• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Itohoza: Akabaye icwende ntikoga Jean Paul Turayishimye akomeje kwerekana kamere ye yo gukunda ifaranga, guhemuka no kwihuza n’umuryango wa Bagosora
Jean Paul Turayishimye na Achille Bagosora

Itohoza: Akabaye icwende ntikoga Jean Paul Turayishimye akomeje kwerekana kamere ye yo gukunda ifaranga, guhemuka no kwihuza n’umuryango wa Bagosora

Ubwanditsi 10 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Muri iyi minsi abantu bamaze igihe bumva uwitwa Jean Paul Turayishimye yisararanga kuri ya ma Radio akorera kuri Internet akwirakwiza ibihuha ndetse avuga ibinyoma byambaye ubusa;  gusa igitangaje ni ukuntu akomeje gukoresha ingirwa Radio ye ahinduranya amazina uko abyutse muguteka imitwe ashakisha agafaranga, aho atumira bamwe muri Barundi baba hanze yabatse amafaranga ngo ahitishe ibiganiro byabo bivugako habayeho ubwicanyi bwakorewe Abahutu mu Burundi muri 1972 bwakwitwa Jenoside.  Kubazi Jean Paul Turayishimye ibi ni ubutekamutwe no kwambura abantu ibyabo ndetse  no kugirango bimubere ikiraro cyo kwiyegereza leta y’u Burundi nayo ngo agire icyo ayiryaho dore ko leta y’u Burundi iyobowe na CNDD FDD itunze byinshi mu bigarasha byigize abavugizi bayo.  Kuri Jean Paul, iyagaramye ntawe utayigera ishoka nawe arashaka kurya ku mafaranga ya CNDD FDD ngo atangaze ibihuha.

Jean Paul Turayishimye ni muntu ki?

Jean Paul Turayishimye ni mwene Karama na Mukamusoni akaba yaravukiye Tanzania Ku italiki 6/08/1971,  ariko akurira ahitwa Bwisha muri Nord Kivu. Yinjiye igisirikare cya RPA  akaba afite numero ya AP 49346 yatorotse afite ipeti rya Sergeant. Yatorotse amaze kumenya ko hari iperereza riri kumukorwaho aho yaregwaga gukorana na Kayumba Nyamwasa wari Shebuja bityo akanamufasha gutoroka anyura i Bujumbura mu Burundi kugeza ageze muri Amerika.

Ibikorwa bye Muri RNC

Jean Paul Turayishimye nkumwe mu batangije RNC yagiye arangwa no kuba igikoresho cya Kayumba Nyamwasa nkuko byari bimeze kuva bagikorana mu Rwanda kuko niwe Kayumba yakoreshaga mu kwiba amasambu kugeza ku birombe by’imicanga. Muri RNC yakoreshweje mu kurema uduco twagiye dutera za grenade mu Rwanda muri 2013, ndetse no kurema umutwe wa gisirikare wa RNC aho by’umwihariko yarashinzwe kurema amatsinda muri Uganda.

Mubindi yabaye igikoresho muguharabika bamwe muri bagenzi be batumvikanaga na Shebuja Kayumba  nka Rudasingwa, Ngarambe na Musonera ndetse no kubigizayo. Jean Paul kandi yahawe akazi kadasanzwe muri RNC bitaga « Dossier Diane Rwigara » aho yagombaga gufasha uyu mukobwa kwigumura ndetse no kubiba urwango mu nkambi z’abakongomani cyane cyane mu nkambi ya Kiziba. Mu Kinyarwanda baca umugani ngo  inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo, iyo Jean Paul yakubitishije ba Rudasingwa, Musonera Ngarambe n’abandi abanenga ubusambo, ubugome no kutagira icyerekezo, ninayo Kayumba Nyamwasa yamukubitishije akoreseheje abantu nka Nayigiziki na Epimaque babuze iyo bagana.  Ubu  Jean Paul Turayishimye isari yasumbye iseseme, asubira kubirutsi nk’imbwa,  aherutse kurya udufaranga twa Kayumba Nyamwasa we na Deo Nyirigira mu rwego rwo kubareshya ngo bagaruke muri RNC ndetse no gusaba ko haba ubworoherane mu guterana amagambo ku ma Radiyo yo kuri Internet.  Turayishimye amafaranga yarayariye ariko abamuzi neza kandi uko agenda yigamba nuko atazemera gusubira muri RNC hatabaye amavugurura aho muramu wa Kayumba Frank Ntwali akwiye kwamburwa ububasha burenze afite ndetse ngo Kayumba atabanje gusaba imbabazi umuryango wa Rutabana. Jean Paul Turayishimye afite agatsiko kagizwe na Leah Karegeya (bameranye neza kubera umunyenga w’urukundo) ndetse n’Achille Bagosora, umuhungu wa Bagosora Theoneste umucurabwenge wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ; ako gatsiko nako ntikorohewe kuko batakaza abayoboke nka Uganda, Canada n’Ubusuwisi aho bahuzwe Jean Paul kimwe na Kayumba ; kuribo bategereje umukiza ariwe Ben Rutabana.

Jean Paul Turayishimye umunyabyaha ushakishwa n’ubutabera

Abantu benshi barasaba ko Jean Paul Turayishimye yashyikirizwa ubutabera  kandi niyo maherezo kubera ibyaha by’iterabwoba harimo gerenade zatewe mu Rwanda hagati y’umwaka wa 2010 na 2013 ndetse n’urubyiruko rw’abana yohereje mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo. Jean Paul Turayishimye mu kubagarira yose yahinduye izina ry’i Radio ye aryita Iteme ngo agaragaze ko ari kumwe na Kizito, bityo abakunda indirimbo za Kizito bamukurikire, ubundi agatangiza ibiganiro bye indirimbo ya Rutabana. Nguwo Jean Paul Kimwamwanya ushakishiriza hose.

2020-05-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera – Min. Sezibera

Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera – Min. Sezibera

Ubwanditsi 30 Apr 2019
Ingabo za Twagiramungu zishiriye ku icumu : Col.Akuzwe Fidel alias Artemond wari ukuriye icungamatungo muri FLN yatawe muri yombi

Ingabo za Twagiramungu zishiriye ku icumu : Col.Akuzwe Fidel alias Artemond wari ukuriye icungamatungo muri FLN yatawe muri yombi

Ubwanditsi 06 Dec 2019
Ukuri ni nk’inkorora, ntiguhishwa, Andi makuru acukumbuye ku binyoma byose bya Paul Rusesabagina

Ukuri ni nk’inkorora, ntiguhishwa, Andi makuru acukumbuye ku binyoma byose bya Paul Rusesabagina

Ubwanditsi 19 Dec 2021
Nta shyaka na rimwe rya opposition  rikorera mu buhungiro  ryahungabanya umutekano w’u Rwanda –Rutayisire Boniface

Nta shyaka na rimwe rya opposition  rikorera mu buhungiro  ryahungabanya umutekano w’u Rwanda –Rutayisire Boniface

Ubwanditsi 30 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange
Mu Mahanga

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Ubwanditsi 21 Feb 2017
12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa y’amafaranga abapolisi
Mu Rwanda

12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa y’amafaranga abapolisi

Ubwanditsi 22 Sep 2017
Ikoranabuhanga rishya mu kugenzura umutekano wo mu muhanda ryafashije gufata impushya z’impimbano
Mu Mahanga

Ikoranabuhanga rishya mu kugenzura umutekano wo mu muhanda ryafashije gufata impushya z’impimbano

Ubwanditsi 15 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru