• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Bimwe mu byo wamenya ku bahawe Impeta z’ishimwe [ Photos ]

Bimwe mu byo wamenya ku bahawe Impeta z’ishimwe [ Photos ]

Ubwanditsi 20 Nov 2017 HIRYA NO HINO

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2017, Perezida Kagame yatanze ku nshuro ya mbere impeta z’ishimwe ry’ubucuti ziswe “Igihango”.

Izo mpeta Perezida Kagame yazambitse abantu icyenda bagize uruhare rw’indashyikirwa mu gufasha u Rwanda kongera kwiyubaka, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze kurusenya.

Abo bahawe izo mpeta ni Hezi Bezalel, Howard G. Buffett, Gilbert Chagoury, John Dick, Paul Farmer, Alain Gauthier na Dafroza Mukarumongi Gauthier, Linda Melvern na Joseph Ritchie.

Ubusanzwe “Igihango” ni impeta y’ishimwe ihabwa abantu, itsinda ry’abantu cyangwa imiryango yakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gutsura ubucuti hagati y’u Rwanda n’amahanga, cyangwa se ibikorwa byabo bikaba byarahesheje ishema u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.

Muri uwo muhango Perezida Kagame yibukije ko Igihango gisobanura ubucuti buhoraho kandi ntawe ugitatira, avuga ko umuhango nk’uyu uzajya uba kenshi kugeza buri wese yituwe uruhare rwe.

Yagize ati” Mu bihe bikomeye igihugu cyasabwaga kwikemurira ibibazo cyishakamo ibisubizo, mwakibaye hafi. Kubitura tubambika izi Mpeta, ni uguha agaciro umusanzu w’indashyikirwa mwatanze ku buzima bw’igihugu cyacu.”

Bimwe mu byo wamenya ku bambitswe impeta z’igihango

Hezi Bezalel

Hezi Bezalel ni Umucuruzi w’Umunya-Israel, akaba afatwa nk’irembo ry’ishoramari ry’Abanya-Israel mu Rwanda.

Ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kugaragaza ibyaberaga mu Rwanda 1994, dore ko yanahageze hagati y’ukwezi kwa Kamena na Nyakanga 1994.

Amaze kwambikwa iyi mpeta yashimiye Perezida Kagame uko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yakoze uko ashoboye agahindura isura y’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga, ubu rukaba rutakitwa igihugu cy’abicanyi ahubwo rwarabaye igihugu cy’amizero, n’uburumbuke kandi kihuta mu iterambere.

Bezarel kandi ni umwe mu bakomeje gutsura umubaro hagati y’u Rwanda na Israel. Yavuze ko Igihango agiranye n’u Rwanda azagikomeraho kandi azahora akora ibishoboka byose kugira ngo u Rwanda rugere ku nzozi rufite.

Paul Farmer

Paul Farmer utabashije kuboneka muri uwo muhango, ni Umunyamerika akaba n’umwe mu bashinze Umuryango Partners In Health, ukorana na Minisiteri y’Ubuzima mu kuvura kanseri kuva mu mwaka wa 2006.

Usibye kuba Partners in Health ikorana n’u Rwanda mu mishinga itandukanye y’ubuzima, Dr Farmer ni umwe mu bagize uruhare mu gutangiza ibitaro bivura kanseri bya Butaro.

Uwo mugabo mu butumwa yatanze abicishije mu mashusho, yashimiye Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame ku ruhare rwabo mu kwita ku buzima bw’Abanyarwanda.

Yanavuze ko imyaka 15 bamaze bakorana n’Abanyarwanda bitarangiriye aha, ahubwo bazakomeza gufatanya mu kurushaho guteza imbere Abanyarwanda cyane cyane mu bijyanye n’ubuzima.

Alain Gauthier na Dafroza Gauthier

Umufaransa Alain Gauthier n’umugore we Mukarumongi Dafroza wavukiye mu Rwanda bamaze imyaka 15 bakora ubushakashatsi ku madosiye y’Abanyarwanda bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakidegembya mu Bufaransa batarigeze bakurikiranwa n’urukiko.

Muri 2001 Gauthier na Mukarumongi bashyingiranwe mu 1977, bashinze umuryango bise ‘Collective of Civil Plaintiffs for Rwanda’ (CCPR). Kuva mu itangira rya CCPR, Gauthier n’umugore we bazengurutse mu nkiko, mu magereza no mu barokotse Jenoside bakora ubushakashatsi bwimbitse mu Rwanda.

Abo bombi kandi bagira uruhare mu kunyomoza amakuru avuga nabi u Rwanda ahanini akwirakwizwa n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dafroza Gauthier yambikwa impeta yashimiye Perezida Paul Kagame ndetse n’Inkotanyi yari ayoboye mu gihe cy’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati” Ubwitange bw’Inkotanyi ni intagereranywa, natwe umurimo turimo twarawihaye kandi tuzawusoza, kugira ngo amateka yacu atazasibangana”.

Prof.Linda Melvern

Linda Melvern, Umwanditsi akaba n’impuguke mu bya Jenoside, afite uruhare rukomeye cyane mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda cyane cyane banyuze mu itangazamakuru.

Azwiho kwandika ibitabo byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, birimo n’icyo yise “A People Betrayed: The Role of the West in Rwanda’s Genocide”, ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga “Uruhare rw’ibihugu by’Uburengerazuba muri Jenoside n’uburyo abantu batereranye u Rwanda”.

Yambikwa iyo mpeta yavuze ko atazahwema kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko azahora abeshyuza abifuza guhisha uruhare rwabo muri Jenoside bayipfobya ndetse banayihakana.

Ati “Ukuri guca mu ziko ariko ntigushya”.

Gilbert Chagoury


Gilbert Chagoury ni umugabo ufite inkomoko muri Leban na Nigeria wamenyekanye cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, akaba yaramamaye mu bijyanye n’ibikorwa by’ubugiraneza.

Yagize uruhare rukomeye mu guhuza u Rwanda na Vatican, aho kugeza ubu umubano w’u Rwanda na Vatican utarangwamo agatotsi.

Joseph Ritchie


Ni umwe mu bayobozi ba Komite ngishwanama y’umukuru w’igihugu, akaba yarayoboye RDB mu mwaka wa 2007 kugera 2009.

N’ubwo afite ubwenegihugu bw’u Rwanda, akomoka muri Leta ya Chicago imwe muri leta zigize Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Yagize uruhare rukomeye mu mishinga itandukanye igamije guteza imbere u Rwanda.

John Dick

Mu myaka 50 ishize, Dick ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga, ibifite aho bihuriye n’inganda, ndetse n’iby’indege.

Ubwo u Rwanda rwashakaga uko rwakorana n’ibigo bikomeye byo ku isi bitandukanye, uyu mugabo yafashe iya mbere mu kurutega amatwi no gushyira mu bikorwa. Ibi nibyo byabyaye umusaruro w’imikoranire ijyanye n’ishoramari ryatanze umusaruro mu gihugu. Uburyo ahagararira u Rwanda mu mahanga, bituma aruvuga nk’igihugu cye.

Yambikwa iyo mpeta yashimiye cyane u Rwanda uburyo rwahaye agaciro umugore, avuga ko bigoye cyane kugera ku iterambere,umugore atabigizemo uruhare rufatika.

Howard G. Buffet

Uwo Munyamerika w’umuherwe, azwi cyane mu gufasha u Rwanda kwigira, binyuze mu guteza imbere ubuhinzi cyane cyane mu bijyanye no kuhira imyaka, ndetse no kubungabunga ibidukikije

Nyuma yo guhabwa impeta y’ishimwe, Howard G. Buffet, yashimye iterambere ry’u Rwanda, avuga ko imiyoborere myiza ya Perezida Kagame ishimangira impinduka zidasanzwe kandi ikanahamya ko Afurika ari umugabane umaze guhindura isura.

Yagize ati “Dufitiye icyizere ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame. U Rwanda ni igihugu cyerekanye ko Afurika idakwiriye gukomeza gufatwa nk’abana. Twishimiye kuba inshuti zanyu, kwita u Rwanda iwacu hakabiri kandi ntabwo bizahinduka. Tuzaguma uko turi n’ahazaza.”

2017-11-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hari abana b’impfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi batarahabwa imitungo y’ababyeyi babo

Hari abana b’impfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi batarahabwa imitungo y’ababyeyi babo

Ubwanditsi 25 Oct 2019
Nadege wagaragaye mu mashusho y’indirimbo “Ikiragi” ya Kitoko yitabye Imana

Nadege wagaragaye mu mashusho y’indirimbo “Ikiragi” ya Kitoko yitabye Imana

Ubwanditsi 14 Feb 2018
Ibitero bikakaye by’Ingabo za Congo FARDC byirukanye mu birindiro umutwe wa FDLR uhungira muri pariki

Ibitero bikakaye by’Ingabo za Congo FARDC byirukanye mu birindiro umutwe wa FDLR uhungira muri pariki

Ubwanditsi 02 Dec 2019
Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Ubwanditsi 13 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’amezi asaga atatu nta ndirimbo ashyira hanze, Bruce Melodie yifashishije Khaligraph Jones wo muri Kenya bakora iyitwa Sawa Sawa
Amakuru

Nyuma y’amezi asaga atatu nta ndirimbo ashyira hanze, Bruce Melodie yifashishije Khaligraph Jones wo muri Kenya bakora iyitwa Sawa Sawa

Ubwanditsi 20 Oct 2021
Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, yemeye ko Inzego z’iperereza  zifite inzu zitazwi  zikorerwamo iyicarubozo  ku banyarwanda yangira abadepite kuzisura
INKURU NYAMUKURU

Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, yemeye ko Inzego z’iperereza zifite inzu zitazwi zikorerwamo iyicarubozo ku banyarwanda yangira abadepite kuzisura

Ubwanditsi 30 Aug 2019
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 4 Ukwakira 2017
Mu Rwanda

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 4 Ukwakira 2017

Ubwanditsi 05 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru