• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n’Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi

Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n’Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi

Ubwanditsi 07 Aug 2024 Amakuru, IKORANABUHANGA, Mu Rwanda, POLITIKI

U Rwanda rukunze kuza mu myanya ya mbere muri Afurika mu korohereza abashoramari nk’uko raporo zinyuranye zibigaragaza. Gusa kuba rufite umutekano nayo ni indi ngingo ikomeye ituma abantu badaseta ibirenge mu kurushoramo imari.

Bamwe mu bashoye imari mu mishinga migari y’inyubako zirimo n’iz’imiturirwa mu Mujyi wa Kigali bashimangira ko icyizere bagirirwa n’Ubuyobozi bw’Igihugu ndetse n’umutekano biri mu bituma inyubako nini kandi ziyubashye zikomeza kwiyongera.

Ni mu gihe abikorera bo bavuga ko ubwiyongere bw’inyubako butuma babasha gucuruza ibikoresho by’ubwubatsi ku bwinshi.

Ibice hafi ya byose mu Mujyi wa Kigali muri iyi minsi birazamukamo inzu z’amagorofa ziganjemo izagenewe kuzakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi bw’ingeri zinyuranye.

Umuyobozi wa Group Duval Great Lakes yashoye imari mu nyubako ya Inzovu Mall iherereye ku Kimihurura, Vicky Murabukirwa, ashimangira ko guhitimo gukora umushinga nk’uyu uremereye ari icyizere bafitiwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Inzovu Mall ni urugero rw’umwe mu mishinga y’ubwubatsi ikomeye muri iyi minsi mu Mujyi wa Kigali.

Gusa siwo gusa kuko nk’i Remera hafi ya Stade Amahoro harimo gushyirwa inyubako z’uruhurirane zizifashishwa n’abazaza bari mu bikorwa bifitanye isano n’imikino birimo amahoteli n’ibindi bikubiye mu mushinga wiswe Zaria Court.

Rwagati mu Mujyi hafi y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali kandi harimo kuzamuka inzu 2 zibangikanye za Equity Bank zizaba zifite amagorofa 25.

Ni nako umurambi w’ahazwi nko kuri Plateau, myinshi mu miturirwa yamaze kubakwa ikaba itegereje gutahwa ku mugaragaro no gukorerwamo, ibi ariko byanahinduye isura yaho ugereranije n’uko hari hameze mu myaka yo hambere.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya ashimangira ko ubwiyongere bw’imiturirwa muri uyu Mujyi atari uguhindura isura yawo gusa, ko ahubwo ari n’ikimenyetso cy’uko abikorera n’abashoramari bishimiye u Rwanda.

Hari imiturirwa myinshi igitangira kubakwa, indi iracyazamurwa aho nk’igiye kubakwa ahahoze Inzu Ndangamuco y’u Rwanda n’Ubufaransa mu Kiyovu naho hagiye gushyirwa inzu izaba yubatswe mu buryo budasanzwe.

Kwaguka k’Umujyi wa Kigali, kuvugurura imyubakire no gusirimuka kwawo muri rusange abikorera babibonamo andi mahirwe akomeye yo kongera ingano y’ibyo bacuruza bikenerwa muri bene iyo mishinga birimo n’ibikoresho by’ubwubatsi cyane ko byinshi bitavanwa mu mahanga.

2024-08-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Komisiyo y’Amatora yamaganye abiyita abakandida basaba inkunga abaturage

Komisiyo y’Amatora yamaganye abiyita abakandida basaba inkunga abaturage

Ubwanditsi 17 Apr 2017
Addis Ababa : Perezida Kagame yagejeje raporo ku bakuru bibihugu

Addis Ababa : Perezida Kagame yagejeje raporo ku bakuru bibihugu

Ubwanditsi 30 Jan 2017
Amanota y’abatsinze ibizamini bya leta mu mashuri abanza n’icyiciro rusange  aratangazwa kuri uyu wa Kabiri

Amanota y’abatsinze ibizamini bya leta mu mashuri abanza n’icyiciro rusange aratangazwa kuri uyu wa Kabiri

Ubwanditsi 08 Jan 2018
Amakipe 4 y’u Rwanda, 2 mu bagabo n’andi 2 mu bagore yerekeje i Mombasa gukina imikino ya Beach-Volleyball

Amakipe 4 y’u Rwanda, 2 mu bagabo n’andi 2 mu bagore yerekeje i Mombasa gukina imikino ya Beach-Volleyball

Ubwanditsi 19 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Perezida Yoweri Museveni Yarusimbutse Imwe Mu Modoka Ze Irangizwa
POLITIKI

Uganda: Perezida Yoweri Museveni Yarusimbutse Imwe Mu Modoka Ze Irangizwa

Ubwanditsi 14 Aug 2018
Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994
Amakuru

Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994

Ubwanditsi 03 Jun 2025
Burundi: Abaturage babujijwe kumva radiyo zo mu Rwanda
ITOHOZA

Burundi: Abaturage babujijwe kumva radiyo zo mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru