• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Masaka: Bafunganywe n’abana babo kubera babuze ubwishyu.

Masaka: Bafunganywe n’abana babo kubera babuze ubwishyu.

Ubwanditsi 05 Sep 2017 ITOHOZA

Abarenga 30 bafungiye mu bitaro bya Masaka mu karere ka Kicukiro kubera ko bahawe serivisi z’ubuvuzi ntibishyure.

Aba baturage bivurije mu bitaro bya masaka barangije babura ubwishyu bategekwa kutava mu bitaro kugeza igihe bazaba bamaze kwishyura.

Muri aba baturage bategetswe kudasohoka mu bitaro harimo abishyuzwa amafaranga ari hejuru y’ibihumbi magana atanu (500000RWF) y’u Rwanda, bose bahuriza ku kibazo cy’ubukene ko aricyo cyatumye batabasha kubona amafaranga yo kwishyura, ikindi nuko aba bivuje nta mituweli de sante bagira.

Marcel Uwizeye umuyobozi w’ibitaro bya Masaka yatangaje ko koko aba baturage batemerewe kuva mu bitaro kugeza ubwo bazaba bamaze kwishyura gusa avuga ko imvugo ikoresha yuko bafunze atari nziza.

Yakomeje avuga ko iki kibazo gishingiye ku myumvire y’abaturage ko serivisi z’ubuvuzi kwa muganga batazishuyura abandi bakaba bafite ikibazo cy’ubushake buke kuko bamwe muri bo batangiye bavuga ko nta mafaranga nyuma bakaza kwishyura.

Mu gihe ibitaro bivuga ko aba baturage bitazemera ko basohoka batisyuye, bamwe mubo twaganiriye badutangarije ko bo ntacyo bakora keretse ibitaro ngo nibibaha akazi bakazajya bakoropa kuko ntaho babona ho kuvana ayo mafaranga yo kwishyura abandi bavuga ko bizeye ko Imana izabacira inzira bakabona aho bakura ayo mafaranga kuko bo ntaho bayavana bakaba bakomeje batangaza ko babayeho kuri Mana mfasha kuko n’ibyo kurya bibatunga mu gihe bakiri ku bitaro babizanirwa n’abagiraneza.

Ibitaro bya Masaka biri mu ihurizo ryo gushaka amafaranga y’abaza kwivuza batagira mituweli umuyobozi wabyo avuga ko bibangamye kugumana abavuye mu bitaro bagakira kuko ari abantu ubona basilimutse banakomeye kandi basobanukiwe ikindi nuko abana babo badakwiye kuguma mubitaro ngo bahatinde kandi barakize kuko bashobora kuhagirira izindi ngaruka ariko akavuga ko nabo nta bundi buryo babigenza kuko nabo ntaburyo basobanurira umugenzuzi w’Imari aho miliyoni zigera ku ijana na mirongo ine(140) zagiye akaba yavuze ko hakenewe ubufatanye n’inzego zose .

Mu kwezi kwa karindwi ibitaro bya Masaka byahombye miliyoni cumi nimwe (11),kubera abantu bivuje ntibishyure, mu kwezi kwa munani gushize abantu 37 bagombaga kwishyura miliyoni 2.5 ariko ibitaro byabonye ibihumbi 760 gusa.

Mu myaka itanu ibitaro bimaze bikora bimaze guhomba miliyoni zisaga 140 z’amafaranga y’u Rwanda, benshi mu badafite ubwisungane mu kwivuza bavuga ko batigeze bashyirwa mu byiciro by’ubudehe abandi nabo bavuga ko babuze amafaranga yo kwishyura kugira ngo babone Mituweli.

-7913.jpg

Ibitaro bya Masaka byakira abaturage ibihumbi bitanu (5000) buri kwezi, ikibazo cy’abahabwa serivisi mu bitaro kimaze iminsi cyumvikana hirya no hino mu bitaro byo mu Rwanda no bigo nderabuzima bya leta, Minisiteri y’ubuzima iri gukusanya amakuru y’abavurwa mu bitaro hirya no hino mu gihugu ariko ntibishyure serivisi z’ubuvuzi.


Norbert Nyuzahayo

2017-09-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Brian Kagame umwana wa Perezida Kagame yikomwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda

Brian Kagame umwana wa Perezida Kagame yikomwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Uganda: Umunyarwandakazi n’uwari umuherekeje barasiwe Entebbe bahita bashiramo umwuka

Uganda: Umunyarwandakazi n’uwari umuherekeje barasiwe Entebbe bahita bashiramo umwuka

Ubwanditsi 06 Sep 2019
Raporo ishinja Ubufaransa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriwe neza, ariko irimo inenge kuko hari ibyagizwe ubwiru

Raporo ishinja Ubufaransa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriwe neza, ariko irimo inenge kuko hari ibyagizwe ubwiru

Ubwanditsi 28 Mar 2021
Ange Kagame yasabwe

Ange Kagame yasabwe

Ubwanditsi 29 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda bagize icyo bavuga ku irushanwa rya CHAN ryabereye mu Rwanda
Mu Mahanga

Abanyarwanda bagize icyo bavuga ku irushanwa rya CHAN ryabereye mu Rwanda

Ubwanditsi 08 Feb 2016
Rugema yarekuwe na Police ya Norvege  none atangiye kubwejagura
INKURU NYAMUKURU

Rugema yarekuwe na Police ya Norvege none atangiye kubwejagura

Ubwanditsi 13 Jun 2018
Uganda: Ikinyamakuru cyashinje Gen. Kayihura kwica Andrew Kaweesi kiri mu mazi abira
Mu Mahanga

Uganda: Ikinyamakuru cyashinje Gen. Kayihura kwica Andrew Kaweesi kiri mu mazi abira

Ubwanditsi 05 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru