• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kayumba Rugema yigambye igitero cy’iterabwoba amasaha 12 mbere yuko kigabwa ku ngabo z’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru

Kayumba Rugema yigambye igitero cy’iterabwoba amasaha 12 mbere yuko kigabwa ku ngabo z’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru

Ubwanditsi 27 Jun 2020 INKURU NYAMUKURU

Muri iki gitondo cyo kuwa Gatandatu, itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse ku rubuga rw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) aho umuvugizi wa RDF yemeje ko abantu bitwaje intwaro baturutse mu Burundi, bateye ku birindiro bya RDF mu murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, zibicamo bane zinabatesha ibikoresho birimo intwaro n’ibikoresho by’itumanaho mu gihe abasirikare batatu bakomeretse byoroheje.

Ni igitero cyabaye mu ma saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2020, nk’uko umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yabitangaje yemeje ko bakomeje gukurikirana abo bitwaje intwaro.

Ibi bibaye mu gihe Kayumba Rugema, ubarizwa muri RNC ya Kayumba Nyamwasa, akaba yari anashinzwe gushaka abarwanyi ba RNC muri Uganda, yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ko intambara igiye kurota anagena iminsi ubwo yavugaga ko izaba ejo ku munsi washize cyangwa uyu munsi. Ibi Kayumba Rugema yabivuze avuga ku muhango wo gushyingura Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi.

Kayumba Rugema yagize ati “Perezida Nkurunziza arashyinguwe ariko intambara ikomeye ishobora guhuza akarere igiye gutangira none cyangwa ejo ntimumbaze ni isaha gusa isigaye. Perezida Nkurunziza ruhukira mu mahoro hagowe abasigaye bagiye kubona amahano”

Kayumba Rugema yigambye igitero mbere yuko kiba anavuga umunsi kizaberaho

Abitwaje intwaro bateye baturutse mu Burundi ndetse bahunga basubirayo basiga inyuma imirambo yabo ine n’ibindi bikoresho bya gisirikare birimo imbunda n’ibikoresho by’itumanaho. Batatu mu basirikare bacu bakomeretse byoroheje. Turizeza abanyarwanda ko hazakurikiranwa ababigizemo uruhare.”

Mu gihe kandi FLN yagabaga ibitero muri aka gace umwaka ushize bigahitana inzirakarengane, Kayumba Rugema yigambye ko ubutegetsi bwa Kigali bwarangiye. Mu gihe umutwe wa RNC wakubitwaga inshuro muri Kongo n’ingabo za FARDC, Kayumba Rugema yatabaje ko ingabo zabo zatereranywe ibintu atumvikanyeho na Kayumba Nyamwasa kuko abanda bari banze kwemera mu itangazamakuru ko P5 ari ingabo za RNC. Ibintu Kayumba Rugema yemeje akanarira ba Sibo Charles n’abandi bahasize agatwe.

Lt Col Munyangango yongeyeho ko abagabye icyo gitero bari bafite umugambi wo kugirira nabi abantu batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze uherereye muri kirometero uvuye ku mupaka w’uBurundi, ucungirwa hafi n’abasirikare ba RDF bafite ibirindiro hafi aho.

RDF yatangaje ko “Abagabye icyo gitero ngo bari baturutse ndetse baza no gusubira mu birindiro by’Ingabo z’u Burundi mu Gihisi muri Komini Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke.”

Si ubwa mbere kuko ibikorwa bihungabanya umutekano muri kariya karere ka Nyaruguru bisanzwe biba ariko bigakubitwa inshuro.

Rumwe mu ngero za vuba ni ubwo mu ijoro ryo ku wa 1 Nyakanga 2018 ahagana 23:30’, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyabimata. Bibye ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije gutera ubwoba abaturage.

Ibi bikaba bibaye nta n’ibyumweru bibiri bishize mu karere kamwe habaye igitero nk’iki.”

Icyo gihe inzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano bakoranye inama n’abaturage barabahumuriza, ari nabyo biteganyijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Ni igitero kibaye nyuma y’iminsi mike mu Burundi hatowe ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Gen Ndayishimiye Evariste, bukaba buhanzwe amaso harebwa niba buzazana impinduka ku bushotoranyi ku Rwanda bumaze igihe.

Iki gitero kandi kibaye nyuma y’amasaha make mu Burundi bashyinguye Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida w’icyo gihugu, witabye Imana ku wa 8 Kamena azize uguhagarara k’umutima, nk’uko Guverinoma y’icyo gihugu yabitangaje

Umuntu wese aribaza inyungu zo gushotora  no guhungabanya umutekano w’abanyarwanda.

2020-06-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Turaburira urubyiruko rwitegura kwerekeza mu mashyamba ya Kongo, basubire inyuma bakurikire urubanza rwa Maj (Rtd) Mudathiru bamenye Kayumba Nyamwasa

Turaburira urubyiruko rwitegura kwerekeza mu mashyamba ya Kongo, basubire inyuma bakurikire urubanza rwa Maj (Rtd) Mudathiru bamenye Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 19 Jun 2020
Mpimba: Abantu 450 bafunzwe bazira kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza bafunguwe

Mpimba: Abantu 450 bafunzwe bazira kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza bafunguwe

Ubwanditsi 16 Mar 2018
Umucamanza mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa yatangaje ko asubukuye iperereza ku bwicanyi bwabereye mu Bisesero muri Jenosie yakorewe Abatutsi, bunavugwamo bamwe mu basirikari b’ Abafaransa

Umucamanza mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa yatangaje ko asubukuye iperereza ku bwicanyi bwabereye mu Bisesero muri Jenosie yakorewe Abatutsi, bunavugwamo bamwe mu basirikari b’ Abafaransa

Ubwanditsi 13 Jul 2022
Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho

Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho

Ubwanditsi 20 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ngo uwamuha ubushobozi yazitsemba: Ndayishimiye akomeje kwikoma impunzi ziri munkambi ya Mahama.
Amakuru

Ngo uwamuha ubushobozi yazitsemba: Ndayishimiye akomeje kwikoma impunzi ziri munkambi ya Mahama.

Ubwanditsi 08 Feb 2024
Dr. Rudasingwa asigaye avumwa n’umuhisi n’umugenzi ndetse ngo ahuje imyumvire n’abagororwa bo muri Gereza ya Muhanga
ITOHOZA

Dr. Rudasingwa asigaye avumwa n’umuhisi n’umugenzi ndetse ngo ahuje imyumvire n’abagororwa bo muri Gereza ya Muhanga

Ubwanditsi 19 Aug 2016
Uganda: Nixon Karuhanga ushinjwa gushimuta Joel Mutabazi, ibye byose byashyizwe hanze
ITOHOZA

Uganda: Nixon Karuhanga ushinjwa gushimuta Joel Mutabazi, ibye byose byashyizwe hanze

Ubwanditsi 03 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru