• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»BPR Atlas Mara yafunguye Ishami ry’Icyicaro gikuru i Kigali ryihariye kuri serivisi z’ikoranabuhanga

BPR Atlas Mara yafunguye Ishami ry’Icyicaro gikuru i Kigali ryihariye kuri serivisi z’ikoranabuhanga

Ubwanditsi 06 Mar 2020 UBUKUNGU

Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Atlas Mara) yafunguye ku mugaragaro Ishami rishya mu Mujyi wa Kigali rikaba n’icyicaro gikuru rifite umwihariko kuri serivisi zifashisha ikoranabuhanga aho abakiliya bashyiriweho uburyo zimwe bazazibona bifashishije iPad.

Iri shami riherereye mu nyubako nshya BPR Atlas Mara iheruka kuzuza muri Kigali, ryafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 5 Werurwe 2020, risimbura iryari mu nyubako ishaje iherereye ruguru ya Hôtel des Mille Collines.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Atlas Mara, Maurice K. Toroitich, yashimiye abifatanyije na banki mu birori byo gufungura ishami rishya, anashimangira ko ibyo banki ikora byose biri mu nyungu z’abaturage.

Yavuze ko ishami rishya rifite umwihariko wo gutanga serivisi z’imari mu buryo bugezweho ku buryo abakiliya bazaryifashisha mu gufungura konti, kureba amafaranga aziriho na raporo y’ibyazikoreweho, kohereza amafaranga n’ibindi.

Ati “Ishami tuberetse uyu munsi ni rishya ry’icyicaro gikuru dufite muri iyi nyubako yacu nshya. Niryo rikuru kandi rigezweho kuko nk’uko twabyerekanye ntidufite gusa aho abakiliya bakirira amafaranga ahubwo hari n’ahatangirwa serivisi z’imari mu buryo bugezweho.”

Muri iri shami rishya, BPR Atlas Mara yateganyije igice abakiliya bashaka gukoresha serivisi z’imari bifashishije ikoranabuhanga ariko badafite internet basangaho iPad bakazikoresha, bakaba bakitabaza abakozi ba banki mu gihe bakeneye ubufasha bwisumbuyeho.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi muri Banki y’Abaturage, Prof Njuguna Ndung’u, yavuze ko gufungura ishami rishya ari ikimenyetso gitanga icyizere ko banki izakomeza gutanga serivisi z’imari mu gihe kirambye.

Uretse serivisi abakiliya bashobora kubona bakoresheje BPR Mobile Banking cyangwa ku mashami y’iki kigo cy’imari ari hirya no hino mu gihugu, kinafite abagihagarariye basaga 310 bashobora gufasha abakiliya kubona serivisi z’imari bitabagoye.

Kugeza ubu BPR Atlas Mara ikorera mu gihugu cyose aho ifite amashami 186. Mu 2018 yagaragazaga ko yabonye inyungu ingana na miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BPR n’abakiliya bafungura ku mugaragaro ishami rishya

BPR Atlas Mara yafunguye Ishami ry’Icyicaro gikuru i Kigali ryihariye kuri serivisi z’ikoranabuhanga

Abakiliya bazajya bifashisha iPad mu kubona serivisi z’ikoranabunga

Umuyobozi ushinzwe Amashami n’ubucuruzi, Mugisha Shema Xavier

Umuyobozi Mukuru wa BPR, Maurice K. Toroitich, yavuze ko iyi banki ikomeje gukoresha ikoranabuhanga mu guha serivisi nziza abakiliya bayo

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi, Prof. Njuguna Ndung’u

Abakiliya basobanurirwa serivisi z’ikoranabuhanga za BPR

Rwiyemezamirimo Sina Gérard mu bitabiriye ibi birori

Abakiliya batekerejweho muri serivisi nshya bazajya bahabwa zinyuze mu ikoranabuhanga

Abagize inama y’ubutegetsi ya BPR bari bitabiriye ibirori byo gufungura ishami rishya

Abakiliya ba BPR batandukanye bitabiriye ibi birori
Src: IGIHE

2020-03-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 7.7% mu gihembwe cya gatatu cya 2018

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 7.7% mu gihembwe cya gatatu cya 2018

Ubwanditsi 13 Dec 2018
U Bwongereza : Perezida Kagame yahuye n’Igikomangoma Harry mu nama ya Commonwealth

U Bwongereza : Perezida Kagame yahuye n’Igikomangoma Harry mu nama ya Commonwealth

Ubwanditsi 17 Apr 2018
BRD imaze kugaruza miliyari 10 muri 70 Frw yishyuza abarihiwe na leta muri Kaminuza

BRD imaze kugaruza miliyari 10 muri 70 Frw yishyuza abarihiwe na leta muri Kaminuza

Ubwanditsi 18 Jul 2019
IMF yemereye u Rwanda inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 22 Frw

IMF yemereye u Rwanda inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 22 Frw

Ubwanditsi 17 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore bimwe mu bimenyetso simusiga bigaragaza umuhungu wakunze, n’utangira kubyibonaho uzamenye ko uri mu rukundo
HIRYA NO HINO

Dore bimwe mu bimenyetso simusiga bigaragaza umuhungu wakunze, n’utangira kubyibonaho uzamenye ko uri mu rukundo

Ubwanditsi 28 Feb 2017
Kiliziya Gatolika yongeye gusabira imbabazi abapadiri bagize uruhare muri Jenoside
Mu Rwanda

Kiliziya Gatolika yongeye gusabira imbabazi abapadiri bagize uruhare muri Jenoside

Ubwanditsi 07 Oct 2017
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
Uncategorized

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 02 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru