• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Bobi Wine yabajije Museveni uko yiyumva iyo yica urubozo ‘abuzukuru’ be

Uganda: Bobi Wine yabajije Museveni uko yiyumva iyo yica urubozo ‘abuzukuru’ be

Ubwanditsi 25 Sep 2018 ITOHOZA

Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yabwiye Perezida Museveni ko atagomba kumuhutaza kubera badahuje ibitekerezo, anenga n’inzego zishinwe umutekano zikorera iyicarubozo abasivili badafite intwaro.

Bobi Wine yabitangaje mu rugo rwe ruri i Magere, mu karere ka Wakiso mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere. Ni nyuma y’iminsi ine avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwivuza ibikomere avuga ko yatewe n’iyicarubozo yakorewe n’abasirikare n’abapolisi.

Yabajije Museveni icyo yatekerezaga ku bantu bakorewe iyicarubozo, abandi bakicwa mu byumweru bishize ubwo hari umwuka mubi wa politiki cyane mu bice bya Arua, Gulu Mityana.

Ati “Wumva bitemeze bite iyo ukorera abantu bawe ibintu nk’ibi Perezida? Biba bimeze gute iyo ukandagije inkweto zawe ku majosi y’abaturage bawe?”

Avuga ku buryo Museveni ajya yita abaturage abuzukuru be, yahise anamubwira ko atari ko basekuru b’abantu bitwara.

Ati “Ba Sogokuru/Nyogokuru ni abantu twirukira dushaka uburinzi, urukundo no kutwitaho. Nk’ejo ubwo nyogokuru yansuraga, yanshyize ku bibero; arashaje ariko twahuje urugwiro arampobera turasenga. Yagerageje kunterura ariko nta mbaraga afite ntiyabibasha.”

Yabwiye Museveni ko ba sogokuru badakwiriye kuka inabi abuzukuru, no kubagirira nabi mu gihe badahuje ibitekerezo, ‘turashaka kukwigiraho Perezida’.

Uyu mudepite ngo yatunguwe no kubona Perezida Museveni ataryoza abasirikare bakoze iyicarubozo ibyo bakoze, akaza abakoma ku mugongo ababwira ko bakoze neza.

Mu kiganiro Museveni aherutse gutanga kuri televiziyo yavuze ko hari abasirikare bamwe bakora ibikorwa by’iyicarubozo ariko ngo mu mwaka ushize yagiriye inama abayobozi b’inzego z’umutekano kubireka kuko bitakijyanye n’igihe.

Gusa yavuze ko atazemera abaturage n’abadepite bahangana n’inzego z’umutekano ngo ahubwo azahangana nabo nk’umugaba mukuru w’ingabo.

Chimpreports yanditse ko igisirikare cya Uganda giherutse gutangaza ko abasirikare bacyo bakubise abasivili badafite imbunda bari gukorwaho iperereza ndetse mu minsi mike bazagezwa imbere y’inkiko.

Bobi Wine aherutse kubwira Museveni ko guverinoma igomba gushyira ubutegetsi mu maboko ya rubanda nk’uko biteganywa mu ngingo ya mbere y’Itegeko Nshinga.

Museveni ariko yahise avuga ko kuva ishyaka rye ryajya ku butegetsi ryahaye abaturage ububasha, ndetse ngo miliyoni z’abaturage zitabiriye amatora aheruka, ni ikimenyetso simusiga cyerekana uruhare rwabo.

2018-09-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: ACP Jonathan Baroza wahoze ari umufasha wihariye wa Gen Kale Kayihura yaburiwe irengero

Uganda: ACP Jonathan Baroza wahoze ari umufasha wihariye wa Gen Kale Kayihura yaburiwe irengero

Ubwanditsi 18 Jun 2018
I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”

I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”

Ubwanditsi 03 Sep 2024
Israel: Apotre Gitwaza yasenze hamanuka umuriro urimo abamalayika 2

Israel: Apotre Gitwaza yasenze hamanuka umuriro urimo abamalayika 2

Ubwanditsi 26 Sep 2016
Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 9 )

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 9 )

Ubwanditsi 25 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2019
INKURU NYAMUKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2019

Ubwanditsi 30 Jul 2019
Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba insinga zijyana umuriro mu ruganda rw’Amazi ya Huye
Mu Mahanga

Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba insinga zijyana umuriro mu ruganda rw’Amazi ya Huye

Ubwanditsi 04 Apr 2016
Kayonza: Babiri bafashwe bagerageza guha Abapolisi ruswa
Mu Mahanga

Kayonza: Babiri bafashwe bagerageza guha Abapolisi ruswa

Ubwanditsi 27 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru