• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abayoboke b’idini ya Isilamu bo mu karere ka Ruhango bakanguriwe kugira uruhare mu kubumbatira umutekano

Abayoboke b’idini ya Isilamu bo mu karere ka Ruhango bakanguriwe kugira uruhare mu kubumbatira umutekano

Ubwanditsi 17 May 2016 Mu Mahanga

​Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Francis Nkwaya yasabye abayoboke b’idini ya Isilamu barenga 250 bo mu murenge wa Ruhango, ho mu karere ka Ruhango kugira uruhare mu gusigasira umutekano.

Ibi yabibasabiye mu nama yagiranye na bo mu kagari ka Nyamagana ku itariki 16 Gicurasi.

ACP Nkwaya yababwiye ati:” Umutekano ni ishingiro rya byose. Musenga mu mahoro asesuye kubera ko hari umutekano mu gihugu. Mukwiye kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya.”

Yakomeje ababwira ati:”Murasabwa kuba abagabo n’abagore b’intwari, barangwa n’indangagaciro za kirazira, banga ikibi aho kiva kikagera, kandi barwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya ituze rya rubanda muri rusange.”

ACP Nkwaya yabasabye kujya baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ibyaha, ndetse yanatuma hafatwa abamaze kubikora cyangwa abari gucura imigambi yo kubikora.

Yabasobanuriye ko hari abantu bifashisha ikoranabuhanga mu gukora ibyaha birimo ibyambukiranya imipaka nk’iterabwoba, maze abasaba kubyirinda.

Abo bayoboke b’iri dini biyemeje kwirinda ikibi aho kiva kikagera no kugira uruhare mu kukirwanya nk’umusanzu wabo mu kwicungira umutekano.

Mu ijambo rye, Umuyobozi wabo muri aka karere, Sheikh Ntawukuriryayo Ismaël yagize ati:”Tunejejwe cyane n’inama twagiriwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano, kandi tubijeje ubufatanye mu gusigasira umutekano; wo utuma dusenga nta nkomyi iyo ari yo yose.”

Yavuze ko ubutumwa bahawe bazabugeza kuri bagenzi babo bo mu bindi bice kugira ngo bagire imyumvire imwe mu bijyanye n’uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.

RNP

2016-05-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDF yungutse  aba Ofisiye barangije kwiga  muri École Royale Militaire Belge

RDF yungutse aba Ofisiye barangije kwiga muri École Royale Militaire Belge

Ubwanditsi 02 Sep 2016
U Bwongereza: Minisitiri Wharton yatangariye u Rwanda, ati ‘inkunga ruterwa ntipfa ubusa

U Bwongereza: Minisitiri Wharton yatangariye u Rwanda, ati ‘inkunga ruterwa ntipfa ubusa

Ubwanditsi 30 Sep 2016
Musenyeri Smaragde yavuye ku izima

Musenyeri Smaragde yavuye ku izima

Ubwanditsi 11 Jul 2016
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zanyomoje umuryango wa Paul Rusesabagina, uvuga ko afashwe nabi muri gereza ya Mageragere.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zanyomoje umuryango wa Paul Rusesabagina, uvuga ko afashwe nabi muri gereza ya Mageragere.

Ubwanditsi 10 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Name Change Request
KWAMAMAZA

Name Change Request

Ubwanditsi 09 Oct 2023
Diane Rwigara agaruye kandi ubushotoranyi mu matora?
Amakuru

Diane Rwigara agaruye kandi ubushotoranyi mu matora?

Ubwanditsi 10 May 2024
Umusomyi : SISI reka gusaza wanduranije cyane
ITOHOZA

Umusomyi : SISI reka gusaza wanduranije cyane

Ubwanditsi 25 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru