• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»‘Tubuze umugabo ukunda u Rwanda’-Perezida Kagame

‘Tubuze umugabo ukunda u Rwanda’-Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 Oct 2016 Mu Mahanga

Ubwo hasezerwaga bwa nyuma kuri Senateri Mucyo, Minisitiri muri Perezidansi yasomye ubutumwa buvuga ko Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rubuze umugabo ukunda igihugu.

Ni umuhango wabereye muri Sena kuri uyu wa 7 Ukwakira 2016, aho Minisitiri Tugireyezu Venantie yatanze ubutumwa bw’akababaro yahawe na Perezida Kagame.

-4316.jpg

Tugireyezu Venantie

-4323.jpg

Senateri Mucyo yitabye Imana bitunguranye kuwa Mbere w’iki cyumweru tariki 3 Ukwakira uyu mwaka.

Ubwo butumwa bugira buti “Ku muryango wa nyakwigendera Senateri Jean de Dieu Mucyo Nyakubahwa Perezida wa Repubukika Paul Kagame n’Umuryango we bababajwe no kumva inkuru itunguranye y’urupfu rwa nyakwigendera Senateri Jean de Dieu Mucyo.

Senateri Mucyo wagiye ashingwa kuyobora inzego nkuru z’igihugu zitandukanye zirimo Minisitri y’Ubutabera, Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika, Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside n’indi mirimo mu nzego z’igihugu zitandukanye, zirimo igisirikare yaranzwe n’umurava mu bikorwa bye byose. U Rwanda n’Abanyarwanda tubuze umugabo ukunda u Rwanda. Perezida Kagame aramenyesha umuryango wa nyakwigendera senateri Mucyo ko wifatanyije na bo kandi bawifurije gukomera muri ibi bihe by’akababaro. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Kuri uyu wa 6 Ukwakira ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro za bamwe mu bagize Guverinoma yavuze ko Mucyo yubahirizaga inshingano ze, aho yashimangiye ko yari umuyobozi utariremerezaga nk’ibikunze kugaraga kuri bamwe na bamwe.

Muri uwo muhango wo gusezera bwa nyuma Senateri Mucyo, Umunyamabanga Mukuru wa FPR, Inkotanyi, Francois Ngarambe, ari na wo muryango nyakwigendera Mucyo yabarizwagamo, yavuze ko Mucyo yari umuyobozi w’intangarugero warangwaga no kwicisha bugufi.

-4317.jpg

Umunyamabanga Mukuru wa FPR, Inkotanyi, Francois Ngarambe

Yagize ati “Senateri Mucyo yari intore nkuru y’umuryango FPR Inkotanyi. Yashinzwe imirimo itandukanye itoroshye mu nzego z’igihugu, mu za gisirikare n’iza gisivili. Imirimo yose yashinzwe Mucyo yarazwe n’imikorere myiza ubwitange, kwihangana, umuhate n’ubushishozi.

-4318.jpg

Perezida wa Senat Bernard Makuza

Perezida wa Sena yijeje umuryango wa Senateri Mucyo kuzakomeza kuwuba hafi. Yabwiye umudamu n’abana ba nyakwigendera ko kugira Mucyo mu muryango wabo ryari ishema rikomeye.

Yagize ati “Madamu Rose gira ishema ryo kuba waragize umugabo nka Mucyo, Thierry, Clement, Kelly, Herve, kugira umubyeyi nka Mucyo ni impano y’Imana, ndahamya ko itazapfa ubusa.”

-4324.jpg

Mucyo yatangiye akazi k’ubusenateri muri Kamena 2016, bivuze ko atabarutse amaze umwaka umwe urenga gato muri sena.

2016-10-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rulindo: Babiri bafatanwe ibiro 400 by’amabuye y’agaciro bari bibye

Rulindo: Babiri bafatanwe ibiro 400 by’amabuye y’agaciro bari bibye

Ubwanditsi 06 Jan 2017
POLISI FC YATSINZE MUKURA VICTORY SPORT IGITEGO 1-0

POLISI FC YATSINZE MUKURA VICTORY SPORT IGITEGO 1-0

Ubwanditsi 18 Apr 2016
Muri FDLR uburozi buravuza ubuhuha kubera amacakubiri ashingiye ku karere

Muri FDLR uburozi buravuza ubuhuha kubera amacakubiri ashingiye ku karere

Ubwanditsi 11 Oct 2021
Umubiligi yangiwe kuba intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri aka karere kubera politiki mbi y’igihugu cye

Umubiligi yangiwe kuba intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri aka karere kubera politiki mbi y’igihugu cye

Ubwanditsi 24 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rudasingwa yateje ubwega ko ibibazo afite yabitewe na Kayumba
INKURU NYAMUKURU

Rudasingwa yateje ubwega ko ibibazo afite yabitewe na Kayumba

Ubwanditsi 22 Feb 2018
Umutwe w’iterabwoba wa FLN mu marembera kubera kujirajira n’amacakubiri.
Amakuru

Umutwe w’iterabwoba wa FLN mu marembera kubera kujirajira n’amacakubiri.

Ubwanditsi 22 Oct 2021
Kuri uyu wa Kabiri  muri Amerika haratangira urubanza k’Umugogo  wa Kigeli, humvwa Abatangabuhamya
ITOHOZA

Kuri uyu wa Kabiri muri Amerika haratangira urubanza k’Umugogo wa Kigeli, humvwa Abatangabuhamya

Ubwanditsi 02 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru