• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Banki y’isi yahaye u Rwanda miliyoni 125 $ yo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi
Min. w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete ndetse na Yasser El-Gammal wa Banki y’Isi basinya amasezerano.

Banki y’isi yahaye u Rwanda miliyoni 125 $ yo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi

Ubwanditsi 04 Dec 2017 UBUKUNGU

Kuri uyu wa mbere Guverinoma y’u Rwanda yasinye igice cya mbere cy’amasezerano y’inguzanyo ya Banki y’Isi ingana na miliyoni 125 z’amadorali ya Amerika yo kongera amashanyarazi. Ni inguzanyo izatangwa mu byiciro, muri rusange ikaba ingana na miliyoni 325 z’amadorali.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete na Yasser El-Gammal uyobora ishami rya Banki y’isi mu Rwanda, akaba aje gufasha mu ishyirwa mu biryo rya gahunda ya leta yo kugeza ku Banyarwanda amashanyarazi ku kigero cya 100% mu myaka irindwi iri imbere (2017-2024)..

Iyi nguzanyo ya miliyoni 325 z’amadorali ya America ahwanye na miliyari 271 z’amafaranga y’u Rwanda akaba azatangwa mu byiciro bitatu bitandukanye mu myaka itatu.

Kuri uyu wa mbere, impande zombi zikaba zasinye igice cya mbere cy’iyi nguzanyo gihwanye na miliyoni 125 z’amadorali y’america. Ibindi bice bisigaye bizatangwa mu mwaka utaha ndetse no mu 2020.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yavuze ko iyi nguzanyo izafasha u Rwanda kugera ku kerekezo rufite mu bijyanye n’ingufu cyo gutanga amashanyarazi ku bantu bose, ahendutse, adacikagurika kandi mu buryo burambye.

Yavuze ko nyuma y’isinywa ry’aya masezerano u Rwanda ruhita rutangira kuyakoresha kandi ngo ni amafaranga ahendukiye u Rwanda.

Yagize ati “Ni amafaranga ahendutse cyane kuko ni amafaranga ari ku kiguzi cya 0,75%, kandi amafaranga yishyurwa mu myaka 38, hariho igihe kitishyurwa cy’imyaka itandatu.”

Min. Amb. Claver Gatete ahererekanya amasezerano n'umuyobozi wa Banki y'isi mu Rwanda.

Min. Amb. Claver Gatete ahererekanya amasezerano n’umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda.

Iyi nkuzanyo ije yiyongera ku zindi nkunga zitandukanye Banki y’Isi iteragamo u Rwanda mu bijyanye n’ingufu. Ubu hari imishingana y’ingufu ihwanye na miliyoni 386,7 z’amadolari ya america iyi Banki yateyemo inkunga u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ingufu Germaine KAMAYIRESE yavuze ko iyi nkunga ari umusanzu ukomeye wo gufasha Leta kugeza ku Banyarwanda bose amashanyarazi mu myaka irindwi iri imbere.

Yavuze ko izafasha mu kugabanya ikiguzi cya Serivise z’umuriro w’amashanyarazi, kandi bitume umuriro w’amashanyarazi uhenduka ku baguzi b’umuriro binjiza amafaranga make.

Ubu ingo zimaze kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda zigera kuri 41,5%, harimo 11,5% bafite ukomoka ku mirasire y’izuba, ndetse na 30% bawufatira ku mirongo migari y’igihugu.

2017-12-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwiteze amasezerano ya miliyoni $700 azasinyirwa muri CHOGM

U Rwanda rwiteze amasezerano ya miliyoni $700 azasinyirwa muri CHOGM

Ubwanditsi 13 Mar 2020
Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 11 Frw zo kurufasha guhangana na COVID-19

Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 11 Frw zo kurufasha guhangana na COVID-19

Ubwanditsi 08 Apr 2020
Ishusho y’ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga mu gihembwe cya kabiri cya 2019

Ishusho y’ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga mu gihembwe cya kabiri cya 2019

Ubwanditsi 30 Sep 2019
U Rwanda rwemeye gutanga miliyoni $2.5 muri miliyari $14 zizakoreshwa na Global Fund

U Rwanda rwemeye gutanga miliyoni $2.5 muri miliyari $14 zizakoreshwa na Global Fund

Ubwanditsi 11 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi
Amakuru

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Ubwanditsi 01 Jun 2023
Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026
Amakuru

Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026

RUSHYASHYA 08 Sep 2026
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Omar Guelleh wa Djibout
Mu Mahanga

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Omar Guelleh wa Djibout

Ubwanditsi 08 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru