• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto: Kepler VC yatsinze REG VC, Police WVC itsinda APR WVC begukana igikombe cy’Intwari 2025

Amafoto: Kepler VC yatsinze REG VC, Police WVC itsinda APR WVC begukana igikombe cy’Intwari 2025

Editorial 03 Feb 2025 Amakuru, IMIKINO

Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2025, muri Petit Stade nibo hasojwe irushanwa ry’intwari muri Volleyball, igikombe cyegukanywe n’ikipe ya Kepler VC mu bagabo na Police WVC mu bagore.

Ni irushanwa ritegurwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB).

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 16 mu byiciro byombo, mu Bagabo n’abagore ryari ryatangiye ku wa Gatanu w’icyumweru cyaraye gisojwe.

Umukino wabanje kuba, Mu bagore ikipe ya Kepler WVC yatsinze RRA WVC amaseti 3-1 (21-25, 25-18-25, 19-25), mu gihe mu bagabo Police VC yatsinze APR VC amaseti 3-0 (21-25, 18-25, 23-25).

Nyuma y’iyi mikino yombi niyo hakinwe ikikino ya nyuma mu byiciro byombi, ni imikino nayo yabereye muri Petit Stade.

Mu Bagore, ikipe ya APR WVC niyo yatangiye neza muri uyu mukino yegukana iseti ya mbere ku manota 25-16, Iya kabiri yegukanywe na Police WVC ku manota 25-19, iya gatatu itwarwa na APR WVC itsinze 25-23, iya kane iba iya Police WVC kuri 26-24, mu gihe iya nyuma yatwawe na Police WVC itsinze 15-10, ihita inatwara Igikombe.

Umukino wa nyuma mu Bagabo  ni uwahuje Kepler VC na REG VC zageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezerera APR VC na Police VC.

Kepler yatangiye neza muri uyu mukino yatsinze amaseti abiri ya mbere ku manota 25-17 na 25-23. Iya gatatu yegukanywe na REG VC ku manota 25-23.

Iseti ya kane yari ikomeye kuri uyu munsi, yegukanywe na Kepler VC imaze gutsinda REG VC amanota 36-34, ihita inegukana Igikombe cy’Intwari cya 2025.

Hasozwa iyi imikino, abayobozi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye iyi mikino, harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Nkusi Deo n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu François Régis.

Amakipe yose yamaze gukina iri rushanwa agomba guhita atangira kwitegura umunsi wa 10 ndetse n’uwa 9 wa Shampiyona ya Volleyball iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.

2025-02-03
Editorial

IZINDI NKURU

Abadiplomate ba Tshisekedi bakomeje gufatirwa muri magendu y’ibiyobyabwenge

Abadiplomate ba Tshisekedi bakomeje gufatirwa muri magendu y’ibiyobyabwenge

Editorial 21 Jul 2025
Inkoramutima za Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni zikomeje kuvugwa mu buriganya na ruswa biteye ubwoba, abaturage bicira isazi mu jisho

Inkoramutima za Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni zikomeje kuvugwa mu buriganya na ruswa biteye ubwoba, abaturage bicira isazi mu jisho

Editorial 09 Mar 2021
Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we ikaba imaze imyaka 10 ayihimbye

Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we ikaba imaze imyaka 10 ayihimbye

Editorial 27 Mar 2021
Haruna Niyonzima na Salomon Nirisarike babimburiye abandi bakina hanze kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu

Haruna Niyonzima na Salomon Nirisarike babimburiye abandi bakina hanze kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu

Editorial 16 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore ukuri mutamenye ku ngemu Ingabire Victoire yohererezwa nk’umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Rwanda
Amakuru

Dore ukuri mutamenye ku ngemu Ingabire Victoire yohererezwa nk’umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Rwanda

Editorial 21 Oct 2022
Uganda: CMI yakwirakwije umujyi wa Kampala inkoramutima za RNC mu guhiga bukware abanyarwanda 
INKURU NYAMUKURU

Uganda: CMI yakwirakwije umujyi wa Kampala inkoramutima za RNC mu guhiga bukware abanyarwanda 

Editorial 04 Mar 2019
Burundi :Umukobwa wa Général de Brig. Athanase Kararuza na we yitabye Imana
Mu Rwanda

Burundi :Umukobwa wa Général de Brig. Athanase Kararuza na we yitabye Imana

Editorial 29 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru