• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Perezida Kagame yavuze ko ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Burusiya butanga icyizere

Perezida Kagame yavuze ko ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Burusiya butanga icyizere

Ubwanditsi 25 Oct 2019 UBUKUNGU

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubucuruzi hagati y’umugabane wa Afurika n’igihugu cy’u Burusiya butanga icyizere cyo kubyara umusaruro ugaragara mu myaka iri imbere.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane ku munsi wa kabiri w’inama ya mbere ihuza u Burusiya n’abayobozi b’ibihugu 54 bigize umugabane wa Afurika, higwa uburyo ubufatanye bwakomeza gutezwa imbere mu ngeri zitandukanye.

Muri iyi nama yari imaze iminsi ibiri ibera mu mujyi wa Sochi mu Burusiya, Perezida Kagame yagejeje ku bayitabiriye ijambo, ashima umubano w’u Burusiya na Afurika umaze igihe, by’umwihariko uwo u Rwanda rumaze igihe rufitanye n’icyo gihugu.

Perezida Kagame yavuze iyo nama ari umwanya mwiza by’umwihariko kuri “Afurika igeze ahantu hashimishije haba mu bijyanye n’ubucuruzi n’ikoranabuhanga.”

Yagize ati “Amasezerano nyafurika ashyiraho isoko rusange ari hafi kuba aya mbere ku isi ahurije hamwe abantu benshi, akazashyiraho amahirwe ku masosiyete ya Afurika n’abashoramari bacu ndetse n’abafatanyabikorwa hirya no hino ku isi, n’u Burusiya burimo.”

Perezida Kagame yavuze ko ari amahirwe ku Burusiya na Afurika kwagura ubufatanye n’umubano mu ngeri zirimo itumanaho mu ikoranabuhanga, ubushakashatsi mu bya siyansi n’ingufu aho u Burusiya buzwiho ubuhanga budasanzwe.

Yavuze ko ubucuruzi bw’umugabane wa Afurika n’u Burusiya akurikije uko buhagaze, bitanga icyizere cyo gutera imbere kurushaho mu minsi iri imbere.

Ati “Ubucuruzi buri hagati y’u Burusiya na Afurika bufite amahirwe yo gutera imbere mu myaka iri imbere. Mu kubuteza imbere, twiteze guhura kenshi hagati y’abashoramari bacu ku mpande zombi n’ibindi bigo. Ku ruhande rwacu, ni iby’ingenzi gukomeza kugira imiyoborere myiza iha abantu bose amahirwe angana.”

Inama ihuza Afurika n’u Burusiya yafunguwe na Perezida Vladimir Putin, ikaba igamije guteza imbere umubano n’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya.

Putin yabwiye abayobozi bitabiriye iyo nama ko yifuza gukuba kabiri ubucuruzi u Burusiya bwakoreraga muri Afurika.

France 24 ivuga ko ubucuruzi hagati y’u Burusiya na Afurika bwikubye kabiri mu myaka itanu ishize bukagera kuri miliyari zisaga 20 z’amadolari.

U Burusiya ni igihugu cyagize uruhare runini muri Afurika mu gihe cy’intambara y’ubutita aho cyashyigikiye imitwe myinshi yaharaniraga ubwigenge.

Uwo mubano wagabanyije umurego mu 1991 na nyuma yaho ubwo icyitwaga Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti cyasenyukaga.

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Putin yavuze ko icyifuzo cye ari uko u Burusiya bugirana umubano mwiza na Afurika ushingiye ku bwubahane, bitandukanye n’ibihugu by’i Burayi ashinja gukoresha igitugu n’iterabwoba kuri Afurika.

Putin yavuze ko kuri ubu u Burusiya bufitanye umubano mu bya gisirikare n’ibihugu bisaga 30 bya Afurika.

Perezida Kagame hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika mu nama yahuje Afurika n’u Burusiya

Ibihugu 54 bya Afurika byose byari bihagarariwe mu nama yabihuje n’u Burusiya

2019-10-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hehe no gutegereza iminsi ngo ubikuze sheki y’indi banki

Hehe no gutegereza iminsi ngo ubikuze sheki y’indi banki

Ubwanditsi 18 Mar 2018
Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo cyo guteza imbere ubukerarugendo

Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo cyo guteza imbere ubukerarugendo

Ubwanditsi 06 Nov 2017
BK Group Plc yatangije ikigo cy’imari cya “BK Capital”

BK Group Plc yatangije ikigo cy’imari cya “BK Capital”

Ubwanditsi 15 Mar 2019
Ubukungu bw’u Rwanda buziyongeraho 7,2% muri uyu mwaka – IMF

Ubukungu bw’u Rwanda buziyongeraho 7,2% muri uyu mwaka – IMF

Ubwanditsi 02 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr Sila Cehreli, impuguke mu by’amateka  akaba n’umushakashatsi muri Kamunuza ya Marmara, muri Turikiya, aragaragaza ko abiyita abahanga nka Judi  Rever, amateka azabagayira ubuswa n’ubugome mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Ubwanditsi 28 Dec 2020
Amatora 2017: Diane Rwigara atanga amafaranga, Mwenedata we azi ko atazatsinda
ITOHOZA

Amatora 2017: Diane Rwigara atanga amafaranga, Mwenedata we azi ko atazatsinda

Ubwanditsi 23 May 2017
Zari yaba ari mu munyenga w’urukundo n’umunyamakuru yasimbuje Diamond?
Mu Mahanga

Zari yaba ari mu munyenga w’urukundo n’umunyamakuru yasimbuje Diamond?

Ubwanditsi 25 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru