• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Miliyoni 32,6$ zigiye gushorwa mu mushinga wo kuzamura ubuhinzi mu Rwanda

Miliyoni 32,6$ zigiye gushorwa mu mushinga wo kuzamura ubuhinzi mu Rwanda

Ubwanditsi 02 Mar 2018 UBUKUNGU

Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), kibinyujije mu mushinga w’ubuhinzi ‘Hinga Weze’ ugamije guteza imbere ubuhinzi buciriritse, kigiye gushora miliyoni 32,6 z’amadolari ya Amerika mu mishinga igamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, kuwushyakira amasoko no kuzahura imirire cyane cyane ku bana n’abagore mu Rwanda.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) mu myaka itanu.

Mu kiganiro ubuyobozi bw’umushinga CNFA ufite inshingano zo gukurikirana Ishyirwa mu bikorwa ‘Hinga Weze’ uterwa inkunga na USAID hamwe na Feed The Future, bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 1 Werurwe 2018, bwatangaje ko imyiteguro yatangiye muri Kamena 2017.

Umuyobozi w’umushinga ‘Hinga Weze’, Daniel Gies yagize ati “Hinga Weze’ ni umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi, kuzamura umusaruro wabwo, kuwugeze ku masoko no kuzamura imirire mu turere 10 tw’u Rwanda, uzashyirwamo miliyoni 32,6 z’amadolari.”

Yakomeje asobanura ko ugiye gufasha abahinzi basaga ibihumbi 560 mu bikorwa bitandukanye by’ubuhinzi birimo kwifashisha ikoranabuhanga mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, gutanga imbuto z’ibishyimbo, ibigori n’ibindi, kuzitubura, gutanga inyongeramusaruro, guca amaterasi, kubafasha kubona inkunga n’ibindi bigamije kongera umusaruro mu myaka itanu.

Umuyobozi Mukuru wa CNFA, Sylvain Roy, yavuze ko ibindi uyu mushinga uzibandaho birimo kongera ubwiza bw’umusaruro ukomoka ku buhinzi, guha amahirwe abagore n’urubyiruko, konoza imikoreshereze y’inyongeramusaruro n’ibindi.

Uyu mushinga uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu cyumweru gitaha, usozwe muri Kamena 2022, umaze gufasha abahinzi baciriritse basaga ibihumbi 700 bo mu turere twa Gatsibo, Kayonza, Bugesera, Ngoma, Nyabihu, Rutsiro, Ngororero, Nyamasheke, Karongi na Nyamagabe.

Uretse ibyo, binategenijwe ko uzafasha mu buryo bwihuse kuvugurura no gucunga neza ubutaka busanga Hegitari ibihumbi 268, abantu ibihumbi 535 bazajya basobanurirwa ku ngaruka z’ihindagurika ry’ibihe n’uko bazirinda n’ibindi.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, muri 2015 yavuze ko bimwe mu byakozwe mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi byatumye agaciro kabyo kava kuri miliyari 1,084 Frw mu mwaka wa 2010 kagera kuri miliyari 1,785 Frw muri 2015, ni ukuvuga inyongera ya 65%.

Bimwe mu byatumye ako gaciro kiyongera ni ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzi. Uretse kwegereza ifumbire abaturage, kurwanya isuri, guhuza ubutaka n’ibindi, ubu hagezweho kuhira imyaka mu murima hifashishijwe imashini zabugenewe.

U Rwanda rufite ubuso bwa hegitari zisaga miliyoni n’ibihumbi 400 zishobora guhingwaho, hitezwe ko 50 % by’ubwo butaka muri 2020 buzaba buhingwa mu buryo bugezweho.

2018-03-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame asanga ubwiyongere bw’abanyafurika budakwiriye gufatwa nk’ikibazo

Perezida Kagame asanga ubwiyongere bw’abanyafurika budakwiriye gufatwa nk’ikibazo

Ubwanditsi 09 Dec 2018
Guverinoma y’u Rwanda irashimira abakinnyi n’abafana b’amasiganwa y’Isi y’Amagare 2025 ari kubera i Kigali bwambere ku mugabane wa Afurika

Guverinoma y’u Rwanda irashimira abakinnyi n’abafana b’amasiganwa y’Isi y’Amagare 2025 ari kubera i Kigali bwambere ku mugabane wa Afurika

Ubwanditsi 24 Sep 2025
Banki ya Kigali yabaye iya mbere mu Rwanda yageze ku rutonde rwa 100 zikomeye muri Afurika

Banki ya Kigali yabaye iya mbere mu Rwanda yageze ku rutonde rwa 100 zikomeye muri Afurika

Ubwanditsi 08 Nov 2019
RwandAir yaje mu bigo 10 by’indege byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018

RwandAir yaje mu bigo 10 by’indege byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018

Ubwanditsi 26 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye
POLITIKI

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Ubwanditsi 20 Sep 2017
Ibyishimo byasaze Iradukunda na Ngayabahunga begukanye miliyoni 20 Frw muri Airtel Yora Kashi (Amafoto)
IKORANABUHANGA

Ibyishimo byasaze Iradukunda na Ngayabahunga begukanye miliyoni 20 Frw muri Airtel Yora Kashi (Amafoto)

Ubwanditsi 22 Dec 2018
Suwede: Haravugwa guteranira inama yo guhungabanya umutekano w’U Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Suwede: Haravugwa guteranira inama yo guhungabanya umutekano w’U Rwanda

Ubwanditsi 08 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru