• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Inama yahurije i Bujumbura Abakuru b’Ibihugu byo muri aka karere, nta kintu itubwiye” – Patrick Muyaya.

Inama yahurije i Bujumbura Abakuru b’Ibihugu byo muri aka karere, nta kintu itubwiye” – Patrick Muyaya.

Ubwanditsi 08 Feb 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuwa gatandatu tariki 04 Gashyantare 2023, i Bujumbura mu Burundi habereye inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, ikaba yari igamije gusuzuma uko umutekano wifashe mu burasirazuba bwa Kongo, no kongera gufatira hamwe ingamba zo guhagarika intambara ikomeje guca ibintu hagati ya Leta ya kongo n’umutwe wa M23.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, ni uko impande zishyamiranye zihagarika imirwano, zikayoboka inzira y’ibiganiro, imitwe yitwaje intwaro ikazishyira hasi, iy’abanyamahanga igasubira mu bihugu ikomokamo, nk’uko byari byaremejwe mu nama zinyuranye, zirimo iyabereye i Luanda muri Angola, mu Gushyingo umwaka ushize. Nyuma y’amasaha 48 gusa iyo nama ibaye ariko, Leta ya Kongo yahise itangaza ko abo Bakuru b’Ibihugu bataye igihe, kuko Kongo itazigera yubahiriza imyanzuro yabo.

Atabiciye ku ruhande, Umuvugizi wa Leta ya Kongo, Patrick Muyaya, yabwiye itangazamakuru ko nta kintu kinini inama ya Bujumbura yagezeho, ko bo bareba ibyavugiwe i Luanda gusa. Yagize ati:” N’ikimenyimenyi Perezida wacu, [Félix Tshisekedi] nta nyandiko n’imwe yashyizeho umukono, bigaragaza ko nta nshingano yigeze yiyemeza gushyira mu bikorwa”.Abajijwe niba igihugu cye kigifitiye icyizere ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba zagiye kugarura amahoro n’umutekano muri icyo gihugu, Patrick Muyaya yatanze igisubizo kigaragaza ko izo ngabo zitagikenewe muri Kongo.

Yagize ati:” Izo ngabo zaje kurwana na M23 none ntabyo zikora….uburakari bw’abaturage bigaragambya[ bamagana izo ngabo ]bufite ishingiro”.Nyamara kandi inama y’i Bujumbura yari yasabye Kongo korohereza akazi izo ngabo, ndetse ibihugu bya Uganda na Sudan y’Epfo bigakomeza kohereza abasirikari muri Kongo.

Amagambo ya Patrick Muyaya rero ahabanye kure n’icyo cyemezo, kuko ahubwo yabaye nk’ayatsa umuriro, ubwo abaturage birohaga mu mihanda yo mu mujyi wa Goma, mu burakari bwinshi basaba ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba kugaba ibitero ku mutwe wa M23, bitaba ibyo zigahambira ibirago, zigataha iwazo. Iyo myigaragambyo irimo kugwamo abantu ari na ko isenya ibikorwaremezo ntitunguranye ariko, cyane cyane ko atari na bwo bwa mbere ibaye. Ikigaragaza ko Leta ya Kongo iyiri inyuma, ni uko nyuma y’inama y’i Bujumbura Perezida Tshisekedi ubwe yatontomeye Gen , Umunyakenya uyoboye Ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, amubwira ango:” Ntimwaje gufasha M23. Birababaje kuba abaturage babarakariye cyane. Mugomba kumva ibyifuzo byabo”.

Abasesenguzi bemeza ko uburakari bwa Leta ya Kongo bwatewe n’uko Perezida Tshisekedi yagiye i Bujumbura yizeye ko bagenzi be bategeka izo ngabo gutangira kurwana na M23, nyamara bo bisabira gusa ko imirwano yahagaraga, abashyamiranye bakayoboka inzira ya politiki.

Nk’uko agenda akwiza aho anyuze hose ko u Rwanda ari rwo ruteza ibibazo igihugu cye, yari yizeye ko abo Bakuru b’Ibihugu bikiriza iyo ndirimbo ye ishaje, ariko bamwereka ko umuti ufitwe n’Abanyekongo ubwabo. Leta ya Kongo rero ikomeje gusuzugura Abakuru b’Ibihugu by’aka Karere, badahwema gushakisha uko amahoro n’umutekano byagaruka muri Kongo.

Muri icyo kiganiro n’itangazamakuru, Patrick Muyaya yavuze ashize amanga ko Leta ye itazigera igirana ibiganiro na M23, kandi nyamara abo Bakuru b’Ibihugu bo basanga ibiganiro ariyo nzira rukumbi yo gusubiza ibintu mu buryo. Leta ya Kongo kandi yakomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’abajenosideri ba FDLR, kandi bagombye kuba baratashye mu Rwanda bitarenze tariki 30 Ugushyingo 2022, nk’uko bikubiye mu myanzuro ya Luanda. Ibonye bidahagije iyo Leta yiyambaje abacancuro ba “Wagner”, umutwe wafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse na Loni, kubera ubugizi bwa nabi wagiye ukora aho wanyuze hose.

Ikindi kigaragaza icyizere gike Tshisekedi afitiye bagenzi be bahuriye mu Muryango w’Afrika y’Uburasirazuba, ni uko ubu inzira yazimarishije ibirenge, ashakisha ubufasha mu bihugu byo hanze y’uyu Muryango, birimo ibyo mu karere k’Afrika y’amajyepfo, nka Angola, Afrika y’Epfo n’ibindi.

Ikibazo rero: Ese Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba bazakomeza guhangayikishwa n’ibibazo bya kongo, kandi ba nyirabyo ntacyo bibabwiye? Abasesenguzi bafite umpungenge z’uko imyitwarire y’abategetsi ba Kongo ituma ibintu birushaho kudogera, ku buryo bizagera aho bitagifite igaruriro.

2023-02-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kuki Uganda ikomeje gukoresha politiki y’ikinyoma ku kibazo cy’u Rwanda

Kuki Uganda ikomeje gukoresha politiki y’ikinyoma ku kibazo cy’u Rwanda

Ubwanditsi 03 Mar 2019
APR FC yatewe mpaga y’ibitego 3-0 inacibwa amande ya 100 000 Frw izira gukinisha abanyamahanga 7 mu mukino umwe

APR FC yatewe mpaga y’ibitego 3-0 inacibwa amande ya 100 000 Frw izira gukinisha abanyamahanga 7 mu mukino umwe

Ubwanditsi 07 Nov 2024
“Nubwo byagaze, byange mbyirire yenda bwacya kabiri” – Perezida Ndayishimiye

“Nubwo byagaze, byange mbyirire yenda bwacya kabiri” – Perezida Ndayishimiye

Ubwanditsi 20 Feb 2025
U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Uganda mu irushanwa ryo ku rwego rw’Isi rizwi nka Davis Cup

U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Uganda mu irushanwa ryo ku rwego rw’Isi rizwi nka Davis Cup

Ubwanditsi 05 Jul 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rutsiro : Umuryango wa Nyirashuri ubabajwe n’amasambu wahugujwe hirengagijwe amategeko
Mu Rwanda

Rutsiro : Umuryango wa Nyirashuri ubabajwe n’amasambu wahugujwe hirengagijwe amategeko

Ubwanditsi 14 Oct 2018
[ Uber ] izwi nko mu gihugu cya Kenya, itanga serivisi z’ingendo yifashishije ikoranabuhanga ishaka gukorera mu Rwanda
IKORANABUHANGA

[ Uber ] izwi nko mu gihugu cya Kenya, itanga serivisi z’ingendo yifashishije ikoranabuhanga ishaka gukorera mu Rwanda

Ubwanditsi 26 Aug 2018
Ukuri kuratsinze: Nyuma y’ igitutu gikomeye, wa muhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Julie d’Andurain, yivanye muri Komisiyo yo gucukumbura uruhare rw’uBufaransa muri iyo Jenoside.
Amakuru

Ukuri kuratsinze: Nyuma y’ igitutu gikomeye, wa muhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Julie d’Andurain, yivanye muri Komisiyo yo gucukumbura uruhare rw’uBufaransa muri iyo Jenoside.

Ubwanditsi 16 Nov 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru