• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Umucuruzi w’Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi

Uganda: Umucuruzi w’Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi

Ubwanditsi 11 Oct 2018 ITOHOZA

Umunyarwanda Alex Abinshuti ukorera ubucuruzi mu Karere ka Hoima muri Uganda yatawe muri yombi kuwa 3 Ukwakira 2018 ashinjwa kuba intasi y’U Rwanda.

Uyu mugabo yatawe muri yombi n’inzego bivugwako ari iz’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda (CMI)  ku by’aha ikinyamakuru Virunga Post dukesha iyi nkuru kivuga ko ari ibihimbano.

Umuryango w’yu mugabo uvuga ko yatawe muri yombi nyuma yaho abo mu  ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’U Rwanda rya Rwanda  national Congress (RNC) rimaze iminsi rimureshya ngo bakorane ariko akabyanga.

Amakuru yizewe agera kuri iki kinyamakuru avuga ko uyu mugabo  akigera muri gereza yakubiswe bikomeye kandi ko ari ibintu bisanzwe bikorerwa abadashaka kwakira ubusabe bwa RNC ya Gen. Kayumba Faustin Nyamwasa.

Abinshuti ngo yahiswemo ngo akorane na RNC kuko ngo ari umugabo wifashishe ushobora gutanga ubufasha mu by’amikoro kugira ngo ibikorwa by’iri shyaka bikomeze kujya mbere nta nkomyi.

Abo mu muryango w’uyu mugabo bakomeza kuvuga ko  yatangiye  gutotezwa nyuma y’aho yanze kwifatanya na RNC. Bavuga ko abakorana bya hafi na RNC bakomeje kuburira  Abinshuti ko nakomeza kwigira intumva bazamukorera ikintu kibi mu rwego rwo kumwumvisha.

Kugeza ubu, uyu muryango uvuga ko utaraca iryera Abinshuti kuva yatabwa muri yombi kandi ko kugeza ubu nta rwego rwa dipolomasi rw’U Rwanda ruramenyeshwa iby’itabwa muri yombi ry’uyu mucuruzi.

Inzego z’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda (CMI) ziyobowe na Brig. Abel Kandiho ndetse n’izumutekano w’imbere mu gihugu (ISO) iyobowe na Col. Kaka Bagyenda zagiye zitungwa agatoki kenshi mu gutoteza no guhimbira ibyaha Abanyarwanda baba muri Uganda.

Abayobozi ku ruhande rwa Uganda bavuze ko Abanyarwanda batabwa muri yombi baba bafite aho bahuriye n’ibikorwa byo kubangamira umutekano w’igihugu.

Ku rundi ruhande, U Rwanda rwagiye runenga iyi mikorere ruvuga ko Aba banyarwanda batabwa muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

2018-10-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Yoweri K.Museveni arasiga ibye bita imitemeri akajya gupfundikira iby’abandi

Yoweri K.Museveni arasiga ibye bita imitemeri akajya gupfundikira iby’abandi

Ubwanditsi 04 Nov 2021
Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?

Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?

Ubwanditsi 14 Dec 2024
Perezida Kagame n’igisirikare bafitiwe icyizere kiri hejuru cyane n’abaturage – Ubushakashatsi

Perezida Kagame n’igisirikare bafitiwe icyizere kiri hejuru cyane n’abaturage – Ubushakashatsi

Ubwanditsi 15 Nov 2016
Karamaga wahishe umurambo wa Uwiringiyimana Agathe yatangiye kurindirwa umutekano

Karamaga wahishe umurambo wa Uwiringiyimana Agathe yatangiye kurindirwa umutekano

Ubwanditsi 21 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko butishimiye umusaruro ndetse n’imyitwarire y’abakinnyi bayo
Amakuru

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko butishimiye umusaruro ndetse n’imyitwarire y’abakinnyi bayo

Ubwanditsi 18 Apr 2023
Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!
Amakuru

Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Ubwanditsi 17 Nov 2024
Impamvu  Oda GASINZIGWA yirukanywe muri Guverinoma
Mu Mahanga

Impamvu Oda GASINZIGWA yirukanywe muri Guverinoma

Ubwanditsi 24 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru