• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Hakomeje kwibazwa aho ADF iri gukura ingufu zo gusebya Monusco na FARDC ku rugamba

Hakomeje kwibazwa aho ADF iri gukura ingufu zo gusebya Monusco na FARDC ku rugamba

Ubwanditsi 17 Nov 2018 Mu Mahanga

Igisirikare cya Uganda kiravuga ko kigiye gukomeza kuryamira amajanja gikomeza n’ubwirinzi bwacyo ari nako gitekereza kugaba ibitero nyuma yibibazo by’umutekano bikomeje guterwa n’umutwe wa ADF ukomeje kugaragaza ingufu hataramenyekana aho izivana nk’uko byatangajwe n’abayobozi batandukanye ba gisirikare ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

Ibi bije nyuma y’aho izi nyeshyamba za ADF zigabiweho igitero n’ingabo za Monusco zifatanyije n’iza FARDC ariko zikabasha kwihagararaho ndetse zikica benshi mu bazigabyeho igitero barimo abasirikare ba Monusco 7 n’umubare utaramenyekana w’ingabo za Congo.

Mu rugamba rwa mbere rwahuje ingabo za Monusco na ADF izi nyeshyamba zari zivuganyemo abasirikare ba Tanzania bagera ku 10 bo muri Monusco.

Muri iki cyumweru dusoza, nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye, ingabo nyinshi za Congo zarishwe mu gihe ingabo nyinshi za Monusco nazo zakuwe ku rugamba ari inkomere.

Igihugu cya Uganda kikaba cyahise kigumisha abasirikare benshi bo mu mutwe udasanzwe (Special Forces)n’ibikoresho birimo ibimodoka by’imitamenwa ndetse cyongera ibikorwa byo gushaka amakuru hfi y’umupaka wa Congo.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard karemire akaba yabwiye Chimpreports kuri uyu wa gatanu nyuma ya saa sita, ko UPDF ikomeje kuryamira amajanja ku mupaka kandi yiteguye kurinda ubuzima bw’abasivili n’ibyabo.

Uhereye kuwa Mbere ushize, imirwano ikaze yabereye muri Teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru, mu birometero nka 94 uvuye ku mupaka wa Uganda.

Itangazo rya Loni rivuga ko abasirikare ba Monusco bakomoka muri Malawi 6 ndetse n’umusirikare umwe ukomoka muri Tanzania biciwe mu bitero bihuriweho na Monusco na FARDC byo kurwanya ADF. Iri tangazo ryongeyeho ko abandi bashinzwe kubungabunga amahoro bakomeretse ndetse umwe akaburirwa irengero.

Iri tangazo kandi ryakomeje rivuga ko abasirikare benshi ba FARDC n’umubare utazwi w’inyeshyamba nabo baguye mu mirwano.

Abayobozi bavuga ko imirwano ikaze yabaye kuwa 10 Ugushyingo 2018 ahitwa Boyikine muri Beni, ikaba yaramaze umunsi wose. Inyeshyamba za ADF ngo zitanyeganyezwaga zarasanye na FARDC kugeza saa tanu z’ijoro.

Ibi rero byatumye hibazwa ahantu ADF yaba iri gukura amasasu adashira ndetse n’intwaro ziremereye ku buryo zibasha guhangamura ingabo za Loni nazo zifite ibikoresho byiza.

Nubwo ADF yari iherutse kwigarurira ibirindiro bya FARDC ndetse ikabasha gusahura imbunda n’amasasu mu bubiko, ubushobozi bwayo bwo gushikama ikarwana intambara ya nyayo yubahirije amategeko y’intambara (conventional warfare) bukomeje gutangaza abatari bacye.

Bivugwa ko mu mirwano yabereye Boyikine, ingabo za Congo zirukankanye umusirikare bavugaga ko afite ipeti rya Colonel wo mu gihugu cy’igituranyi.

Umwe mu basirikare ba FARDC ati: “Uwo mu colonel n’abagabo be bari bari kwica abantu, twirukankanye umwe muri bo. Twashakaga kumwica. Yanasize inkweto ye inyuma. Ntitwabashije kugenzura ubwenegihugu bw’uwo mu colonel.”

Kuri uyu wa gatanu kandi abayobozi bavuganye na Chimpreports bavuze ko bari kwegeranya ibimenyetso bigaragaza ubufatanye bwa ADF n’utundi dutsiko two hanze tuyiha ibikoresho, imyitozo ndetse bakanasangira amakuru.

Mu Ukuboza umwaka ushize wa 2017 igisirikare cya Uganda cyagabye ibitero by’indege ku birindiro bya ADF muri Congo bihitana abarwanyi benshi babarirwa muri Magana.

Gusa, ngo ubushobozi bw’uyu mutwe bwo kongera ukisuganya mu kanya gato ndetse ukongera guhangana n’ingabo za Loni zifite ibikoresho mu gihe kitageze ku mwaka bigaragaza ko ADF yaba ifite abandi baterankunga bo hanze.

Kuri ubu biravugwa ko uyu mutwe n’indi bakorana bagenzura imihanda y’ingezi, serivisi z’imibereho n’inyubako z’ingenzi muri Beni. Uyu mutwe unakoraubucuruzi muri uyu mujyi ndetse ukanaka imisoro ku bicuruzwa byagurishijwe.

Iperereza rya Chimpreports nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, ngo ryamenye ko mu kwezi gushize inyeshyamba za ADF zabashije kwirukana ingabo za Loni n’iza Congo muri Beni.

Mu rwego rwo kwigarurira igitinyiro nyuma yo guseba, izi ngabo za Monusco na FARDC nibwo mu minsi yashize zapanze kongera gusubirana Beni ariko zihura n’abarwanyi bakaze ba ADF n’intwaro zikomeye.

Ubwo yabazwaga urugero Uganda ihangayikishijwemo na ADF kuri ubu, umuvugizi w’igisirikare, Brig. Karemire yagize ati: “Ibikorwa bya ADF byahoze mu bice by’amajyaruguru ya Beni, kure uvuye ku mupaka wacu na Congo.”

Abajijwe kugira icyo avuga ku makuru y’uko ADF yaba irimo irabona ubunararibonye mu ntambara itari ifite kandi bishobora no kuyisunikira gutera Uganda, Brig. Karemire na none ati: “ADF ntizigera irusha ubushobozi UPDF kubw’ibyo nta kibazo gisobanutse ku mutekano w’igihugu. Abaturage bacu bakwiye gukomeza kwizera umutekano.”

Hagati muri za 90 nibwo ADF, yari ifite abarwanyi bagera mu 2000 yagabye igitero kuri Uganda ivuye muri Congo ariko isubizwa inyuma na UPDF.

Umuyobozi wayo mukuru, Jamil Mukulu kuri ubu abarizwa muri Gereza ya Luzira muri Uganda aho ashinjwa ibyaha by’iterabwoba, ubwicanyi no gushimuta.

2018-11-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida wa FERWAFA De Gaulle Nzamwita yasabiwe gufungwa imyaka itatu

Perezida wa FERWAFA De Gaulle Nzamwita yasabiwe gufungwa imyaka itatu

Ubwanditsi 06 Jun 2016
Burundi: Umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu yakatiwe igifungo cy’ imyaka 32

Burundi: Umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu yakatiwe igifungo cy’ imyaka 32

Ubwanditsi 28 Apr 2018
Maj Gen Rutatina yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Maj Gen Rutatina yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ubwanditsi 14 Oct 2016
Ingabo z’u Rwanda zabonye Umuvugizi mushya

Ingabo z’u Rwanda zabonye Umuvugizi mushya

Ubwanditsi 15 Apr 2016

2 Ibitekerezo

  1. Peres
    November 17, 20182:15 pm -

    Ariko vraiment! Ubu murabona mutabogamiye kuri ADF koko? Bigaragara ko mushyigikiye ko Kongo na Monusco bits india, ndetse Na Uganda nkuko mu bigaragaza mu nyandiko zanyu.
    Kandi wasanga URWANDA ari rwo RURI gufasha ADF!

    Subiza
    • Sunday
      November 19, 20187:34 am -

      Ni Urwanda nyine. Ariko UPDF izabakubita inabasubize iyo bavuye haha haba mugihugu cyigituranyi kandi inatunganye great lakes region

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gasabo: Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasuye abapolisi bo mu mujyi wa Kigali
Mu Rwanda

Gasabo: Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasuye abapolisi bo mu mujyi wa Kigali

Ubwanditsi 13 Mar 2017
Kayumba Nyamwasa ntashaka kumva izina Rutabana, mushiki we Emerence Kayijuka yavuze ibyo amuhora, naho Frank Ntwali aritwaza Rushyashya
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa ntashaka kumva izina Rutabana, mushiki we Emerence Kayijuka yavuze ibyo amuhora, naho Frank Ntwali aritwaza Rushyashya

Ubwanditsi 02 Dec 2019
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo
Amakuru

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Ubwanditsi 29 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru