• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

  • Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka   |   23 Sep 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Impamvu zateye Tanzania guha inshingano zikomeye Kaberuka ititaye yuko ari umunyarwanda

Impamvu zateye Tanzania guha inshingano zikomeye Kaberuka ititaye yuko ari umunyarwanda

Ubwanditsi 23 Aug 2016 ITOHOZA

Perezida wa Tanzania, Jon Pombe Magufuli, yahaye inshingano zikomeye Donald Kaberuka atitaye yuko ari Umunyarwanda.

Magufuli wari wakiriye Kaberuka, mu ngoro ya Perezida i Dar es Salaam, mu mpera z’iki cyumweru gishize yagize Kaberuka umujyanama wa leta ya Tanzania mu by’ubukungu, anagirwa kandi umuyobozi w’akanama kagenzura imikoranire ya Tanzania n’abandi bafatanyabikorwa bayo mu bintu bitandukanye mu iterambere.

Itangazo ryahawe itangazamakuru n’ibiro bya Perezida muri Tanzania rivuga yuko Perezida Magufuli ashima cyane ubuhanga n’ubushishozi bya Donald Kaberuka ngo Tanzania ikaba yiteze kuzamusaruraho byinshi ngo cyane kurira inama igihugu uko cyabyaza umusaruro utubutse umutungo kamere Tanzania ikizeho cyane !

Magufuli yavuze yuko iyo mitungo Tanzania yibitseho ariko ntibyazwe umusaruru uhagije harimo amabuye y’agaciro, gaz, ubutaka bwayo bunini, amatungo, ibyambu (Ports), ibiyaga (lakes) kimwe na zapariki usangamo ibikoko byinshi kandi bitandukanye.

Kaberuka warangije manda ze ebyiri z’imyaka itanu itanu nk’umuyobozi wa Banki Nyafurika itsura amajyambere AfDB yashimwe cyane na Magufuri ukuntu yafashije Tanzania igihe yari ikiri kuri uwo mwanya w’ubuyobozi bwa bank nyafurika.

Magufuli yavuze yuko Kaberuka akiri ku buyobozi bw’iyo banki Tanzania yabonye inkunga zayo nyinshi muri proje zitandukanye z’iterambere ngo cyane ariko mu iyubakwa ry’imihanda. Iyi ikaba ariyo mpamvu nawe amwituye kumuha inshingano zikomeye mu gihugu cya Tanzania.

-3762.jpg

Dr. Donald Kaberuka yakirwa mubiro by’umukuru w’igihugu Dr. Pombe John Magufuri

Kaberuka wakoze imyaka myinshi mu bigo mpuzamahanga mu bijyanye n’amabanki n’ubucuruzi mpuzamahanga yagizwe Minisitiri w’imari n’igenamigambi hano mu Rwanda aho yaje kuva kuri uwo mwanya ajya kuyobora AfDB. Arangije manda ye ya mbere muri iyo banki habuze umuntu wahangana nawe ngo amusimbure, bose bategereza yuko arangiza manda ntarengwa ya kabiri !

Kayumba Casmiry

2016-08-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Abagenda bafata abantu bakabita aba –scouts, bakabanyuza mu karere babita aba-scouts kandi ari interahamwe -Kagame

“Abagenda bafata abantu bakabita aba –scouts, bakabanyuza mu karere babita aba-scouts kandi ari interahamwe -Kagame

Ubwanditsi 22 Dec 2018
Norway : Willy Nyamitwe yahuye n’Abarwanya Leta y’u Rwanda ‘Ishyaka Ishema’ rya Padiri Nahimana n’abateruzi b’ibibindi

Norway : Willy Nyamitwe yahuye n’Abarwanya Leta y’u Rwanda ‘Ishyaka Ishema’ rya Padiri Nahimana n’abateruzi b’ibibindi

Ubwanditsi 31 Oct 2016
Padiri Alphonse Kabera yishwe anigishijwe isume yicazwa mu ntebe iwe

Padiri Alphonse Kabera yishwe anigishijwe isume yicazwa mu ntebe iwe

Ubwanditsi 26 Sep 2017
Al Gore, Blair, Kofi Annan n’abaperezida batanu bategerejwe i Kigali mu nama yiga ku buhinzi

Al Gore, Blair, Kofi Annan n’abaperezida batanu bategerejwe i Kigali mu nama yiga ku buhinzi

Ubwanditsi 07 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame azitabira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga i Paris
IKORANABUHANGA

Kagame azitabira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga i Paris

Ubwanditsi 15 May 2019
Siporo uyu munsi tugerageza gukora, mu byo igeza ku bantu havemo n’amikoro – Perezida Paul Kagame
Amakuru

Siporo uyu munsi tugerageza gukora, mu byo igeza ku bantu havemo n’amikoro – Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 23 Dec 2024
Joseph Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere wifuza intebe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada
HIRYA NO HINO

Joseph Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere wifuza intebe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada

Ubwanditsi 12 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru