• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Dr Donald Kaberuka yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund

Dr Donald Kaberuka yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund

Ubwanditsi 04 May 2019 UBUKUNGU

Ikigega Mpuzamahanga kigenewe kurwanya Sida, Igituntu na Malaria, kuri uyu wa Gatanu cyatangaje ko Inama y’Ubutegetsi yacyo yatoranyije Dr Donald Kaberuka nk’umuyobozi wayo aho yungirijwe na Roslyn Morauta.

Dr. Kaberuka wahawe izi nshingano afite urwego ruhanitse mu buyobozi kuko uretse kuba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda (1997- 2005), yanabaye Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, hagati ya 2005 na 2015.

Mu ijambo rye yemera izi nshingano, Dr Kaberuka yavuze ko Global Fund ari ubufatanye budasanzwe bwatanze impinduka mu mibereho y’ikiremwamuntu mu myaka isaga 20 ishize.

Yakomeje ati “Ubu ni cyo gihe cyo guhangana n’imbogamizi zigenda zivuka no gusigasira ibyagezweho. Nizeye gukorana n’inama y’ubutegetsi hamwe n’abakozi hagamijwe kugera ku yindi ntera. Gushyira iherezo kuri ibyo byorezo bitatu ni urugamba rudutegereje kandi Global Fund yerekanye ko bishoboka.”

Dr. Kaberuka na Lady Roslyn batoranyijwe n’inama y’ubutegetsi nyuma y’amezi atandatu hashakishwa abantu b’inararibonye bashingwa kuyobora iki kigega.

Gutoranya aba bayobozi byagizwemo uruhare n’akanama kashinzwe uyu murimo ku bufatanye n’inama y’ubutegetsi, bemeranya ku mazina ya Dr Kaberuka na Roslyn ku wa 2 Gicurasi 2019.

Biteganyijwe ko manda yabo y’imyaka ibiri izatangira ku wa 16 Gicurasi 2019 ubwo hazaba hasozwa inama y’Inama y’Ubutegetsi ya 41. Bazasimbura Aida Kurtovic na John Simon bari muri izo nshingano nk’umuyobozi n’umuyobozi wungirije guhera mu 2017.

Uretse ubushobozi Dr Kaberuka yanagaragaje mu Rwanda, ku rwego rwa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yashoboye kuyifasha kuzamura imari ishingiro iva kuri miliyari $30 zigera kuri miliyari $100.

Ubu ni umwe mu bagishwanama b’ibigo bikomeye nka Rockefeller Foundation, Mo Ibrahim Foundation na Center for Global Development.

Mu mirimo Kaberuka yitezweho kurangaza imbere, harimo ko mu 2019 Global Fund yifuza gukusanya nibura miliyari $14 zizifashishwa mu gutabara ubuzima bw’abaturage miliyoni 16, hagamijwe kugabanya umubare w’abahitanwa n’indwara ya Sida, Igituntu na Malaria nibura ho kimwe cya kabiri no kubaka inzego z’ubuvuzi zihamye kugera mu 2023.

Biteganyijwe ko u Bufaransa aribwo buzakira inama yo gukusanya ubu bushobozi, izabera mu mujyi wa Lyon ku wa 10 Ukwakira 2019.

Kuva mu 2003 Global Fund ni umuterankunga wa Leta y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima birimo ibyo kurwanya SIDA, Malariya n’Igituntu.

Mu 2015, Ikigega Global Fund cyagabanyije inkunga cyahaga bimwe mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika kuko ngo cyasubiyemo uburyo bw’imitangire yazo.

By’umwihariko ku Rwanda, Global Fund yafashe icyemezo cyo kugabanya amafaranga yatangaga mu kurwanya icyorezo cya Sida ho 42%, imwe mu mpamvu ikaba ari uko mu myaka icumi Sida yagabanutse ikagera kuri 3% kandi hakaba nta bimenyetso byo kwiyongera bihari.

Global Fund ikorera mu bihugu 100 byo ku Isi.

Src : IGIHE

2019-05-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RRA yakomye mu nkokora abakoresha banyereza imisoro ku byo bagenera abakozi

RRA yakomye mu nkokora abakoresha banyereza imisoro ku byo bagenera abakozi

Ubwanditsi 23 May 2018
MINICOM iraburira Abacuruzi bazamura ibiciro by’ibicuruzwa, bitwaje icyorezo cya Coronavirus

MINICOM iraburira Abacuruzi bazamura ibiciro by’ibicuruzwa, bitwaje icyorezo cya Coronavirus

Ubwanditsi 17 Mar 2020
I&M Bank yungutse miliyari 6.5 Frw mu 2017

I&M Bank yungutse miliyari 6.5 Frw mu 2017

Ubwanditsi 16 Mar 2018
Uko ubukungu bw’u Rwanda buzaba buhagaze mu 2050

Uko ubukungu bw’u Rwanda buzaba buhagaze mu 2050

Ubwanditsi 23 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikinyoma cya Major Michel Mupende na Uganda ku urupfu rwa Gen.F. Rwigyema, Major Peter Bayingana na C.Bunyenyezi
INKURU NYAMUKURU

Ikinyoma cya Major Michel Mupende na Uganda ku urupfu rwa Gen.F. Rwigyema, Major Peter Bayingana na C.Bunyenyezi

Ubwanditsi 03 Oct 2019
Uruganda rw’abo kwa Rwigara rwinjijwe mu rubanza RRA iregamo abanyamigabane kuruhombya
Mu Rwanda

Uruganda rw’abo kwa Rwigara rwinjijwe mu rubanza RRA iregamo abanyamigabane kuruhombya

Ubwanditsi 26 Sep 2018
Kanyankole Alex wahoze ayobora Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), yahakanye icyaha cyo kwaka ruswa n’indonke ndetse n’itonesha mu gutanga inguzanyo
ITOHOZA

Kanyankole Alex wahoze ayobora Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), yahakanye icyaha cyo kwaka ruswa n’indonke ndetse n’itonesha mu gutanga inguzanyo

Ubwanditsi 18 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru