• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Museveni yashoboye kwinjiza bitemewe intwaro nyinshi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Id Amin na Obote Milton n’uruhare Karuretwa yabigizemo

Uko Museveni yashoboye kwinjiza bitemewe intwaro nyinshi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Id Amin na Obote Milton n’uruhare Karuretwa yabigizemo

Ubwanditsi 21 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatangarije abagize ubuyobozi bw’ Ikigo cy’Igihugu  cy’Imisoro n’Amahoro (URA) ko bakwiye gukoresha ikoranabuhanga mu gukumira ibyaha kuko ari cyo cyuho yifashishaga mu kwinjiza intwaro muri Uganda ngo ahirike ubutegetsi.

Ibi Perezida Museveni yabitangarije kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inyubako nshya izajya ikorerwamo na URA iherereye Nakawa muri Kampala.

Abara inkuru ye bwite, Museveni yabwiye abakozi ba URA ko imikorere mibi yo ku mipaka yatumye abasha kwinjiza bitemewe intwaro nyinshi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Id Amin na Obote Milton (ku ngoma ye ya kabiri).

Ati “ Mu ntambara yo kwibohora yo mu 1979, ni ninjije sabu mashinigani [sub-machine guns] 12 nzivanye Runga Runga [Ikirwa cyo muri Tanzaniya] ngera Malaba ntawe ubimenye. Mu rugamba rwa kabiri nabwo nifashishije umushoferi w’amakamyo, Gregory Karuretwa ninjije RPG umunani, sabu mashinigani eshanu, ibiturika 100 bivuye Bujumbura bigera Wakiso nta nkomyi. Ibi byari byoherejwe na Perezida wa Libya, Col. Muammar Gadhafi. Nari agatangaza mu kwinjiza intwaro mu gihugu mu buryo butemewe.”

Perezida Museveni

Uyu mukuru w’Igihugu atangaza ko uretse gukoresha imipaka y’igihugu mu kwinjiza intwaro, Perezida Museveni avuga ko yakomeje kwidegembya  yambuka mu bihugu bituranyi ntacyo yikanga.

Uyu muyobozi yabwiye abakozi ba URA ko nta bundi buryo buhari bwo guhangana n’ibi byaha byo kwinjiza intwaro, kunyereza imisoro,ruswa n’ibindi uretse kwifashisha uburyo bugezweho mu ikoranabuhanga.

Ati “  Hagiye  habaho kunyereza imisoro kwa kompanyi z’itumanaho, ibintu bikwiye guhagarara. Ku bijyanye no kwinjiza intwaro mu buryo butemewe, mukwiye gukoresha amakamera mu kuziba icyuho, mugenzura imodoka zose mbere yo kwambuka imipaka yacu (…)”

Perezida Museveni nk’uko Chimpreports ibitangaza, yasabye abakozi ba URA gufasha abashoramari mu gukoresha neza igihe cyabo.

2019-01-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ese icyiswe umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, si ikinamico nka bya bitero byo mu Burundi?

Ese icyiswe umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, si ikinamico nka bya bitero byo mu Burundi?

Ubwanditsi 19 May 2024
Ukuri kuraryana, abonse amashereka y’ingengabitekerezo ya jenoside bibumbiye mu gatsiko “JAMBO ASBL”, ubu baravuza iyabahanda , bikoma ababashyize ku Karubanda

Ukuri kuraryana, abonse amashereka y’ingengabitekerezo ya jenoside bibumbiye mu gatsiko “JAMBO ASBL”, ubu baravuza iyabahanda , bikoma ababashyize ku Karubanda

Ubwanditsi 01 Aug 2020
Leta Y’Ububiligi yaba ifite nyungu ki mu guha urwaho abahakana bakanapfobya genocide yakorewe abatutsi mu 1994

Leta Y’Ububiligi yaba ifite nyungu ki mu guha urwaho abahakana bakanapfobya genocide yakorewe abatutsi mu 1994

Ubwanditsi 16 Feb 2018
‘Rwanda:The Royal Tour’ yerekanwe i New York mu muhango witabiriwe na Kagame, hatahiwe i Kigali

‘Rwanda:The Royal Tour’ yerekanwe i New York mu muhango witabiriwe na Kagame, hatahiwe i Kigali

Ubwanditsi 25 Apr 2018

3 Ibitekerezo

  1. Manyanga
    January 21, 201911:36 am -

    FPR se yo yazinjije gute mu Rwanda hose?
    Wenda Afande Kabarebe nawe azabitugezaho uretse ko ntawutabizi.

    Subiza
    • nkotanyi
      January 22, 201910:18 pm -

      manyanga we nonese ko numva uvuga ko ntawe utabizi wabazaga iki???!!! ngirango warugiye nibura kutubwira uko imihoro yamaze abatutsi uko yinjiye?!! nkeka byo waba ubizi cyane??!

      Subiza
  2. Emmy
    January 21, 20196:04 pm -

    Ariko Manyanga nawe wabitubwiye se nimba ubizi natwe tukabimenya.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yageze i Addis Ababa aho yitabiriye Inama Rusange ya 30 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yageze i Addis Ababa aho yitabiriye Inama Rusange ya 30 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Ubwanditsi 27 Jan 2018
Amadini agira uruhare mu kurwanya ibyaha – Polisi y’u Rwanda
Mu Mahanga

Amadini agira uruhare mu kurwanya ibyaha – Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 01 Aug 2016
RwandAir yinjiye mu bufatanye buzatuma abayikoresha bazigamira ingendo bakora
UBUKERARUGENDO

RwandAir yinjiye mu bufatanye buzatuma abayikoresha bazigamira ingendo bakora

Ubwanditsi 26 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru