• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Itsinda riyobowe na Kagame rirajya muri Kongo vuba

Itsinda riyobowe na Kagame rirajya muri Kongo vuba

Ubwanditsi 18 Jan 2019 POLITIKI

Itsinda ry’abayobozi bakuru b’ibihugu muri Afurika, ab’imiryango itandukanye ihuza ibihugu, umuyobozi wa komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, bayobowe na Perezida Kagame barasabwa kwerekeza muri Congo vuba na bwangu, ngo bavugane n’impande zihanganye hagamijwe gushaka umuti w’ibibazo byo kutumvikana ku byavuye mu matora.

Ibi ni ibigaragara mu myanzuro y’inama yatumijwe n’umuyobozi w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, akaba na perezida w’u Rwanda Paul Kagame, inama yabaye kuri uyu wa kane tariki 17 Mutarama 2019 i Addis Ababa muri Etiyopiya ku kicaro cy’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida Kagame wanayiyoboye, abakuru b’ibihugu na za guverinoma batandukanye, abayobozi ba ICGLR ariyo nama Mpuzamahanga igamije kwimakaza amahoro mu karere k’ibiyaga bigari, ab’umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo mu majyepfo y’Afurika (SADC), abakuriye imiryango nka ECCAS, ECOWAS, IGAD, EAC, n’abandi, ibihugu bihagarariye Afurika mu muryango w’Abibumbye n’abandi ngo barebe uko ibintu bimeze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’icyakorwa.

Iki gitekerezo ni kimwe mu bigaragaza ubushake mu gufatanya, hagamijwe kutanga umusanzu ngo ibibazo byakurikiye itangazwa ry’amajwi mu buryo bw’ agateganyo, mu matoro y’umukuru w’igihugu muri Kongo birangire neza.

Nyuma yo kugaragarizwa uko ibintu bimeze n’uwungirije minisitiri w’intebe akaba na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ndetse no kubigaragarizwa n’imiryango iki guhugu kibarizwamo nka ICGLR, SADC n’indi, hafashwe imyanzuro ikurikira.

Abakuru b’ibihugu bavuze ko bikiruhije ko Abanyekongo bakwemera ibyavuye mu matora by’agateganyo nk’uko byatangajwe na komisiyo y’amatora.

Abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma, basabye ko ibyo gutangaza ibyavuye mu matora ku buryo bwa burundu byaba bihagaze.

Abakuru b’ibihugu bemeranyijwe ko vuba cyane muri Kongo hoherezwa intumwa zigizwe n’umuyobozi w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika akaba na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma, ndetse n’uyoboye komisiyo y’Ubumwe bw’Afurika, kugirango baganire n’impande zitandukanye muri Kongo, hagamiwe kureba ko haboneka uko igihugu cyasohoka mu bibazo byakurikiye itangazwa ry’amajwi mu buryobw’agateganyo.

Inama yasabye ko impande soze bireba muri Kongo zazaganira neza n’intumwa z’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ku neza y’igihugu ndetse n’abagituye. 
Inama yashimye kandi ubushake bw’Ubumwe bw’Afurika mu gukomeza guherekeza abaturage ba Kongo muri ibi bihe bitoroshye barimo.

Yanashimye kandi umuyobozi w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika uburyo yafashe iyambere agategura iyi nama. Bashimiye kandi komisiyo y’uyu muryango ndetse na Etiyopiya mu ruhare rwabo ngo iyi nama igere ku ntego zayo.

2019-01-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Valens Pappy na DC Clement babere Urugero abandi biyita abanyamakuru babaho ubuzima bw’ikinyoma

Valens Pappy na DC Clement babere Urugero abandi biyita abanyamakuru babaho ubuzima bw’ikinyoma

RUSHYASHYA 09 Apr 2026
Undi musilikare mukuru wa FARDC nawe yatorotse ajya muri Gumino

Undi musilikare mukuru wa FARDC nawe yatorotse ajya muri Gumino

Ubwanditsi 21 Jan 2020
Sebutege Ange atorewe kuyobora Akarere ka Huye

Sebutege Ange atorewe kuyobora Akarere ka Huye

Ubwanditsi 29 Jun 2018
Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi biyamamarizaga ubudepite Iburayi no mu Bubiligi batashye amaramasa

Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi biyamamarizaga ubudepite Iburayi no mu Bubiligi batashye amaramasa

Ubwanditsi 10 Jun 2024

3 Ibitekerezo

  1. Emmy
    January 18, 201910:19 am -

    Iyi comission ningirakamaro kandi irizewe gusa abanye Congo bumve ko bagomba kubaho mu mahoro ntibazayinanize ngo bategereje abazungu ngo akimuhana kaza imvura ihise kandi umubanyi niwe muryango.
    AFRICA Oyeeeeeeeeeeeeee.

    Subiza
  2. Rebero Jeremy
    January 19, 201911:08 am -

    Abanyekongo ntibibagiwe isano lya Kabila n’Urwanda! Ese Urwanda nta ruhare na ruto rufite muri biriya bibazo? Kuki se rutifata maze ngo abadafite aho babogamiye abe aribo baba abahuza?

    Subiza
    • Sunday
      January 20, 20193:47 pm -

      Iyo abanyekongo babonye Kagome amabere arikora. SADAC yakubise Kagome .yemeye Tsekedi nka presida wa DRC. Umutima wa Kagome urakubita cyane.

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Menya bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside bafite imitekerereze icuramye
INKURU NYAMUKURU

Menya bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside bafite imitekerereze icuramye

Ubwanditsi 16 Aug 2019
Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka
Amakuru

Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka

RUSHYASHYA 23 Sep 2026
Abandi bantu barindwi bakize Coronavirus, umubare w’abanduye mu Rwanda ugera ku 126
HIRYA NO HINO

Abandi bantu barindwi bakize Coronavirus, umubare w’abanduye mu Rwanda ugera ku 126

Ubwanditsi 13 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru