• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abayoboke b’idini ya Isilamu bo mu karere ka Ruhango bakanguriwe kugira uruhare mu kubumbatira umutekano

Abayoboke b’idini ya Isilamu bo mu karere ka Ruhango bakanguriwe kugira uruhare mu kubumbatira umutekano

Ubwanditsi 17 May 2016 Mu Mahanga

​Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Francis Nkwaya yasabye abayoboke b’idini ya Isilamu barenga 250 bo mu murenge wa Ruhango, ho mu karere ka Ruhango kugira uruhare mu gusigasira umutekano.

Ibi yabibasabiye mu nama yagiranye na bo mu kagari ka Nyamagana ku itariki 16 Gicurasi.

ACP Nkwaya yababwiye ati:” Umutekano ni ishingiro rya byose. Musenga mu mahoro asesuye kubera ko hari umutekano mu gihugu. Mukwiye kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya.”

Yakomeje ababwira ati:”Murasabwa kuba abagabo n’abagore b’intwari, barangwa n’indangagaciro za kirazira, banga ikibi aho kiva kikagera, kandi barwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya ituze rya rubanda muri rusange.”

ACP Nkwaya yabasabye kujya baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ibyaha, ndetse yanatuma hafatwa abamaze kubikora cyangwa abari gucura imigambi yo kubikora.

Yabasobanuriye ko hari abantu bifashisha ikoranabuhanga mu gukora ibyaha birimo ibyambukiranya imipaka nk’iterabwoba, maze abasaba kubyirinda.

Abo bayoboke b’iri dini biyemeje kwirinda ikibi aho kiva kikagera no kugira uruhare mu kukirwanya nk’umusanzu wabo mu kwicungira umutekano.

Mu ijambo rye, Umuyobozi wabo muri aka karere, Sheikh Ntawukuriryayo Ismaël yagize ati:”Tunejejwe cyane n’inama twagiriwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano, kandi tubijeje ubufatanye mu gusigasira umutekano; wo utuma dusenga nta nkomyi iyo ari yo yose.”

Yavuze ko ubutumwa bahawe bazabugeza kuri bagenzi babo bo mu bindi bice kugira ngo bagire imyumvire imwe mu bijyanye n’uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.

RNP

2016-05-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwanda’s human rights record to be reviewed by UN Committee

Rwanda’s human rights record to be reviewed by UN Committee

Ubwanditsi 17 Mar 2016
Rwanda Day Yasize Amasomo menshi mu Rwanda no Mu Mahanga

Rwanda Day Yasize Amasomo menshi mu Rwanda no Mu Mahanga

Ubwanditsi 05 Feb 2024
Ange Kagame mu bayoboye tombola y’uko amakipe ya Basketball azahura

Ange Kagame mu bayoboye tombola y’uko amakipe ya Basketball azahura

Ubwanditsi 22 Jul 2016
Umunyarwanda uba mu Bubiligi RUTAYISIRE Boniface  yagize icyo avuga kuri Casimiry  Kayumba witabye Imana

Umunyarwanda uba mu Bubiligi RUTAYISIRE Boniface yagize icyo avuga kuri Casimiry Kayumba witabye Imana

Ubwanditsi 17 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturarwanda uko bitwaye mu minsi mikuru
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturarwanda uko bitwaye mu minsi mikuru

Ubwanditsi 01 Jan 2016
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi basabwe gukangurira abaturage kurengera ibidukikije
Mu Mahanga

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi basabwe gukangurira abaturage kurengera ibidukikije

Ubwanditsi 21 Jan 2016
Ibigo by’ubwishingizi byigenga byatangiye gushora imari mu bindi kubera ibihombo
UBUKUNGU

Ibigo by’ubwishingizi byigenga byatangiye gushora imari mu bindi kubera ibihombo

Ubwanditsi 29 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru