• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ubutumwa bw’Ishyaka PL bwo kwibuka Jenoside kunshuro ya 24

Ubutumwa bw’Ishyaka PL bwo kwibuka Jenoside kunshuro ya 24

Ubwanditsi 07 Apr 2018 Mu Rwanda

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL), muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turazirikana Abanyarwanda b’inzirakarengane basaga miliyoni bishwe bazira ko ari Abatutsi, akaba ari n’umwanya wo kubunamira no kubaha icyubahiro n’agaciro bibakwiye.

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL), rirakangurira abayoboke baryo by’umwihariko n’Abanyarwanda n’inshuti zabo muri rusange kwitabira ibikorwa byose bigamije kwibuka, byateguwe mu gihe cyo kwibuka, harimo no kurushaho kwegera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubafata mu mugongo no guhangana n’ingaruka zikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zirimo n’ihungabana.

Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ni n’umwanya wo kuzirikana no gushima ubutwari bw’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zitanze zitizigama, zigahara ubuzima bwazo kugira ngo zihagarike Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Ni nawo musingi wubakiweho iterambere, ishema n’agaciro by’Abanyarwanda.

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL) rirashima rikanashimira by’umwihariko Nyakubahwa KAGAME Paul, Perezida wa Repubulika, wayoboye ingabo zabohoye Igihugu zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ubu umutekano ukaba uganje mu Gihugu, Abanyarwanda bafite uburenganzira busesuye n’amahirwe angana, ubutabera kuri bose, u Rwanda rukaba rutera imbere ubutitsa.

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL) rishyigikiye byimazeyo kandi rizakomeza gushishikariza abandi inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda hashimangirwa gahunda ya «Ndi Umunyarwanda», duhangana n’abahakana jenoside yakorewe Abatutsi, abayipfobya ndetse n’abafite ingengabitekerezo yayo, duharanira ko itazongera kubaho ukundi haba mu Rwanda no mu mahanga

Ishyaka PL rirakangurira Abanyarwanda gukomera ku ndangagaciro zo gukunda Igihugu, kurangwa n’ubutwari, ubupfura n’ubwangamugayo, gukora umurimo unoze no kureba kure.

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL), ryiyemeje kudatezuka ku ntego yo kubaka Igihugu no kugira uruhare mu miyoborere myiza, imibereho myiza y’Abanyarwanda n’iterambere rirambye rishingiye ku ntego zaryo z’Ukwishyira Ukizana, Ubutabera n’Amajyambere.

Bikorewe i Kigali, kuwa 07 Mata 2017

MUKABALISA Donatille

Perezida w’Ishyaka PL

2018-04-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyamakuru bahuguwe ku ndwara ya Ebola bahamya ko basobanukiwe ukuri ku rukingo rwayo

Abanyamakuru bahuguwe ku ndwara ya Ebola bahamya ko basobanukiwe ukuri ku rukingo rwayo

Ubwanditsi 20 Jan 2020
Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Ubwanditsi 02 Jul 2020
Babiri bahawe urwamenyo bavugirizwa akamo nyuma yo kumatana bari gutera akabariro

Babiri bahawe urwamenyo bavugirizwa akamo nyuma yo kumatana bari gutera akabariro

Ubwanditsi 01 May 2017
Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Ubwanditsi 13 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakozi 10 b’ibitaro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo
Amakuru

Abakozi 10 b’ibitaro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo

Ubwanditsi 13 May 2016
Huye: Abagize urwego rwa DASSO basabwe kuba indakemwa
Mu Mahanga

Huye: Abagize urwego rwa DASSO basabwe kuba indakemwa

Ubwanditsi 25 Feb 2016
Gen Pihno ukuriye inyeshyamba za Antibalaka muri Centrafrica yafatiwe muri Congo
Mu Mahanga

Gen Pihno ukuriye inyeshyamba za Antibalaka muri Centrafrica yafatiwe muri Congo

Ubwanditsi 18 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru