• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Buri kwezi abanyeshuri 10 ba Kaminuza ya Makerere bariyahura

Uganda: Buri kwezi abanyeshuri 10 ba Kaminuza ya Makerere bariyahura

Ubwanditsi 04 Oct 2018 ITOHOZA

Abanyeshuri ba Kaminuza ya Makerere ikomeye kandi inamaze igihe kinini muri Uganda, bakomeje kwiyahura, aho uheruka ari umusore witwa Joshua Ajuna, wiyahuye ku wa 16 Nzeri 2018.

Uyu musore wapfuye afite imyaka 25 y’amavuko, yari ageze mu mwaka wa kane wa kaminuza mu bijyanye n’amashyamba, iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko yiyahuye akoresheje uburozi ndetse iruhande rwe hakaba hari ubutumwa yasize yanditse mbere yo kwiyahura. Yavugaga ko yabitewe n’impamvu ze bwite.

Urupfu rwe rwiyongeye ku rutonde rw’abandi benshi biyahura muri kaminuza ya Makerere buri mwaka.

Muri Mata 2011, uwitwa Francis Kigenyi w’imyaka 23, yiyahuye asimbutse mu igorofa rya gatanu rya hoteli Baskon. Mbere y’urupfu rwe, umuvandimwe we, Emmanuel Kisadha yari yabwiye abashyitsi ku isabukuru ye ko ubuzima bwe nta gaciro bufite ko yigereranya nk’umuzimu.

The Observer dukesha iyi nkuru yavuze ko muri 2012, umunyeshuri witwaga Josua Nuwasasira, wigaga mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza ya Makerere mu ishami ry’Ubucuruzi riri i Mbarara nawe yiyahuye nyuma yo kunywera amafaranga yagombaga kwishyura.

Uyu yasanzwe yimanitse mu nzu yakodeshaga mu gace ka Nkokonjeru mu Mujyi wa Mbarara yimanitse.

Mu 2011 kandi Emmanuel Kagina, yiyahuye asimbutse mu igorofa rya gatanu ry’imwe mu nyubako ya Kaminuza ya Makerere. Inshuti ze za hafi zaketse ko byatewe n’ukutumvikana n’umukobwa bakundanaga.

Ibi kandi byanabaye kuri Hassan Muganzi wiyahuye asimbutse ku igorofa rya Kane rya Kaminuza ya Makerere kuko umukobwa w’inshuti ye yamwanze.

Umwarimu mu ishami ryigisha ibijyanye n’imitekerereze ya muntu muri kaminuza ya Makerere, Dr Caroline Birungi, avuga ko aba bose n’abandi benshi biyahura babiterwa n’impamvu nyinshi zirimo, agahinda, impamvu zabo bwite, kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga, kubura uburere, kwandura agakoko gatera Sida, ubukene n’ibindi.

Dr. Birungi avuga ko Abanya-Uganda benshi babuze ababyeyi babo kubera intambara, abandi bakicwa na virusi itera Sida, bikabasiga batagira ababarera.

Yakomeje agira ati “Ubundi abanyeshuri bakura batitabwaho n’ababyeyi, bigenga cyane, bibeshaho no kuba batazi uko bakwitwara no kwiyitaho, iyo bahuye n’ibiyobyabwenge, inzoga n’indwara nka virusi itera Sida, ntabwo babasha kubyakira byoroshye.”

Yavuze kandi ko iyo aba banyeshuri bageze muri kaminuza batangira gukoresha ibiyobyabwenge byinshi, bakabaho bigenzura, bishora mu bikorwa by’ubusambanyi bakanduriramo virusi itera Sida. Iyo badafite umuntu ubagira inama ngo birangira biyahuye.

Dr. Birungi kandi avuga ko kutumvikana mu rukundo, gufata ibiyobyabwenge, ingaruka zo gukoresha amafaranga y’ishuri no kwangirwa gukora ibizamini bituma abanyeshuri biyahura.

Avuga ko kwiyahura ari kimwe mu bibazo bikomereye Kaminuza ya Makerere, aho nibura buri kwezi abanyeshuri biga mu mashami atandukanye biyahura.

Dr Birungi yibutsa ko hari imfu zitabarwa muri izi zirimo iz’abafata ibiyobyabwenge byinshi cyangwa ibinini bagasinzira ntibakanguke, bikavugwa ko bishwe n’umutima.

Dr Caroline Birungi avuga ko abiyahura babiterwa n’impamvu nyinshi zirimo agahinda no gukoresha ibiyobyabwenge

2018-10-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert yangiwe gutura muri Canada

Uko Umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert yangiwe gutura muri Canada

Ubwanditsi 12 Jun 2016
Intandaro  y’ibibazo n’intambara y’urudaca biri muri RNC

Intandaro y’ibibazo n’intambara y’urudaca biri muri RNC

Ubwanditsi 07 Jul 2016
Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n’iturufu by’abananiwe kuyobora ibihugu byabo.

Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n’iturufu by’abananiwe kuyobora ibihugu byabo.

Ubwanditsi 30 Dec 2023
Leta ya Uganda  yatangiye gukoresha abatifuriza u Rwanda ineza

Leta ya Uganda  yatangiye gukoresha abatifuriza u Rwanda ineza

Ubwanditsi 17 Nov 2017

Igitekerezo kimwe

  1. Lille
    October 4, 20186:15 pm -

    Uruvuga undi wweeee,ariko ibya Uganda mubishakaho iki? Mwagiye muvuga ibyanyu ko nabyo bihari daaaaa

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Busingye yatashye ku mugaragaro icyicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba
Mu Mahanga

Minisitiri Busingye yatashye ku mugaragaro icyicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba

Ubwanditsi 14 Oct 2016
Umusazi-mwenge Karasira Aimable yanze kuburana ngo afite uburwayi bwo mu mutwe, none asohoye igitabo. Niwe wacyanditse, cyangwa aracyitirirwa?
Amakuru

Umusazi-mwenge Karasira Aimable yanze kuburana ngo afite uburwayi bwo mu mutwe, none asohoye igitabo. Niwe wacyanditse, cyangwa aracyitirirwa?

Ubwanditsi 14 Oct 2022
Abarwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza bashyizeho ubuyobozi bushya
Mu Mahanga

Abarwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza bashyizeho ubuyobozi bushya

Ubwanditsi 30 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru