• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Niki cyihishe inyuma y’amagambo Perezida Museveni yavugiye I Kabale amaze kubonana na bagenzi be b’abakuru b’ibihugu?
Perezida Museveni aganira n'abaturage ba Kabale nyuma yo kubonana na bagenzi be i Gatuna

Niki cyihishe inyuma y’amagambo Perezida Museveni yavugiye I Kabale amaze kubonana na bagenzi be b’abakuru b’ibihugu?

Ubwanditsi 22 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, Mu Mahanga

Ku munsi w’ejo, nyuma yo guhura n’abakuru b’ibihugu mu nama ya kane irebera hamwe ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda aribo Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa Kongo  na  João Lourenço w’Angola ku mupaka w’u Rwanda na Uganda I gatuna, Perezida Museveni yageze mu mugi muto wa Kabale aganira n’abaturage mu nzira asubira Kampala.

Ibyavugiwe mu nama twabigarutseho mu nkuru zacu mbere ubu turibanda ku magambo Museveni yabwiye abaturage ba Kabale n’impamvu yayo. Perezida Museveni yavuzeko ibibazo mu Rwanda ngo byatewe n’amacakubiri ari muri FPR ndetse ko Uganda nta ruhare ibifitemo. Icyambere ni uko Uganda ikomeje kotswa igitutu kubera ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwayo mu gufasha imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda bikaba byaratumye umupaka wa Gatuna ufungwa. Uyu mupaka niwo watumaga haba ubucuruzi mu mugi wa Kabale kubera urujya n’uruza rwaba abava mu Rwanda cyangwa abava muri Uganda. Mbere yuko bambuka umupaka abacuruzi n’abashoferi b’amakamyo bahitagamo kurara Kabale kugirango bambuke mu gitondo babaruze ibicuruzwa byabo. Ibi byatumaga amafaranga aboneka kubera ubucuruzi bwahakorerwaga.

Ubu ngubu umugi wa Kabale wambaye ubusa bose bibaza impamvu umupaka udafungurwa. Perezida Museveni na NRM bababuriye igisubizo kandi barashaka amajwi. Bityo rero Museveni yagombaga kubegera akagira icyo ababwira nubwo yagaragaje ibinyoma. Uganda imaze igihe ishyigikira imitwe irwanya u Rwanda ariko noneho u Rwanda rwamuvugutiye umuti urambye kandi agomba kuwunywa nubwo agenda asunika igihe.

Buri nama u Rwanda rugaragaza ibimenyetso byuko Uganda binyuze kuri Perezida Museveni ubwe no munzego z’umutekano bashyigikiye RNC aho we ubwe yabonanye n’abayobozi bakuru ba RNC ndetse Minisitiri we Philemon Mateke akabonana n’abayobozi ba FDLR. Ntabwo Museveni yahakanye ibyo u Rwanda ruvuga ahubwo bashakisha inyito.

Nyuma yo guhabwa ukwezi na bagenzi be ko agomba guhagarika imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Uganda, Museveni yabuze icyo asobanurira abaturage ba Kabale basubijwe inyuma n’ifungwa ry’umupaka akwirakwiza ibihuha ahakana gukora nabo kandi ibimenyetso bihari. Ntabwo yagombaga guhakana pasiporo ya Mukankusi kandi iyo agenda ariyo akoresha cyangwa se ngo ahakane abarwanyi ba RUD Urunana kandi u Rwanda rumubwira amazina naho baherereye.  Aho gukemura ikibazo, Museveni yagiye gucira umugani abaturage ba Kabale ababwira ko ari ibibazo biri imbere muri FPR ashaka gukwepa uruhare rwe.

Igihe cyo gushakisha amajwi kirageze, Uganda yakozweho n’ingaruka zo gufunga Gatuna cyane ko ariyo nzira ikoreshwa mu bucuruzi haba I Burundi no mu burasirazuba bwa Kongo. Ariko by’umwihariko abaturage ba Kabale byabakozeho ku buryo bugaragara. Ntakindi Museveni yababwira usibye kwikuraho amakosa akayashyira ku Rwanda nyamara imbere ya ad hoc commission ntacyo bavuga. Museveni ushakisha amajwi nta kindi yari kubabwira.

Ikindi abaturage ba Kabale bahishwe igihe kirekire, ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda kuko itangazamakuru ryose ryigaruriwe n’ibiro bishinzwe iperereza CMI na ISO. Ariko ikigaragara ni uko bamwe bamaze kubona ukuri kuko ibirego by’u Rwanda ntibihinduka kandi Uganda ikemura bimwe kandi yari yabanje kubihakana.

Ni ugutegereza tukareba ko Uganda isenya ibirindiro by’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Uganda dore ko yahawe amazina naho bakorera.

2020-02-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Museveni yanyuranyije n’imvugo ze agaha rugari abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Uko Museveni yanyuranyije n’imvugo ze agaha rugari abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 09 Apr 2019
Ibintu bitandatu [ 6 ] bigaragaza isenyuka rya RNC na P5.

Ibintu bitandatu [ 6 ] bigaragaza isenyuka rya RNC na P5.

Ubwanditsi 30 Sep 2019
Ubucamanza bwacu burigenga- Kagame asubiza Michaëlle wavuze ku rubanza rw’abo kwa Rwigara

Ubucamanza bwacu burigenga- Kagame asubiza Michaëlle wavuze ku rubanza rw’abo kwa Rwigara

Ubwanditsi 12 Nov 2018
Amabaruwa y’urudaca hagati ya Museveni na Nkurunziza ahatse iki?

Amabaruwa y’urudaca hagati ya Museveni na Nkurunziza ahatse iki?

Ubwanditsi 12 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakuru y’indiri ya Mudacumura yatanzwe n’abasirikari ba Kayumba Nyamwasa bafashwe na FARDC 
INKURU NYAMUKURU

Amakuru y’indiri ya Mudacumura yatanzwe n’abasirikari ba Kayumba Nyamwasa bafashwe na FARDC 

Ubwanditsi 20 Sep 2019
Kirehe: Polisi yafunze abantu bakekwaho ubujura bw’inka
Mu Mahanga

Kirehe: Polisi yafunze abantu bakekwaho ubujura bw’inka

Ubwanditsi 21 Jun 2016
Zimbabwe: Ibintu byafashe indi ntera, Minisitiri w’Imari yashimuswe n’ingabo zica n’umurinzi we
Mu Mahanga

Zimbabwe: Ibintu byafashe indi ntera, Minisitiri w’Imari yashimuswe n’ingabo zica n’umurinzi we

Ubwanditsi 17 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru