• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Museveni yashoboye kwinjiza bitemewe intwaro nyinshi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Id Amin na Obote Milton n’uruhare Karuretwa yabigizemo

Uko Museveni yashoboye kwinjiza bitemewe intwaro nyinshi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Id Amin na Obote Milton n’uruhare Karuretwa yabigizemo

Ubwanditsi 21 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatangarije abagize ubuyobozi bw’ Ikigo cy’Igihugu  cy’Imisoro n’Amahoro (URA) ko bakwiye gukoresha ikoranabuhanga mu gukumira ibyaha kuko ari cyo cyuho yifashishaga mu kwinjiza intwaro muri Uganda ngo ahirike ubutegetsi.

Ibi Perezida Museveni yabitangarije kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inyubako nshya izajya ikorerwamo na URA iherereye Nakawa muri Kampala.

Abara inkuru ye bwite, Museveni yabwiye abakozi ba URA ko imikorere mibi yo ku mipaka yatumye abasha kwinjiza bitemewe intwaro nyinshi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Id Amin na Obote Milton (ku ngoma ye ya kabiri).

Ati “ Mu ntambara yo kwibohora yo mu 1979, ni ninjije sabu mashinigani [sub-machine guns] 12 nzivanye Runga Runga [Ikirwa cyo muri Tanzaniya] ngera Malaba ntawe ubimenye. Mu rugamba rwa kabiri nabwo nifashishije umushoferi w’amakamyo, Gregory Karuretwa ninjije RPG umunani, sabu mashinigani eshanu, ibiturika 100 bivuye Bujumbura bigera Wakiso nta nkomyi. Ibi byari byoherejwe na Perezida wa Libya, Col. Muammar Gadhafi. Nari agatangaza mu kwinjiza intwaro mu gihugu mu buryo butemewe.”

Perezida Museveni

Uyu mukuru w’Igihugu atangaza ko uretse gukoresha imipaka y’igihugu mu kwinjiza intwaro, Perezida Museveni avuga ko yakomeje kwidegembya  yambuka mu bihugu bituranyi ntacyo yikanga.

Uyu muyobozi yabwiye abakozi ba URA ko nta bundi buryo buhari bwo guhangana n’ibi byaha byo kwinjiza intwaro, kunyereza imisoro,ruswa n’ibindi uretse kwifashisha uburyo bugezweho mu ikoranabuhanga.

Ati “  Hagiye  habaho kunyereza imisoro kwa kompanyi z’itumanaho, ibintu bikwiye guhagarara. Ku bijyanye no kwinjiza intwaro mu buryo butemewe, mukwiye gukoresha amakamera mu kuziba icyuho, mugenzura imodoka zose mbere yo kwambuka imipaka yacu (…)”

Perezida Museveni nk’uko Chimpreports ibitangaza, yasabye abakozi ba URA gufasha abashoramari mu gukoresha neza igihe cyabo.

2019-01-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Abasore bategetswe gufata ba nyina ku ngufu, abasirikare barya inyama z’abantu – Raporo ya Loni

RDC: Abasore bategetswe gufata ba nyina ku ngufu, abasirikare barya inyama z’abantu – Raporo ya Loni

Ubwanditsi 09 Jul 2018
Abagande bakomeje gufatirwa ku mupaka bakora ubucuruzi butemewe

Abagande bakomeje gufatirwa ku mupaka bakora ubucuruzi butemewe

Ubwanditsi 02 Jul 2019
Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije

Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije

RUSHYASHYA 11 Mar 2026
U Rwanda ni igihugu kiri kumwe n’Imana- Dr Ngirente

U Rwanda ni igihugu kiri kumwe n’Imana- Dr Ngirente

Ubwanditsi 15 Jan 2018

3 Ibitekerezo

  1. Manyanga
    January 21, 201911:36 am -

    FPR se yo yazinjije gute mu Rwanda hose?
    Wenda Afande Kabarebe nawe azabitugezaho uretse ko ntawutabizi.

    Subiza
    • nkotanyi
      January 22, 201910:18 pm -

      manyanga we nonese ko numva uvuga ko ntawe utabizi wabazaga iki???!!! ngirango warugiye nibura kutubwira uko imihoro yamaze abatutsi uko yinjiye?!! nkeka byo waba ubizi cyane??!

      Subiza
  2. Emmy
    January 21, 20196:04 pm -

    Ariko Manyanga nawe wabitubwiye se nimba ubizi natwe tukabimenya.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umujenosideri Kabuga Felisiyani yavuniye ibiti mu matwi imbere y’abacamanza, nk’ amayeri yo gutinza urubanza ngo atazigera aburanishwa
Amakuru

Umujenosideri Kabuga Felisiyani yavuniye ibiti mu matwi imbere y’abacamanza, nk’ amayeri yo gutinza urubanza ngo atazigera aburanishwa

Ubwanditsi 12 Nov 2020
Icyiciro cya mbere cy’abakinnyi, abatoza n’abandi bayobozi mu ikipe ya Musanze FC bakingiwe Covid-19
Amakuru

Icyiciro cya mbere cy’abakinnyi, abatoza n’abandi bayobozi mu ikipe ya Musanze FC bakingiwe Covid-19

Ubwanditsi 08 Mar 2021
Kayumba Nyamwasa arakoresha Sande Charles mu bikorwa byo guhiga abitwa abanzi ba RNC
ITOHOZA

Kayumba Nyamwasa arakoresha Sande Charles mu bikorwa byo guhiga abitwa abanzi ba RNC

Ubwanditsi 25 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru