• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’umunsi umwe komite nyobozi y’ikipe ya Espoir FC yeguye, yongeye kugaruka kuyobora iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rusizi

Nyuma y’umunsi umwe komite nyobozi y’ikipe ya Espoir FC yeguye, yongeye kugaruka kuyobora iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rusizi

Ubwanditsi 28 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere taliki ya 26 Nyakanga 2021, nibwo komite nyobozi y’ikipe ya Espoir FC yeguye kuri uyu mwanya n’ubwo ntabusobanuro cyagwa se ibaruwa y’ubwegure yagiye hanze, iyi komite nyobozi ikaba yongeye kwemera kugaruka mu mirimo.

Abari beguye ni batanu bayobowe na Perezida wayo Kamuzinzi Godfroid, ba visi perezida babiri Amani Casimir na Ngiruwonsanga Theo, ushinzwe umutungo w’ikipe ariwe Ujeneza Olive ndetse n’umunyamabanga wayo ariwe Habimana François .

Icyatumye habaho kwegura kwa komite nyobozi ngo ni uko ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi butarimo kumva neza ibyo gufasha iyi kipe iheruka kwitwara neza, ariko aha bigaterwa cyane n’umwe mu bayobozi b’aka karere, ibi bikaba aribyo byatumye habaho inama yihuse yahuje impande zombi.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi batangaje ko kuri uyu wa kabiri aribwo habaye inama yahuje ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir FC , aho baganiriye ingingo eshatu zirebana n’iyi kipe yashoje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’u Rwanda iheruka aho yasoje inyuma ya APR FC yatwaye igikombe ndetse na AS Kigali yasoje ku mwanya wa gatatu.

Mu ngingo eshatu baganiriye ku mpande zombi, habanje kurebera hamwe uko umwaka w’imikino wa 2020-2021 wagenze, Imbogamizi zagaragajwe zari zatumye komite nyobozi yegura n’uburyo zigomba gukemuka impande zombi zibigemo uruhare ndetse no kwitegura no kwita ku migendekere myiza y’umwaka w’imikino 2021-2022 impande zombi zibigizemo uruhare.

Mu gusoza iyi baruwa, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bavuze ko hashingiwe kuri ibyo biganiro komite nyobozi ya Espoir FC yasabwe kandi yemera kuguma mu nshingano, ibyumvikanyweho byose bikazubahirizwa kugira ngo ikipe izakomeze kwitwara neza.

2021-07-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abakozi ba nyakabyizi barasaba koroherezwa gutora

Abakozi ba nyakabyizi barasaba koroherezwa gutora

Ubwanditsi 25 May 2017
Urubyiruko rwungukiye byinshi mu musaruro w’imiyoborere myiza

Urubyiruko rwungukiye byinshi mu musaruro w’imiyoborere myiza

Ubwanditsi 24 Aug 2023
Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Ubwanditsi 24 Feb 2025
Mu mateka y’imikino y’igikombe cya Afurika, umunyarwandakazi Mukansanga Salima yabaye umusifuzi wa mbere w’umugore ugisifuye

Mu mateka y’imikino y’igikombe cya Afurika, umunyarwandakazi Mukansanga Salima yabaye umusifuzi wa mbere w’umugore ugisifuye

Ubwanditsi 11 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyihebe bya RNC ngo bigiye gutangira ibikorwa by’iterabwoba mu mahanga
Amakuru

Ibyihebe bya RNC ngo bigiye gutangira ibikorwa by’iterabwoba mu mahanga

Ubwanditsi 13 Jun 2024
Uganda: Buri mudepite watoye yego ku ikurwaho ry’ingingo ya 102 mu Itegekonshinga yahawe umurinzi ufite imbunda
POLITIKI

Uganda: Buri mudepite watoye yego ku ikurwaho ry’ingingo ya 102 mu Itegekonshinga yahawe umurinzi ufite imbunda

Ubwanditsi 04 Jan 2018
Umugambi wa Leta y’Uburundi mu biganiro by’amahoro byitabiriwe na Agathon Rwasa ahagarariye abarwanya Leta kandi ayikorera
INKURU NYAMUKURU

Umugambi wa Leta y’Uburundi mu biganiro by’amahoro byitabiriwe na Agathon Rwasa ahagarariye abarwanya Leta kandi ayikorera

Ubwanditsi 29 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru