• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

  • Police WFC yegukanye igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti   |   08 Mar 2026

  • Impungenge z’umutekano wacu zishingiye ku gukomeza kubaho kwa FDLR n’ingengabitekerezo yayo y’ubutagondwa   |   06 Mar 2026

  • Igisubizo cy’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yahaye DRC ku Kinya cy’Ibihano Amerika yashyize ku Rwanda kirasobanutse   |   06 Mar 2026

  • U Rwanda rwasinyanye na CAVB amasezerano yo kwakira Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo 2026   |   05 Mar 2026

  • Mu Mwaka wa 2019 u Burundi bwateguye igitero Interahamwe zagabye i Musanze   |   05 Mar 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ubutabera bwo mu Bufaransa bugiye kubyutsa urubanza rwa Sosthene Munyemana ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubutabera bwo mu Bufaransa bugiye kubyutsa urubanza rwa Sosthene Munyemana ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 28 Dec 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Uyu ni Umunyarwanda wahungiye mu Bufaransa kuva muri Nzeri 1994, akaba ari umuganga mu bitaro by’ahitwa ”Villeneuve-Sur-Lot”, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Bufaransa.

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho kuba ari mu bayoboye ubwicanyi mu Mujyi wa Butare, dore ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi Dogiteri Sosthene Munyemana yari umuganga mu bitaro bya Kaminuza bya Butare. Ni umwe mu”bacurabwenge” bashyize umukono ku nyandiko ishyigikira ibikorwa bya guverinoma ya Yohani Kambanda, ubwo yari irimbanyije mu gutsembatsemba Abatutsi.

Inkiko gacaca mu Rwanda zamuburanishije adahari, ndetse zimukatira gufungwa burundu, ubutabera bw’u Bufaransa bukaba buvuga ko bugiye kubyutsa iyi dosiye imaze imyaka yarazinzitswe.

Mu mwaka w’2010 yigeze gutabwa muri yombi, aza kurekurwa amaze guhatwa ibibazo mu bushinjacyaha bwo mu mujyi wa Bordeaux, ndetse ategekwa kutarenga imbibi z’uBufaransa, kugeza igihe urubanza rwe ruzashyirwaho akadomo.

Alain Gauthier uyobora Impuzamashyirahamwe aharanira ubutabera n’inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, CPCR, yabwiye itangazamakuru ko n’ubwo urubanza rwa Dogiteri Munyemana rwatinze, ariko bishimishije kuba ubutabera bwo mu Bufaransa bushyize bukiyemeza gutangira kuburanisha uyu ruharwa.

Itariki y’urubanza rwa Dogiteri Munyemana ntiratangazwa, uretse ko hari amakuru avuga ko rushobora gutangira tariki 15 Kamena umwaka utaha wa 2022. Icyifuzo cya Leta y’u Rwanda cy’uko yakoherezwa kuburanira aho yakoreye ibyaha cyakomeje kudahabwa agaciro, ariko noneho gishobora gusuzumwa, bigenze neza impeshyi y’umwaka utaha akazayirira mu Rwanda.

Sosthene Munyemana w’imyaka 63 y’amavuko, akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo. Yari asanzwe azwiho ubuhezanguni n’ingengabitekerezo ya “giparmehutu”, akabigaragariza mu kwanga Umututsi aho ava akagera.

Uru ruzaba rubaye urubanza rwa 4 rw’abaregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruburanishirijwe mu Bufaransa. Muri uku kwezi urukiko rw’i Paris rwahanishije Claude Muhayimana igifungo cy’imyaka 14 amaze guhamwa n’ibyaha bya jenoside yakoreye ku Kibuye ari naho akomoka.

Hari kandi Capt Pascal Simbikangwa wahanishijwe gufungwa imyaka 25, abandi bahoze ari ba burugumesitiri bahanishwa gufungwa burundu.

2021-12-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame  yatangije  Inama y’Igihugu y’Umushyikirano avuga aho ubuzima bw’Igihugu buhagaze

Perezida Kagame  yatangije  Inama y’Igihugu y’Umushyikirano avuga aho ubuzima bw’Igihugu buhagaze

Ubwanditsi 18 Dec 2017
Ingabire Victoire Ajye Yibuka Ko Yafunzwe N’ibimenyetso Byavuye Mu Buholandi, Naho Isano N’abajenosideri, Akabaye Icwende Ntikoga Ngo Gashiremo Umunuko

Ingabire Victoire Ajye Yibuka Ko Yafunzwe N’ibimenyetso Byavuye Mu Buholandi, Naho Isano N’abajenosideri, Akabaye Icwende Ntikoga Ngo Gashiremo Umunuko

Ubwanditsi 04 Jun 2021
Tom Ndahiro asanga Ingabire aberewe no kuba muri gereza

Tom Ndahiro asanga Ingabire aberewe no kuba muri gereza

Ubwanditsi 15 May 2019
Ukuri : Kizito Mihigo yatawe muri yombi ashaka “kujya mu mitwe y’iterabwoba” ikorera I Burundi

Ukuri : Kizito Mihigo yatawe muri yombi ashaka “kujya mu mitwe y’iterabwoba” ikorera I Burundi

Ubwanditsi 14 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC
Amakuru

Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC

Ubwanditsi 30 May 2025
Abantu baricwa mu Burundi, bapfira mu maboko y’abasirikare, abapolisi n’Imbonerakure- Claver Mbonimpa
INKURU NYAMUKURU

Abantu baricwa mu Burundi, bapfira mu maboko y’abasirikare, abapolisi n’Imbonerakure- Claver Mbonimpa

Ubwanditsi 07 Feb 2018
Rwanda Motors
KWAMAMAZA

Rwanda Motors

Ubwanditsi 13 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru