame

Ubwanditsi 04 Jul 2024
Ibikorwa by’Icyumweru cya Polisi : Hatangijwe icyumweru cyo kurwanya ruswa
Mu Rwanda

Ibikorwa by’Icyumweru cya Polisi : Hatangijwe icyumweru cyo kurwanya ruswa

Ubwanditsi 31 May 2017
Mu Rwanda haratangira inama y’abayobozi b’inzego z’Iperereza n’Umutekano za Afurika
Mu Mahanga

Mu Rwanda haratangira inama y’abayobozi b’inzego z’Iperereza n’Umutekano za Afurika

Ubwanditsi 01 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru