• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bujumbura : Amasasu menshi yumvikanye mu Bwiza

Bujumbura : Amasasu menshi yumvikanye mu Bwiza

Ubwanditsi 05 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Amasasu atari make yumvikanye muri zone ya Bwiza mu mujyi rwagati wa Bujumbura, mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, mu gipolisi cy’u Burundi baravuga ko ari umujura wari usanzwe warayogoje iyo karitie warashwe  mu gihe ariko abanyagihugu bo bavuga ko uwarashwe ari umwe mu batavuga rumwe n’ubutegtsi bwa Petero Nkurunziza.

Pierre Nkurikiye umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi yavuze ko ayo masasu yumvikanye ari ayarashwe n’umupolisi wari ukurikiranye uwo mujura. Mu gipolisi  kandi bavuga ko uwo mujura yari amaze iminsi yiba mu muma modoka, ubu akaba yafatanywe amafaranga menshi yari yibye,  telephone zigendanwa, impeta n’ibindi…

Bivigwa ko uwo warashwe yaherukaga gufungurwa muri gereza nkuru ya Bujumbura mu Mpimba, ubu akaba arimo kuvurirwa mubitaro bya MSF biri muri karitie ya Kigobe. Ubwicanyi mu Burundi bukomeje kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza.

Imvururu zo mu Burundi zatangiye mu 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga umugambi we wo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu muri manda ya gatatu, icyemezo cyafatwaga nk’ikinyuranye n’Itegeko Nshinga.

Zabyaye amakimbirane hagati y’abashinzwe umutekano n’abaturage yaguyemo benshi, abarenga ibihumbi 500 bahunga igihugu.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje ko hagati ya 2017 na 2018, mu Burundi hagaragaye ibyaha byinshi byibasiye inyokomuntu, byatijwe umurindi n’amagambo y’abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida Nkurunziza Pierre ubwe.

U Burundi ngo bwabanje guca intege ibikorwa bya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye yashyizweho n’Ihuriro riharanira Uburenganzira bwa Muntu muri Loni mu 2016, ndetse bwanga gukorana na yo.

Reuters ivuga ko  mu mwaka ushize iyi Komisiyo yatangaje ko abayobozi bo mu nzego zo hejuru bari mu bagize uruhare mu byaha byibasiye abatari bake.

Muri raporo yashyize ahagaragara, iyo komisiyo ivuga ko “Komisiyo ifite ibintu bikomeye bituma yemeza ko ibyaha byibasiye inyokomuntu bikomeje gukorwa mu Burundi.”

Ikomeza iti “Ibi byaha birimo ubwicanyi, ifungwa no kwimwa uburenganzira bwo kwisanzura, iyicarubozo, gufata ku ngufu n’irindi hohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku myemerere ya politiki.”

2018-10-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma y’ibihe bikomeye u Rwanda rwaciyemo, rwahisemo kubakira ku mahitamo y’aho rwifuza kugana

Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma y’ibihe bikomeye u Rwanda rwaciyemo, rwahisemo kubakira ku mahitamo y’aho rwifuza kugana

Ubwanditsi 19 Feb 2019
Jambo asbl ni agatsiko k’abana b’interahamwe bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Jambo asbl ni agatsiko k’abana b’interahamwe bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 24 Mar 2025
Umusaza Louis Rugerinyange yitangiye abari bahungiye muri Mille Collines, hahembwa Paul Rusesabagina wabagambaniye!

Umusaza Louis Rugerinyange yitangiye abari bahungiye muri Mille Collines, hahembwa Paul Rusesabagina wabagambaniye!

Ubwanditsi 06 Jul 2021
Abijuru Ernest wakorewe iyicarubozo ry’inkazi muri Uganda arembeye ku Kamonyi

Abijuru Ernest wakorewe iyicarubozo ry’inkazi muri Uganda arembeye ku Kamonyi

Ubwanditsi 23 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwanda Butare Esdras niwe ushinzwe ubucuruzi no kwinjiza Interahamwe mu ngabo z’ u Burundi.
ITOHOZA

Umunyarwanda Butare Esdras niwe ushinzwe ubucuruzi no kwinjiza Interahamwe mu ngabo z’ u Burundi.

Ubwanditsi 31 Oct 2017
Gaston Sindimwo yemejwe nk’umukandida wa UPRONA mu matora ya Perezida mu Burundi
POLITIKI

Gaston Sindimwo yemejwe nk’umukandida wa UPRONA mu matora ya Perezida mu Burundi

Ubwanditsi 03 Feb 2020
U Rwanda n’u Butaliyani mu bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere
ITOHOZA

U Rwanda n’u Butaliyani mu bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere

Ubwanditsi 24 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru