• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko ” Alibaba “yahisemo gukorana n’u Rwanda mbere y’abandi muri Afurika

Uko ” Alibaba “yahisemo gukorana n’u Rwanda mbere y’abandi muri Afurika

Ubwanditsi 01 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU

U Rwanda na Alibaba Group basinyanye amasezerano atatu y’ubufatanye yo gutangiza urubuga eWTP (electronic World Trade Platform), rufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga.

Uyu muhango wabereye i Kigali ku wa 31 Ukwakira 2018. Witabiriwe na Perezida Paul Kagame; Jack Ma washinze akaba anayobora Alibaba Group; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’abandi.

Aya masezerano azateza imbere gahunda yo guhanga udushya, ubucuruzi ndengamipaka, aho ibicuruzwa by’u Rwanda bizajya bigurwa mu Bushinwa binyuze ku isoko ryo kuri internet rya Alibaba Group.

Abashinwa na bo bazoroherezwa kubona ibyiza nyaburanga by’u Rwanda no kurusura banyuze ku rubuga rwa Fliggy bashobora gufatiraho itike z’indege n’amahoteli mbere.

Umuyobozi wa Alibaba Group, Jack Ma, yavuze ko ari iby’agaciro gukorana n’u Rwanda rwatangirijwemo eWTP muri Afurika.

Yagize ati “Nizeye ko kuva uyu munsi eWTP mu Rwanda ishobora gufasha imishinga mito, urubyiruko n’abagore hano gucuruza ibyo bakora muri Afurika n’ahandi ku Isi. Mu myaka 10 ishize ubwo natangiraga Alibaba nizeraga ko internet izahindura Isi, ko ubucuruzi bunyuze mu ikoranabuhanga bwazamura ishoramari.”

Mu mezi 12, Jack Ma amaze kugirira ingendo ebyiri mu Rwanda.

Yagize ati “Barambajije bati ‘Hari ibihugu byinshi muri Afurika, kandi dufite byinshi tugenderaho mu gutoranya igihugu kizakorana na eWTP. Kuki u Rwanda?’ Igisubizo cyanjye ni ‘Kuki atari u Rwanda?’’

Yavuze ko ‘‘U Rwanda ni igihugu cyagutse. Nakigezemo bwa mbere nizihirwa n’umutekano wacyo, isuku n’imbaraga zidasanzwe zo guharanira impinduka.’’

Jack Ma yavuze ko mu 2017, aza bwa mbere muri Afurika yari azi ko ari umubagane ukennye, wuzuye ibyorezo n’ibindi bibi.

Ati ‘‘Nageze hano mpindura imyumvire yanjye. Biratandukanye n’ibyo natekerezaga. Nabwiye bagenzi banjye ko buri gihugu cya Afurika kimeze nk’u Rwanda waba ari umugabane udasanzwe. Nasanze ntari nzi neza Afurika.’’

Uyu muherwe w’imyaka 54 avuga ko ‘‘U Rwanda ruri mu bihugu bike byaciye ikoreshwa ry’amashashi. Nasuye urwibutso, igihugu cyanyu cyanyuze mu bihe bikomeye ariko mu gihe gito cyariyubatse. Mufite umuyobozi udasanzwe. Simbivuze kuko ndi imbere ye, mbivugira no muri bagenzi banjye . Ni iby’agaciro kuri njye kuba muzi’’.

‘‘Ubu ni inshuro ya kane duhuye tukaganira, buri gihe nishimira umuhate we. Abayobozi benshi bavuga gushyigikira imishinga mito n’urubyiruko ariko ntibabikora. We narabimuganirije arambwira ati ‘Jack reka tubikore.’’

Jack Ma yabajijwe uko u Rwanda rwahabwa kwakira eWTP rudafite ibikorwa remezo bihagije.

Yasubije ko ‘‘Ni yo mpamvu twaje hano. Ntangira Alibaba mu Bushinwa, nta wizeraga ko ubucuruzi bwo kuri internet buzashinga imizi.’’

U Rwanda ruzungukira muri ubu bucuruzi kuko abanywa ikawa rwohereza mu Bushinwa biyongeraho 15% ku mwaka.

Umuhinzi w’ikawa yoherezwa muri Amerika abona $8, iki gihugu kikayigurisha $16; binyuze muri eWTP, umuhinzi akabona $12.

Mu gihe gito Alibaba yacururijweho amapaki arenga 1000 y’ikawa y’u Rwanda.

Jack Ma yavuze ko ‘‘Gukorana n’u Rwanda bidashingiye ku bwiza bw’ikawa y’u Rwanda iza ku isonga ku Isi ahubwo ni imikorere myiza ya Guverinoma. Uburyo bagenzi banjye bakiriwe kuva ku kibuga cy’indege twaravuze tuti dukwiye kuzana Guverinoma y’u Bushinwa n’iz’ahandi hano kwiga.’’

Abashinwa b’abakerarugendo bakoresheje miliyari 300 z’amadolari mu bukerarugendo mu 2017, ni bo bakoresheje menshi ku Isi. Abaje mu Rwanda bagera ku 5000.

2018-11-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi

Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi

Ubwanditsi 30 Apr 2025
Umuyobozi muri RSSB arahamya ko yibwe n’abana b’abakobwa nyuma yo gushaka kubafasha

Umuyobozi muri RSSB arahamya ko yibwe n’abana b’abakobwa nyuma yo gushaka kubafasha

Ubwanditsi 09 Apr 2018
Umujenosideri Kabuga Felisiyani yavuniye ibiti mu matwi imbere y’abacamanza, nk’ amayeri yo gutinza urubanza ngo atazigera aburanishwa

Umujenosideri Kabuga Felisiyani yavuniye ibiti mu matwi imbere y’abacamanza, nk’ amayeri yo gutinza urubanza ngo atazigera aburanishwa

Ubwanditsi 12 Nov 2020
Itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo riteganya ko mu biyigize harimo “Guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”

Itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo riteganya ko mu biyigize harimo “Guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”

Ubwanditsi 27 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Team Rwanda yatwaye umudali w’umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika 2021.
Amakuru

Team Rwanda yatwaye umudali w’umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika 2021.

Ubwanditsi 02 Mar 2021
U Rwanda Rugiye Kwakira abandi bashyitsi bahoze ari Abayobozi muri Afurika 7 bazitabira inama ya ALF
ITOHOZA

U Rwanda Rugiye Kwakira abandi bashyitsi bahoze ari Abayobozi muri Afurika 7 bazitabira inama ya ALF

Ubwanditsi 29 Jul 2018
Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.
Amakuru

Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Ubwanditsi 23 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru