• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Tribert Rujugiro: Umunyamabi n’umunyaburiganya ruharwa wahindutse umuherwe

Tribert Rujugiro: Umunyamabi n’umunyaburiganya ruharwa wahindutse umuherwe

Ubwanditsi 09 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Tribert Rujugiro Ayabatwa, wiyemerera ko arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akaba umuterankunga mukuru w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Rwanda National Congress (RNC)  ashimangira ko yiyemeje gutera inkunga iyo mitwe, Perezida Kagame yava ku butegetsi mugihe kitarenze amezi atandatu.

Ku batazi Rujugiro, batekereza ko uyu musaza ari intungane, nyamara igitangazamakuru Great Lakes Eye cyahishuye ibimenyetso ndakuka bigaragaza ko Rujugiro ifitanye isano n’ibikorwa bibisha byari bigamije guhirika ubuyobozi bwatowe n’abaturage mu Rwanda.

Nubwo atigeze atangaza ku mugaragaro ko afatanya na RNC ku bw’impamvu zatekerejweho neza, bizwi ko ari we muterankunga mukuru w’iri shyaka.

Taliki ya 20 Gicurasi 2015, David Himbara na Robert Higiro bahuye n’abagize agashami ka leta zunze ubumwe z’Amerika ka Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, kibanda kuri Afurika, Ubuzima, uburenganzira bwa muntu n’imiryango mpuzamahanga, bashinja leta y’u Rwanda iyobowe na perezida Kagame kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, umugambi bacuriwe n’ikigo Podesta Group gikorera i Washington, D.C bakacyishyura $190 000 bahawe na Rujugiro.

Hatitawe k’uruhare rwe mu bikorwa bibisha bitandukanye, Leta ya Uganda yo ivuga ko Rujugiro ari umushoramari w’intangarugero, nubwo iyo mari ye ikoreshwa mu gufasha imitwe yiyemeje guhungabanya u Rwanda. Mu bikorwa bye by’ubucuruzi bifuditse, Rujugiro aritwararika cyane kugirango hatazagira ikimenyetso na kimwe kizagaragaraza mu nyuma ko yagize uruhare rwe mu bikorwa bibisha.

Uretse kuba umuterankunga w’imitwe y’inyashyamba, Rujugiro abeshejweho na ruswa, kunyunyuza no gusahura ubukungu bw’ibihugu bikennye, urugero rufatika ni Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’u Burundi.  Muri Mata 2011, Itsinda rya Loni ry’inararibonye ryakoze ubushakashatsi ku isahurwa ry’umutungo kamere wa Kongo, ryashyize Rujugiro ku rutonde rw’abijanditse muri ibyo bikorwa. Uyu muherwe ari mubesheje agahigo mu gucuruza magendu ndetse no kunyereza imisoro mu bihugu bitandukanye nka South Africa, Ghana, Nigeria n’umujyi wa London.

Mu gihugu cya Uganda, Rujugiro yagiye akorana bya hafi n’abayobozi bo munzego nkuru mu kunyereza imisoro yagombaga kujya mu bigega bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, ahubwo ayo mafaranga agafatwa nk’inyungu ikagabanywa hagati y’ uyu munyamabi ruharwa n’abo bayobozi.

Mu rwego rwo gucunga neza ibikorwa bye binini by’ubucuruzi biri muri Uganda, nka Meridian Tobacco Company Ltd iherereye mu majyaruguru ya Uganda ikagira icyicaro mu gace kitwa Kireka gaherereye ku muhanda wa Kampala-Jinja, Rujugiro yahaye ruswa abayobozi bo mu nzego zo hejuru nka Gen(rtd) Caleb Akandwanaho alias Salim Saleh-murumuna wa perezida Museveni- amuha imigabane ingana na 15% mu rundi ruganda rwe rw’itabi rwitwa Leaf Tobacco and Commodities Company Ltd.

Mu masezerano y’ubufatanye, Great Lakes Eye ifitiye kopi, yasinywe ku italiki ya 12 Kamena 2017, hagati ya Leaf Tobacco and Commodities Ltd,  Gen(rtd) Caleb Akandwanaho na Tribert Rujugiro Ayabatwa, Akandwanaho yahawe 15% by’imigabane y’urwo ruganda nk’umunyamuryango udafite ububasha bwo gutora mugufata ibyemezo bijyanye n’uruganda. Amasezerano agaragaza kandi ko ku ruhande rwa Akandwanaho we, azatanga serivisi z’umutekano ku bikorwa by’uruganda imbere no hanze y’igihugu. Nk’igisubizo cy’ubwo bufatanye, Gen. Salim Saleh yijeje Rujugiro umutekano wose ku bikorwa bye muri Uganda. Nta gatangaza rero kuba ubuyobozi bwa Uganda bwakingira ikibaba Rujugiro kuko afitanye imikorere ya hafi cyane na bamwe mubayobozi b’iki gihugu.

Hari amakuru avuga ko Rujugiro yakoreshejwe cyane mu kuvugururwa kw’itegeko nshinga muri Uganda mu mwaka wa 2017, impinduka zatumye imyaka ya perezida izamurwa kugeza kuri 75. Rujugiro yatanze amafaranga menshi mu izina rya Gen (rtd) Caleb Akandwanaho alias Salim Saleh, kugirango amavugururwa agendanye n’imyaka agende neza. Aya mafaranga yanyanyagijwe mu badepite kugirango babashe gutora ayo mavugurura.

Bigaragara ko uburyo Rujugiro afatwa nk’amata y’abashyitsi na leta ya Uganda inamuha umwanya uhagije mu itangazamakuru kugirango yangize isura y’u Rwanda, bigamije kugirango nawe azatere inkunga amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu mwaka wa 2021. Hashingiwe ku masezerano yasinywe na Rujugiro na Gen Salim Salem, umuherwe Rujugiro azaha ishyaka riri kubutegetsi NRM amafaranga menshi azifashishwa mu kwiyamamaza, ibi bigafatwa nk’igihembo ku buryo bamucungiye umutekano.

2019-08-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyarwanda mu begukanye imidali muri ’Kigali International Peace Marathon 2024’, Abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uwa Siporo bakora Run for Fun

Abanyarwanda mu begukanye imidali muri ’Kigali International Peace Marathon 2024’, Abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uwa Siporo bakora Run for Fun

Ubwanditsi 10 Jun 2024
Abasenateri ba Amerika barasabira ibihano leta ya Uganda kubera kutubahiriza uburenganzira bwa muntu no kwica amasezerano mpuzamahanga

Abasenateri ba Amerika barasabira ibihano leta ya Uganda kubera kutubahiriza uburenganzira bwa muntu no kwica amasezerano mpuzamahanga

Ubwanditsi 17 Dec 2018
Umunyamategeko Vincent Lurquin arakwiza ibihuha ko yangiwe kubonana na Rusesabagina kandi atujuje ibisabwa, kuba umubiligi ntibihagije

Umunyamategeko Vincent Lurquin arakwiza ibihuha ko yangiwe kubonana na Rusesabagina kandi atujuje ibisabwa, kuba umubiligi ntibihagije

Ubwanditsi 16 Oct 2020
Kisoro: Hafatiwe imbunda 11, abandi Banyarwanda 20 barirukanwa

Kisoro: Hafatiwe imbunda 11, abandi Banyarwanda 20 barirukanwa

Ubwanditsi 08 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Patriots BBC yatangiye yihaniza JKT mu ijonjora rya BAL
IMIKINO

Patriots BBC yatangiye yihaniza JKT mu ijonjora rya BAL

Ubwanditsi 18 Dec 2019
Abashakashatsi basuye Polisi y’u Rwanda bishimira imikoranire yayo n’abaturage nyuma ya Jenoside
Mu Mahanga

Abashakashatsi basuye Polisi y’u Rwanda bishimira imikoranire yayo n’abaturage nyuma ya Jenoside

Ubwanditsi 25 Mar 2016
Kaminuza yigenga ya Kigali ULK irakataje mu gutanga ubumenyi
Mu Mahanga

Kaminuza yigenga ya Kigali ULK irakataje mu gutanga ubumenyi

Ubwanditsi 11 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru