• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kwiyahura bishobora kwirindwa mu gihe buri wese abigizemo uruhare

Kwiyahura bishobora kwirindwa mu gihe buri wese abigizemo uruhare

Ubwanditsi 31 Mar 2017 Mu Rwanda

Mutuyimana Rose w’imyaka 21 arwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) nyuma yo gushaka kwiyahura kubera ibibazo byo mu muryango.

Uyu mukobwa wo mu mudugudu wa Ruyange, akagari k’Agatabaro, Umurenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge, ku itariki ya 14 Werurwe, nibwo hamenyekanye inkuru ko yashatse kwiyahura, ubwo yanywaga umuti witwa “tiyoda” .

Si mu Rwanda gusa igikorwa nk’iki cyo gushaka kwiyambura ubuzima cyabonetse, kuko no mu bihugu bitandukanye ku isi hari abandi bantu bagaragara mu bikorwa byo gushaka kwiyahura.

Umuntu yakwibaza impamvu zateye uyu mwana w’umukobwa gushaka kwiyahura. Iki kibazo nicyo impuguke twaganiriye zatubwiyeho bimwe mu bituma hari abantu bamwe bifuza kuva muri uyu mubiri biyahuye mu buryo ubu cyangwa buriya.

Nk’uko Dr Ngirababyeyi Alfred ni inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe muri CARAES Ndera. Avuga ko kwiyahura ari igikorwa umuntu akora we ubwe agamije kwiyambura ubuzima kubera impamvu runaka. Uburyo bikorwamo rero ni bwinshi; burimo kunywa cyangwa kurya ibintu bihumanya nk’uburozi cyangwa kugongwa n’imodoka ku bushake bwawe.

Impamvu zitera kwiyahura ni nyinshi nk’uko yakomeje abivuga. Zirimo: kuba umuntu afite ikibazo mu mutwe, kugira ibikomere kubera amateka, cyangwa kuba warabaye imbata y’ibiyobyabwenge nk’urumogi, ibisindisha, kokayine, heroyine n’ibindi.

Mu zindi mpamvu zitera kwiyahura harimo gutakaza icyizere cy’ubuzima, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi. Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, mu cyegeranyo cyawo cyo mu mwaka w’2015, kivuga ko abantu barenga gato miliyoni 300 nta cyizere cy’ubuzima bari bafite; ni ukuvuga 4,4% by’abatuye isi.

Ubushakashatsi bukaba bukomeza kwerekana ko uku gutakaza icyizere no kwiheba ari imwe mu mpamvu zituma habaho kwiyahura ndetse umubare w’ababayeho muri ubwo buzima ugenda wiyongera; aho ugera ku bihumbi 80 buri mwaka.

Dr Ngirababyeyi yakomeje avuga ko abafite ibibazo byo mu mutwe bashobora kurindwa kwiyambura ubuzima mu gihe bitaweho bagahabwa imiti yabugenewe kandi bagafashwa gusubira mu buzima busanzwe barindwa impamvu yatumye bagira ubwo burwayi.

Dr Ngirababyeyi avuga kandi ko 10% by’abafite imigambi yo kwiyahura babasha kubigeraho; yongeraho ko bagomba gukurikiranirwa hafi, bityo bagafashwa kureka uwo mugambi mubi.

Abafite ibyo bibazo byo mu mutwe byatuma habaho kwiyambura ubuzima bakeneye kwegerwa bakaganirizwa, bityo bagafashwa kongera gutekereza neza kugira ngo bibagirwe gahunda yo kwiyahura.

Dr Ngirababyeyi yavuze kandi ko kwiyahura bitewe no kugira ibibazo byo mu mutwe byakozweho ubushakashatsi maze bigaragara ko hafi 90% biba bifitanye isano.

Uruhare rw’imiryango yabo

Abantu benshi biyahura kuko baba bafite ibibazo byabarenze. Icyo gihe rero icyo baba bagamije ni uguhungira kure ibyo bibazo. Muri icyo gihe usanga baragize imyitwarire itandukanye nko kwigunga, kumva badatuje, kwiyanga, kutigirira icyizere n’ibindi.

Dr Ngirababyeyi akomeza avuga ko muri iki gihe hari icyo umuryango ndetse n’abaturanyi bakwiriye gukora amazi atararenga inkombe.

Dr Ngirababyeyi ufite ubunararibonye mu kwitaho abafite ibi bibazo byo mu mutwe, avuga ko abantu bakwiye kumenya ibimenyetso abashaka kwiyahura bagenda bagaragaza; harimo ibyavuzwe hejuru kugira ngo batabare ufite iki kibazo, nko guhita bamujyana kwa muganga hari abazobereye ibijyanye n’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe kuko baba bazi uko bamuvura bityo agasubira mu buzima busanzwe.

Yagize ati:” nk’ubundi burwayi bwose burimo indwara y’umutima, kanseri n’izindi; ibitera kwiyahura nabyo bivurwa ari uko umuntu agiye kwa muganga akabonana n’impuguke mu buvuzi”.

Yakomeje avuga ko hari imiryango imwe n’imwe cyane cyane y’abihayimana itanga ubujyanama bufasha mu gutuma abafite ibyo bibazo byo kwiyahura bagaruka mu murongo mwiza.

Umuyobozi w’idini ya Isilamu mu Rwanda, we avuga ko idini ya Isilamu ifite amategeko igenderaho abuza kwiyahura. Yagize ati:” Uko bimeze kose, Imana yahaye buri wese ubuzima, kugira ngo ashyire mu bikorwa umugambi wayo muri iyi si. Iyi mibiri ni iy’Imana si iyacu. Ubwo rero niyo igomba kugena igihe imirimo yacu ku isi igomba kurangirira. Si twebwe tubigena”.

Korowani ivuga ko” nta muntu wiyahuye uzajya mu ijuru”. Yavuze ko abaturage bashobora kugira icyo bakora kugira ngo umuntu atiyahura.

Umuyobozi w’idini ya Isilamu mu Rwanda yagize ati:” niyo mpamvu mu idini yacu ya Isilamu tutemera kunywa ibisindisha kuko ari imwe mu mpamvu zatuma uwabinyoye yiyahura. Ntitunemera n’ibindi bishobora gukoreshwa kuyobya ubwenge”.

Umuco nyarwanda kimwe n’indi migenzo yemewe ntabwo bishyigikira ibyerekeranye no kwiyahura.

-6207.jpg

Nk’uko bitangazwa n’umwe mu basaza w’imyaka 81 wo murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, umuntu wiyahuye nta cyubahiro agenerwa mu gihe cyo kumushyingura nk’undi wese witabye Imana azize urupfu rusanzwe.

Yakomeje avuga kandi ko igikorwa cyo kwiyahura, nyirukugikora afatwa nk’umuntu udafite agaciro witesheje icyubahiro mu buryo ubu n’ubu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege we avuga ko abagize umuryango we bashobora kumurinda kwiyahura.

Yavuze ko buri wese abaye ijisho rya mugenzi we byatuma hari igikorwa “ mu gihe ukurikiranye ibyo umuturanyi wawe arimo gukora, ushobora kumenya ko afite gahunda yo kwiyahura bityo ukaba wabimurinda”.

ACP Badege yakomeje avuga ko ikintu cyose cyatuma umuntu ashaka kwiyahura gishobora kurindwa kuko nta mpamvu n’imwe yo kwiyambura ubuzima.

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ikora ibishoboka byose kugira ngo ntihabeho kubura ubuzima muri ubu buryo. Hariho imikoranire n’abaturage mu gukumira ibyaha ndetse n’ingamba zo guca no gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge; byose bitanga umusaruro ku buryo bugaragara.

Yagize ati:”iyo dufata abakoresha ibiyobyabwenge ndetse tugakangurira n’ababikoresha kubireka; icyo gihe tuba turimo kurinda ko habaho impfu nk’izi zirimo no kwiyahura”.

Yakomeje asaba abaturage ndetse n’imiryango y’abafite ibyo bibazo gufatanya bagashakira hamwe umuti utuma hatabaho kwiyahura cyane cyane binyuze mu mugoroba w’ababyeyi nk’urubuga rwo gushakira hamwe umuti w’ibibazo by’aho batuye.

Abantu kandi barakangurirwa kwirinda impamvu zituma abantu bamwe bahitamo kwiyahura kuko bihanwa n’amategeko.

Ingingo y’147 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda igira iti:” Kwiyahura ntibihanirwa. Ariko umuntu wese: woshya undi kwiyahura; ufasha undi kwiyahura; utuma undi yiyahura kubera kumutoteza; ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5)”.

RNP

2017-03-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Banki yo mu Buhinde igiye gutera inkunga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro

Banki yo mu Buhinde igiye gutera inkunga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro

Ubwanditsi 25 May 2017
Ibitego 15 nibyo byatsinzwe ku munsi wa kabiri w’imikino yo guhatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere 2021-2022, hasimburwa AS Muhanga ndetse na Sunrise FC

Ibitego 15 nibyo byatsinzwe ku munsi wa kabiri w’imikino yo guhatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere 2021-2022, hasimburwa AS Muhanga ndetse na Sunrise FC

Ubwanditsi 22 Sep 2021
Gatsibo: Polisi yarashe  Umugabo agerageza kuyirwanya nyuma y’aho  yarigiye  kumuta muri yombi

Gatsibo: Polisi yarashe Umugabo agerageza kuyirwanya nyuma y’aho yarigiye kumuta muri yombi

Ubwanditsi 28 Jul 2017
U Rwanda ruyoboye Afurika mu gufata imodoka zibwe

U Rwanda ruyoboye Afurika mu gufata imodoka zibwe

Ubwanditsi 13 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imikorere mibi  no kunyereza umutungo wa EAC mu ihurizo ryo guhemba abakozi bayo 
INKURU NYAMUKURU

Imikorere mibi  no kunyereza umutungo wa EAC mu ihurizo ryo guhemba abakozi bayo 

Ubwanditsi 08 Jul 2019
Abikorera bo mu gihugu cya zimbwabwe bashimye iterambere basanze mu Rwanda
Mu Rwanda

Abikorera bo mu gihugu cya zimbwabwe bashimye iterambere basanze mu Rwanda

Ubwanditsi 24 Jan 2018
Polisi yataye muri yombi Bishop Imanizabayo n’abandi 2 bashinjwa ubutekamitwe bitwaje’ Ubuhanuzi ‘
Mu Rwanda

Polisi yataye muri yombi Bishop Imanizabayo n’abandi 2 bashinjwa ubutekamitwe bitwaje’ Ubuhanuzi ‘

Ubwanditsi 30 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru